By Ndabateze Jean Bosco
Kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Gicurasi, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida wa Senegal Bassirou Diomaye Faye byabereye mu muhezo.
Ibyo biganiro byibanze ku nzira zinyuranye zo kurushaho kwimakaza umubano w’u Rwanda na Senegal mu nzego z’ingenzi zirimo iterambere ry’ubukerarugendo, ubucuruzi n’ishoramari, n’imiyoborere.
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we Diomaye Faye wa Senegal
Nyuma y’aho, Perezida Bassirou Diomaye Fayeari kumwe na Minisitiri w’Intebe Ousmane Sonko, bakiriye ku meza Perezida Kagame.
Perezida Kagame yitabira umukino w’Amarushanwa Nyafurika ya Basketball (BAL) arimo kubera i Dakar, uhuza ikipe ya Senegal ya AS Douanes yatsinzemo APR BBC yo mu Rwanda Amanota 79 kuri 54.
Ni wo mukino ubanziriza imikino ya nyuma (pkayoffs) y’ayo marushanwa yitezwe kubera i Kigali hagati ya taliki ya 24 Gicurasi kugeza ku ya 1 Kamena 2024. Biteganyijwe ko kuri uyu wa mbere taliki ya 13 Gicurasi 2024 Perezida Kagame agiririra uruzinduko muri Guinea Conakry azaganira na mugenzi we Mamady Doumbouya .