By Ndabateze Jean Bosco
Rwanda Premier League itegura shampiyona y’icyiciro cya mbere, yatangaje ko tariki ya 15 Kamena ari bwo izatanga ibihembo by’abahize abandi mu mupira w’amaguru mu mwaka wa shampiyona wa 2023-2024.
Ibi byiciro bizatorwamo ni bine aharimo abakinnyi b’abagabo bitwaye neza, abakinnyi b’abagore bitwaye neza, abasifuzi bitwaye neza ndetse n’abanyamakuru n’ibitangazamakuru byahize ibindi.
Mu cyiciro cy’abagabo bitwaye neza, hazahembwa ibyiciro bitandatu birimo abatsinze ibitego byinshi ari bo Ani Elijah wa Bugesera na Victor Mbaoma wa APR FC, umukinnyi w’umwaka uzava hagati ya Ani Elijah wa Bugesera, Ruboneka Jean Bosco wa APR FC na Muhire Kevin wa Rayon Sport.
Aha kandi hari umukinnyi muto w’umwaka uzava hagati ya Elie Tatu wa Mukura, Pascal Iradukunda wa Rayon Sports na Daniel Muhoza wa Etoile de L’Est wakinnye imikino ibiri muri shampiyona.
Umunyezamu w’umwaka azava hagati ya Pavel Ndzila, Nicholas Sebwato na Djihad Nzeyurwanda mu gihe umutoza w’umwaka azava hagati ya Thierry Froger watozaga APR FC, Sosthene Habimana wa Musanze na Ahfamia Lofti wa Mukura VS.
Igitego cy’umwaka kizahembwa kizava hagati y’icyo Arsene wa Rayon Sports yatsinze Muhazi, icyo Muhoza Daniel wa Etoile yatsinze Marines ndetse n’icyo Ishimwe Jean Rene wa Marines yatsinze APR FC.
Mu bindi byiciro bizahembwa harimo umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu bagore, uwatsinze, umukinnyi w’umwaka mu bagore n’umutoza w’umwaka.
Aha kandi, hakazatorwa umunyamakuru mwiza w’umugabo, umunyamakuru mwiza w’umugore, ikinyamakuru cyiza mu byandika, ibivuga ndetse n’ibigaragaza amashusho mu gihe hazanahembwa umusifuzi mwiza mu bagabo n’abagore.
Hari kandi icyiciro cy’umukinnyi muto w’umwaka (Iradukunda Elie Tatou, Iradukunda Pascal, Muhoza Daniel). Hazanahembwa igitego cy’umwaka (Tuyisenge Arsène, Muhoza Daniel, Ishimwe Jean Rène).
Hazahembwa kandi umusifuzi mwiza w’umwaka. Uretse ibi byiciro bizahembwa, harimo abanyamakuru ba Siporo bitwaye neza, ibiganiro bya Siporo byabaye byiza n’Igitangazamakuru cyandika Siporo.
Ibi byiciro bizatorwamo ni bine aharimo abakinnyi b’abagabo bitwaye neza, abakinnyi b’abagore bitwaye neza, abasifuzi bitwaye neza ndetse n’abanyamakuru n’ibitangazamakuru byahize ibindi
Mu bazatoranywamo umunyamakuru mwiza, harimo: Sam Karenzi, Reagan Rugaju, Kayiranga Ephrem, Hitimana Claude, Niyibizi Aimée, Kayishema Thierry na Imfurayacu Jean Luc.
Mu banyamakuru b’Abagore bazatoranywamo uwabaye mwiza kurusha abandi, harimo Rigoga Ruth, Ishimwe Adelaide na Uwimana Clarisse.
– Advertisement –
Ibiganiro bya Siporo bizatoranywamo icyahize ibindi, harimo Urubuga rw’Imikino, Urukiko rw’Imikino, Urukiko rw’Ubujurire rw’Imikino na Sports Plateau.
Ikiganiro cya Televiziyo kizatoranywamo icyahize ibindi, harimo Kick-Off, Bench ya Siporo, Zoom Sports na I-Sports.
Abatoranyijwe bose bakazatoranywa biciye mu majwi azava ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’urubuga rw’umuterankunga wongeyeho n’azava mu kanama nkempuramaka kagizwe n’abantu batanu b’inzobere ari na ko kazaba gafite amanota menshi agera kuri 80%.