By Ndabateze Jean Bosco
Umuryango w’Abantu bafite ubumuga bw’uruhu (OIPPA) watangaje ko wishimira iterambere bamaze kugeraho ndetse bagashimira Leta y’u Rwanda yatumye bahabwa agaciro muri sosiyete, aho batagihabwa akato. Banishimira kandi kuba barahawe amavuta arinda uruhu rwabo yishyurwa kuri mituweli.
Babigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Kamena 2024, ubwo abafite ubumuga bw’uruhu bizihizaga imyaka 10 Umuryango w’Abibumbye (ONU) umaze ushyizeho Umunsi Mpuzamgana w’Abantu bafite ubumuga, nyuma yo kubona ko benshi bahoheterwaga, abandi bakicwa ibice by’imibiri yabo bigakagurishwa.
Dr Hakizimana Nicodème, Umunyabanga Nshingwabikorwa wa OIPPA, agaragaza ko abafite ubumuga bafatwaga bitundukanye n’uko bafatwa muri iki gihe. Leta y’u Rewanda yabashyiriyeho gahunda zitandukanye zibafasha kubungabunga uruhu rwabo n’indi mibereho yabo ya buri munsi.
Yagize ati: “Uyu munsi mu Rwanda ikintu twishimira ni uko Leta yemera ko turi abantu nk’abandi, mbere y’iyo myaka 10 ntabwo abantu bafatwaga gutyo, ariko uyu munsi urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere RGB, rwemeye kwandika umuryango w’abantu bafite ubumuga nk’indi miryango yose.”
OIPPA yishimira ko amavuta abagenerwabikorwa bayo bisiga yashyizwe ku bigo nderabuzima aho bayabona bakoresheje ubwishingizi bwa mituweli
Ati: “N’ubwo hakiri ikibazo mu kuyakwirakwiza ariko nibura Guverinoma yafashe icyemezo mu kuyafatira kuri mituweli.
Mu burezi turishimira ko kandi abanyeshuri bafite ubumuga bw’uruhuru bahabwa ikizamini kiri mu nyuguti nini kuko baba batabona neza, bakaba banongererwa umwanya ku wusanzwe uba waragenewe gukora ikizamini kuko bo usanga batabona neza bityo ntibabashe gukora bihuta nk’abandi.”
Korohereza aba bafite ubumuga bw’uruhu byatumye biyongera mu mashuri.
Ati: “Ubu ngubu hari buruse Leta yageneye abafite ubumuga bw’uruhu yo kujya muri kaminuza kandi barayihabwa.”
Dr Hakizimana avuga mu sosiyete nyarwanda abantu benshi bamaze gusobanukirwa ko umuntu ufite ubumuga bw’uruhu ari umuntu nk’abandi, ndetse agashimangira ko hari n’aho wasangaga umugore abyaye umwana ufite ubumuga bw’uruhu akirukanwa mu muryango cyangwa agahora acunaguzwa. Kugeza ubu ibyo bibazo ngo bigenda bikemuka.Abantu bafite ubumuga bw’uruhu basaba ko nabo bashyirwa mu nzego zifata ibyemezo.
Dr Hakizimana avuga mu myaka iri imbere Leta ikwiye kubatekerezaho bagahabwa umwanya mu nzego nkuru zifata ibyezo bityo bigatuma benshi muri bo bakomeza kwitinyuka.
Ati: “Turashaka kubona abafite ubumuga bw’uruhu bari mu Nteko Ishinga Amategeko, bari mu nzego zifata ibyemezo, bigisha, ari abaganga, ku buryo kubyara umwana ufite ubumuga bw’uruhu bitaba bikiri umwaku ahubwo ari umugisha nk’uko biba ku bana babona.”
OIPPA isaba abantu bafite ubumuga bw’uruhu ko bafashwa guhanga imirimo kugira ngo bave mu cyiciro cy’abantu bakennye kuko usanga kubera imiterere y’uruhu rwabo batabasha gukora ahantu hose birinda izuba ryarwangiza.
Murekatete Claudine ni umubyeyi w’abana batanu, muri bo yabyayemo abana babiri bafite ubumuga bw’uruhu.
Asobanura ko akimara kubabyara umuryango watangiye kumutoteza babita amazina mabi.
Icyakora nyuma yo kwigisha abo baturage, abona abana be batagihezwa dore ko barangije kwiga amashuri yisumbuye.
Ati: “Nkimara kubyara abo bana bafite ubumuga bw’uruhu, nahuye n’ibibazo bikomeye mu muryango bavuga ko ari umuvumo.”
Umwe muri abo bana be Gasangwa Obed, Umusore ufite ubumuga bw’uruhu urangije amashuri yisumbuye, yavuze ko ugeranyije na mbere batahabwa agaciro ariko ko bigenda bigabanuka.Yagize ati: “Hari ubwo wajyaga imbere ugiye kwandika kugira ngo ubashe kureba imbere ku kibaho, ugasanga mwarimu araguhutaje […] adasobanukiwe neza uko umuntu ufite ubumuga akwiye kumwitaho.
Ugasanga niba dutaha saa kumi n’imwe njyewe nkasigara nandika nkagerayo saa moya.”
Yavuze ko no mu gihe cyo gukora ibizamini mu gihe batari bitaweho, batsindwaga kubera ko wasangaga batinda kukirangiza amasaha akabafata , kubera inyuguti nto amaso yabo atabasha kubona.
Icyakora mu gihe batangiye kubandikira inyunguti nini bashobora gusoma, ngo byatumye batsinda neza amasomo.
Mu mwaka wa Gatatu w’amashuri abanza ubwo bari bagihezwa, Gasangwa yatsinzwe ikizamini cya Leta kuko yabonye amanota (Aggregate) 30 abahungu barafatiye kuri 21, (ugize make ni grade nto ni we uba watsinze neza).
Nyuma koroherezwa akoze ikizamini gisoza icyiciro rusange O’Level yagize aggregate ya 29 bafatiye kuri 31, yaratsinze.
Uyu musore wo mu Karere ka Kicukiro mu muyi wa Kigali, yarangije amashuri yisumbuye abona amanota 36 kuri 60, akaba amwemerera gusaba ishuri muri kaminuza y’u Rwanda.
Depite Musolini Eugène uhagarariye abantu mu Nteko Ishinga Amategeko, wari wifatanyije n’aba bafite ubumuga bw’uruhuru kwiziha umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga bw’uruhu, yavuze ko Leta ikomeje gushyiraho gahunda yo kwita ku buzima bwabo, ndetse ko hakomeje ubukangurambaga kugira ngo imbogamizi zisigaye muri sosiyete zo kubaheza zikurweho.
Ati: “Imbaraga nyinshi zigomba gushyirwa mu kwigisha sosiyete igahindura imyumvire, ihezwa ntirikwiye.”
Iburura rusange ry’abaturage riheruka, ryakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishizwe Ibarurishamibare (NISR) ryo mu mwaka wa 2022, ryagaragaje ko mu Rwanda hari abantu bafite ubumuga bw’uruhu 1,860, bakaba ari na bo banyamuryango ba OIPPA.