Advertise your products Here Better Faster

Rwamagana: Basabwe kwimakaza uburere buboneye mu kubaka igihugu cyiza

By Ndabateze Jean Bosco

Kuri uyu wa 25/5/2024 mu Mirenge yose y’Akarere hakozwe #Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Gicurasi 2024. Umuyobozi w’Akarere Bwana Mbonyumuvunyi Radjab ,Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Ntara y’Iburasirazuba, abayobozi b’inzego z’umutekano n’abandi bifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Muhazi mu bikorwa byo gutunganya umuhanda wa Km 4 wa Nyagatovu-Ntebe.

Umuganda witabiriwe n’abaturage n’abayobozi mu ngeri zitandukanye

Mu nama ya nyuma y’Umuganda , abawitabiriye bakanguriwe gutanga uburere buboneye; mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza umunsi wahariwe Malayika Murinzi, tariki 31/5/2024 ku nsanganyamatsiko igira iti: “Fata umwana wese nk’uwawe” no kubaka umuryango utekanye kandi ushoboye.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana burangajwe imbere na Mayor Mbonyumuvunyi Radjab bwifatanije n’abaturage mu muganda

Abitabiriye Umuganda banakanguriwe kugira uruhare mu kubungabunga umutekano, guharanira kwesa #Imihigo mu gihe tugana mu mpera y’umwaka w’Imihigo 2023/2024 n’ubutumwa bw’icyumweru cy’ibidukikije gifite insanganyamatsiko igira iti: ” Dusubiranye, ubutaka bwangiritse, twongere ubudahangarwa, turwanya ubutayu n’amapfa”, Abaturage kandi bakanguriwe kwitegura amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’abadepite; abadafite irangamuntu bakazifata kandi bakareba ko bari kuri listi y’itora, kwimakaza #IsukuHose , ubutumwa bujyanye no kwaka no gutanga fagitire ku muguzi no gukora cyane bakiteza imbere muri gahunda yo kwivana mu bukene ya #GiraWigire.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab

Abitabiriye Umuganda kandi bibukijwe ko tariki 02 Kamena hateganyijwe siporo yihariye y’Abagore yiswe “One million Women March” mu Karere no mu gihugu hose, basabwa kuzayirabira ari benshi.

Abaturage bakanguriwe gutanga uburere buboneye

Pressbox Author

Pressbox Author

Pressbox news reporter

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.