By Ndabateze Jean Bosco
Kuri uyu wa gatanu taliki ya 7 Kamena 2024 Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yavuze ko ikoranabuhanga rikoreshejwe nabi ari kimwe mu bibazo bikwiriye gukurikiranirwa hafi na banki nkuru z’ibihugu, mu rwego rwo kwirinda ingaruka zishobora gutera n’iri koranabuhanga.
Ibi byagarutsweho ubwo Banki Nkuru y’u Rwanda iri kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 imaze ishinzwe.
Mu ijambo rye, Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yavuze ko ikoranabuhanga rigezweho ari kimwe mu bibazo bikwiriye gukurikiranirwa hafi mu rwego rwo kwirinda ko ryagira ingaruka mbi ku bukungu bw’ibihugu cyane cyane ibya Afurika.
Ati “Turi gukurikirana ibyago bishobora kubaho birimo ikoreshwa ritagenzuwe ry’ubwenge bw’ubukorano (AI), ubujura bukoresha ikoranabuhanga ndetse no kunyereza amafaranga.”.
Dr. Ngirente yashimiye uruhare rwa Banki Nkuru y’u Rwanda mu iterambere ry’igihugu
Dr. Ngirente yashimiye uruhare rwa Banki Nkuru y’u Rwanda mu iterambere ry’igihugu, ati “Mu gihe turebera hamwe iterambere ry’u Rwanda, tubona ko hari byinshi byagezweho mu nzego zitandukanye.
Icy’ingenzi ni uko ibi byagize uruhare mu kugera ku iterambere rirambye kandi rigera kuri bose.”