By Ndabateze Jean Bosco
Perezida Paul Kagame yitabiriye inama ya 23 idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba yayobowe na Perezida Salva Kiir Mayardit wa Sudani y’Epfo.
Muri iyi nama yabaye kuri uyu wa 07 Kanama 2024, Abakuru b’Ibihugu bemeje Umunyamabanga Mukuru mushya w’uyu muryango, Veronica Mueni Ndumva wasimbuye Dr Peter Mathuki wagizwe Ambasaderi wa Kenya mu Burusiya n’umucamanza w’urukiko rw’uyu muryango.
Perezida Kagame yashimiye Umunyamabanga Mukuru ucyuye igihe
Perezida Kagame yashimiye Umunyamabanga Mukuru ucyuye igihe ko yujuje neza inshingano ze, anaboneraho kwifuriza imirimo myiza Veronica Mueni Nduva warahiriye kumusimbura kuri uwo mwanya.
Iyi nama yabaye mu buryo bw’ikoranbuhanga
Post Views: 6,088