Advertise your products Here Better Faster

Abanyarwanda bahanze amaso Amavubi ashaka itike y’igikombe cy’Isi 2026

By Ndabateze Jean Bosco

Imanishimwe Emmanuel, Mugisha Bonheur, Mugisha Bonheur, Mutsinzi Ange na Raphael York bamaze kugera mu mwiherero w’Amavubi akomeje kwitegura imikino yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi, hasigaye Jojea Kwizera.

Aba bakinnyi bageze mu mujyi wa Abidjan muri Côte d’Ivoire, ku wa 3 Kamena 2023, bakomezanya na bagenzi babo bavuye mu Rwanda mu myitozo itegura umukino uzabera kuri Stade Félix-Houphouët-Boigny.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 4 Kamena, ni bwo Abakinnyi bose baza gukorera imyitozo kibuga ya mbere muri iki gihugu babifashijwemo n’Umutoza w’Amavubi, Frank Spittler Torsten.

Abanyarwanda bahanze amaso Amavubi ashaka itike y’igikombe cy’Isi 2026

Umukinnyi usigaje kugera kuri bagenzi be ni Jojea Kwizera ukinira Ikipe ya Rhode Island yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umukino wa mbere ruzakirirwa na Bénin muri Côte d’Ivoire tariki ya 6 Kamena mu gihe ruzongera kwakirwa na Lesotho muri Afurika y’Epfo tariki ya 11 Kamena 2024.

Imikino u Rwanda ruzakina ni iy’Umunsi wa Gatatu ndetse n’uwa Kane mu Itsinda rya Gatatu ruherereyemo mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizaba mu 2026.

Pressbox Author

Pressbox Author

Pressbox news reporter

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.