By Ndabateze Jean Bosco
Ikigo gitanga serivisi z’ikoranabuhanga, Liquid Intelligent Technologies, cyamuritse internet ikoresha umuyoboro mugari wa ’fibre optique’ yiswe ‘Liquid Home’, yihuta kandi ihendutse.
Yifashishwa ahanini mu rugo cyangwa n’abakora ubucuruzi. Iki gikorwa cyo kumurika iyi internet cyabaye kuri uyu wa 12 Kamena 2024, kibera mu Mujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera ndetse kikazakomereza mu mijyi irimo uwa Huye, Muhanga, Rusizi na Nyagatare mu rwego rwo gufasha abo muri utwo turere gukoresha internet yihuta kandi ihendutse, mu kwihutisha ibikorwa byabo hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Abatuye umujyi wa Nyamata bari muabamurikiwe iyi internet
Ubu ku bihumbi 20 Frw gusa, wagura internet ya ‘Liquid Home’ imara ukwezi, ukayikoresha n’umuryango wawe aho uhabwa ingana na Mbps 50 (Megabits 50) ku isegonda kandi yihuta ku muvuduko wo hejuru.
Umuyobozi Mukuru wa Liquid Intelligent Technologies, Alexis Kabeja, yavuze ko iyo internet yabanje gukwirakwizwa mu mijyi yunganira uwa Kigali, ariko hakaba hari gahunda y’uko mu gihe cya vuba, iza kugezwa no mu yindi mijyi yo mu tundi turere, bityo ikagezwa mu Rwanda hose.
Umuyobozi Mukuru wa Liquid Intelligent Technologies, Alexis Kabeja