Advertise your products Here Better Faster

MIGEPROF ibarasaba abanyarwanda guha uburere buboneye abana babo

By Ndabateze Jean Bosco

Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Imiryango, abakozi ba MIGEPROF bari mu turere twa Nyanza, Gakenke, Gisagara, Musanze ndetse n’Uturere twose tw’Umujyi wa Kigali mu Mugoroba w’Imiryango. Hatangwa ikiganiro ku kwimakaza ibiganiro mu Muryango.

Imbaga y’abaturage yitabiriye umunsi w’umuryango

Umunyamabanga uhoraho Mireille Batamuliza yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyarugenge Umurenge wa Gitega mu mugoroba w’Imiryango. Atanga ikiganiro yibukije akamaro ko kw’imakaza ibiganiro mu muryango abibutsa ko ari imwe mu nzira ifasha umuryango kugera ku iterambere bifuza.

Umunyamabanga uhoraho Mireille Batamuliza

Umunyamabanga uhoraho yasabye abitabiriye Umugoroba w’Imiryango (#UWI) muri uyu murenge guha uburere buboneye abana babo no kubatoza umuco binyuze mu kabashakira akanya ko kuganira nabo. Avuga ko kuganira n’umwana bihagije bifasha umubyeyi gukurikirana uburere n’imikurire ye.

Pressbox Author

Pressbox Author

Pressbox news reporter

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.