Advertise your products Here Better Faster

Abayobozi n’abakozi ba Gender Monitoring Office na ASSETIP bibutse ku nshuro ya 30

By Ndabateze Jean Bosco

Kuri uyu wa  Mbere tariki 13 Gicurasi 2024, abayobozi n’abakozi b’ibigo bya Gender Monitoring Office na ASSETIP bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka 1994. Uyu muhango wabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi. 

Uyu muhango wabanjirijwe no gusura urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi   aho abitabiriye basobanuriwe  amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka 1994 mbere, mu gihe na nyuma yayo, mu rwego rwo kurushaho kumva uko yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa n’ingaruka zayo.

Basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Nyuma yo gusobanurirwa amateka ya Jenoside ya korewe abatutsi mu 1994, abayobozi n’abakozi ba Gender Monitoring Office na ASSETIP bunamiye bashyira indabo ku mva ziruhukiyemo abatutsi basaga 250,000 mu rwego rwo kubaha icyubahiro.

Mu ijambo rye, Umuyobozi Mukuru wa ASSETIP Kalimba Gilbert yagize ati “Jenoside yakorewe abatutsi yarateguwe kandi ikoranwa ubugome bw’indengakamere. Kwibuka ni umwanya mwiza wo gusubiza amaso inyuma no kugira ngo tumenye aho twavuye bityo bidufashe kumenya aho tujya.”

Abayobozi n’abakozi ba Gender Monitoring Office na ASSETIP

Umuyobizi wa AEGIS TRUST Alphonse Munyantwali yatanze ikiganiro kigaruka ku kwibuka ku nshuro ya 30. Yibukije abitabiriye uyu muhango ko ubumwe bw’abanyarwanda ariryo pfundo ry’iterambere mu myaka 30 ishize, abasaba kubakira ku mateka y’U Rwanda mu kugena ahazaza harwo.

Ndabashishikariza gufata inshingano no gusigasira ibyagezweho aho gutuma ababohoye iki gihugu bagaruka kukirinda bari mu za bukuru kandi duhari. Ni inshingano zacu twese kurwanya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Umuyobizi wa AEGIS TRUST Alphonse Munyantwali yabasabye kubakira ku mateka y’u Rwanda mu kugena ahazaza harwo

Umugenzuzi Mukuru w’uburinganire; UMUTONI Gatsinzi Nadine 

Pressbox Author

Pressbox Author

Pressbox news reporter

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.