By Ndabateze Jean Bosco
Igitego cya Kwizera Jojea ku munota wa 45 ni cyo kibaye itandukaniro ry’umukino w’umunsi wa kane w’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cy’isi u Rwanda rwatsindiyemo Lesotho kuri Moses Mabhida Stadium muri Afurika y’epfo.
Igitego cya Kwizera Jojea ku munota wa 45 ni cyo kibaye itandukaniro ry’umukino
Amavubi yaje gukomeza kwihagararaho kuko ku munota wa 30 arema uburyo bwo gutsinda ariko Nshuti ntiyabyaza umusaruro umupira yahawe na Gilbert, mu gihe ku munota wa 45 umupira wahanahanywe neza wagze kuri Djihad awuterekera Omborenga na we wawuhaye Jojera Kwizera na we awushyira mu nshundura.
Umukino waje gusozwa ikipe y’u Rwanda itsinze Lesotho igitego 1-0 ihita yongera kwisubiza umwanya wa mbere mu itsinda C aho ifite amanota arindwi inganya na Afurika y’epfo ya kabiri na Benin ya gatatu.
U Rwanda ruzongera gukina imikino y’amajonjora y’igikombe cy’isi yakira Nigeria kuri Stade Amahoro hazaba ari tariki ya 17 Werurwe 2025
Abakinnyi 11 Lesotho yabanje mu kibuga
Abakinnyi cumi n’umwe babanje mu kibuga ku mpande zombi
Lesotho: Moerane S, Malane T., Mkwanazi M., Makhele T., Rasethuntsa R., Lebokollane L., Lesoaoana T., Thaba N. , Fothoane L., Sefali T. na Motebang S.
Abakinnyi 11 amavubi yabanje mu kibuga
Rwanda: Ntwari F., Omborenga F., Mutsinzi A., Manzi T., Imanishimwe E., Muhire K., Mugisha B., Bizimana D., Kwizera J., Nshuti I. na Mugisha G.