Advertise your products Here Better Faster

Iposita y’u Rwanda yinjiye ku ruhando rw’ikoranabuhanga na ePoBox

By Ndabateze Jean Bosco

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Gicurasi 2024, Iposita y’u Rwanda yatangije ku mugaragaro uburyo yise ePoBox; Virtual P.O. Box, bugamije kunoza kohererezanya ubutumwa hirya no hino haba hanze y’u Rwanda no mu bice bigize igihugu, aho gutunga aderesi yawe bisaba gusa kuba ufite telefoni.

Iposita y’u Rwanda yinjiye ku ruhando rw’ikoranabuhanga na ePoBox

Ni uburyo buje mu gihe ubusanzwe wasangaga nk’umuntu uri hanze y’u Rwanda iyo yashakaga koherereza uri mu gihugu, byasabaga kunyuza ku wundi muntu cyangwa ikigo gifite aderesi mu iposita y’u Rwanda kugira ngo bizamugereho.

Umuyobozi Mukuru w’Iposita y’u Rwanda, Kayitare Celestin avuga ko ubusanzwe abakiri bato n’abamaze gusobanukirwa n’ikoranabuhanga ari bo batumizaga cyangwa bakohererezwa ibintu bivuye hanze y’u Rwanda, ariko ubu buri wese yabyikorera anyuze kuri telefoni ye igendanwa

Umuyobozi Mukuru w’Iposita y’u Rwanda, Kayitare Celestin

Ati:“Iyo utumije ibintu iteka bakubaza aderesi, ‘Ese tuzabikoherereza hehe?’ Ugasanga abenshi nta aderesi bafite, ugasanga banyura ku z’abandi bantu, batandukana nabo ntibabone izo gutanga. Ubu rero tugiye kuborohereza kuko buri muntu uwari we wese ashobora kubona iyo aderesi na cyane ko iyo udafite aderesi ni nko kuvuga ngo ntabwo uriho kuko uba udafite aho ubarizwa. Biroroshye icy’ingenzi ni ukuba utunze telefoni kandi muri iki gihe muri miliyoni 14 z’abanyarwanda abagera kuri icyenda bakoresha telefoni. Telefoni ukoresha izaba ari kimwe mu biranga izyo aderesi ePoBox ishingiye ku ikoranabuhanga.”

Yakomeje avuga ko ubu buryo buje bworohereza abantu kuko ubusanzwe byasabaga ko umuntu aza ku Iposita akiyandikisha kugira ngo ahabwe Agasanduku k’Iposita, ari ubu ntibikiri ngombwa kuko byose bizajya bikorerwa kuri telefoni, kandi ngo nta nubwo ari telefoni zihambaye (smart phones), ahubwo ikirebwa ni umurongo (numero) wa telefoni.

DG Kayitare kandi yavuze ko igiciro cyo kubona aderesi ya ePoBox byagabanutse, kuko mbere kugira ngo umuntu ahabwe Agasanduku k’Iposita yasabwaga kwishyura amafaranga ibihumbi 15 y’u Rwanda (15,000Frw), ariko kuri ubu azajya yishyura amafaranga ibihumbi 8 gusa (8,000Frw); aho ubu buryo buzajya bufasha abakiliya gukurikirana bifashishije telefoni zabo ibyo bohereje cyangwa batumije, kubona ubutumwa bumenyesha ko ibyo watumije byahageze no kugaragaza aho ushaka ko bakuzanira ibyo watumije.

Abaturage biteze byinshi kuri iri koranabuhanga rya ePoBox

Ni mu gihe kugira ngo ubone aderesi yawe wifashishije telefoni yawe ukanda *801*631# ugakurikiza amabwiriza n’ibyo wuzuzamo, ukishyura 8,000Frw ukoresheje Momo cyangwa ugakoresha ikarita ya Banki, ugahabwa ubutumwa bugaragaza ko wabonye aderesi yawe; ni mu gihe kandi unashobora gusaba aderesi yawe ya ePoBox mu buryo bw’ikoranabuhanga unyuze ku rubuga rwa www.epobox.rw.

Iposita y’u Rwanda ni ikigo cya Leta gitanga serivisi zo kohereza ubutumwa n’ibicuruzwa haba imbere mu gihugu no hanze yacyo kuva mu mwaka wa 1922, ni mu gihe kandi inatanga serivisi z’imari haba mu buryo bw’ikoranabuhanga (online economy) n’ubusanzwe butifashisha ikoranabuhanga (offline economy).

Pressbox Author

Pressbox Author

Pressbox news reporter

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.