Advertise your products Here Better Faster

Hafi Miliyari 11 z’Amafaranga y’ URwanda amaze kugaruzwa mu bukungu binyuze mu buhuza kuva muri 2022/2023 

By Ndabateze Jean Bosco

Abahagarariye imiryango ishingiye ku myemerere,hamwe n’ab’ibumbiye mu nzego zibanze basabwe kurushaho kugaragaza uruhare rwabo mu gufasha abaturage kwifashisha ubuhuza mu gukemura ibibazo aho kwisunga inkiko.

Ni mu bukangurambaga bw’iminsi itatu bwateguwe n’umuryango African Leadership and Reconciliation Ministries (ALARM) bwangijwe kuri uyu wa 12 Kamena 2024.

Mu kiganiro yagejeje kubitabiriye ubu bukangurambaga Prof. Sam RUGEGE, Perezida wa Komite Ngishwanama w’Ubuhuza mu manza zaregewe inkiko,yagaragaje ko uburyo bwo gukemura ibibazo hatisunzwe inkinko Atari ubwa none kuko byakoreshwaga kuva na kera.

Prof. Sam RUGEGE, Perezida wa Komite Ngishwanama w’Ubuhuza mu manza zaregewe inkiko

Ati “Nagirango nibutse ko ubuhuza atari ikintu gishya kuko mu muco nyarwanda kuva kera mbere y’ubukoloni Abanyarwanda bakoreshaga  uburyo butandukanye bwo gukemura ibibazo mu bwumvikane. Harimo inama z’umuryango,Gacaca,Abunzi n’ibindi. Mugihe binaniranye hakaba aribwo bikomeza mu buyobozi kugera i bwami.Ubukoloni bwaratuvangiye buhungabanya ubwo buryo bubusimbuza inzira y’inkiko bituma amakimbirane yongera ubukana mu mwanya wo kugabanuka

Nyiramana Cecile,umuyobozi w’umuryango African Leadership and Reconciliation Ministries (ALARM Rwanda) avuga ko impavu y’ubu bukangurambaga biri muri gahunda y’umusanzu wabo mu kubaka umuryango Nyarwanda.

Ati “No muri misiyo y’uyu mu ryango ni ugutegura abayobozi beza bita kubo bayobora kandi bita ku bibazo byabo, bashobora no gutanga imbaraga zose zishoboka kugira ngo bazane impinduka aho batuye no mu bo bayobora kugira ngo ubuzima bw’abo bayobora buhinduke. Ubwo rero iyo turi kuvuga imibereho y’abo bayobora twibuka yuko hashobora kuvuka n’ibibazo.Ni nayo mpamvu rero tunashyiramo imbaraga kugira ngo dushishikarize ari abo bayobozi,ari abaturage kwitabira ubuhuza kubera ko ubuhuza buzatuma tugera koko kuri ya Mahoro wa Mutekano twifuza.

Nyiramana Cecile,umuyobozi w’umuryango African Leadership and Reconciliation Ministries (ALARM Rwanda)

Bamwe mu bahagarariye imiryango ishingiye ku myemerere ndetse na bamwe mu bagize inzego zibanze bashimangira ko ibijyanye no gusobanukirwa ubuhuza ari ibintu bikenewe cyane kandi bizagenda birushaho gutanga umusaruro.

Pasiteri Bisanze Pierre Claver,uhagarariye ishami ry’urubyiruko mu nama y’Abaporotesitanti mu Rwanda CPR,asanga ubuhuza buhuye neza n’Ijambo ry’Imana mu kunga ubumwe.

Hari abahagarariye imiryango ishingiye ku myemerere ndetse na bamwe mu bagize inzego zibanze

Ati “ kuri jye nabikunze cyane kuko bifite akamaro kandi bijyanye n’imirimo y’itorero kuko itorero ribereyeho guhuza abantu,gukemura amakimbirane cyane cyane binyuze mu ijambo ry’Imana ariko kandi Buriya buhuza bufatanije n’ibyo ijambo ry’Imana ryigisha ryatuma itorero rirushaho kubikora neza.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinyinya  HAVUGUZIGA Charles nawe yagize ati “Ndashimira abateguye iki gikorwa n’abaje kuduha ibiganiro;  kuko ni ibintu twari dukeneye cyane. Twabikoraga mu buryo bwa kimeza tudafite ubumenyi buhagije ariko ni dufatanya n’abahuza babigize umwuga tugakorera amahugurwa abaturage n’abari mu nzego z’ubuyobozi , zirya nzego zose zakira ibibazo by’abaturage, ndagira ngo bigiye kuduha izindi mbaraga zigiye gutuma dukemura ibibazo by’abaturage mu buryo bwiza kandi buboneye.”

Prof Sam RUGEGE yagaragaje ko mu myaka itanu ishize imanza ziyongereye ku mpuzandengo ya 22%. Mu mwaka wa 2019/2020 zari imanza ibihumbi 75,000 naho muri 2022/2023 zigera ku bihumbi 91,000. Ni mugihe mu nkiko imanza ziyongereye ku gipimo cya 39%.

Aha niho Mme UWICYEZA Bernadette, umwe mu bagize akanama ngishwanama ku buhuza mu manza zaregewe inkiko avuga ko uburyo bw’ubuhuza bumaze gutanga umusaruro bityo ko hakwiye gukomeza ubukangurambaga kugira ngo abantu birinde ibibazo bikomoka ku manza.

Mme UWICYEZA Bernadette, umwe mu bagize akanama ngishwanama ku buhuza mu manza zaregewe inkiko

Ati “ Nk’uko mwabyumvise ubu buryo bumaze gutanga umusaruro kuko hari amafaranga arenga Miliyari 10 yagarujwe binyuze mu buhuza kubera ko abantu batagiye mu nkiko. Icyambere ni ubukangurambaga kugira ngo abantu benshi bamenya ko n’iyo ugiye mu rukiko babanza kugusaba kunyura mu buhuza. Ntampamvu rero yo gutegereza ngo uzajya mu rukiko kandi na mbere yo kujya kurega ufite abayobozi mu nzego zibanze bagufasha,ufite imiryango nk’iyi itari iya Leta yagufasha ufite n’abahuza b’umwuga bashobora kugufasha ukaganira na mugenzi wawe. Icyagaragaye ni uko iyo abantu bafite ibibazo baganiriye 80% biracyemuka. Ni cyo rero turi gushishikariza gukora ubwo bukangurambaga.Ikindi cya kabiri ni uko hakwiye kubaho ya Mahugurwa.”

Ibyaha binyuranye birimo ibyaha mbonezamubano, imanza z’umurimo, ubutegetsi, ubucuruzi n’ibindi nibyo bishyirwa mu buhuza mu gihe byemeranyijweho n’ababuranyi.

Imibare itangwa n’akanama ngishwanama ku buhuza mu manza zaregewe inkiko igaragaza ko hakiri icyuho aho imanza 405,000 byajyanwe mu nkiko mu 2018/2023 imanza ibihumbi 5 arizo zarangiriye mu bwumvikane.

eplyForwardAdd reaction
Pressbox Author

Pressbox Author

Pressbox news reporter

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.