Advertise your products Here Better Faster

Karenge uruganda “COHAMIRWA”  n’abahinzi barasaba imbuto y’insina zihangana na “KIRABIRANYA”

By Cypridion Habimana

Abahinzi b’urutoki mu murenge wa Karenge mu karere ka Rwamagana hamwe n’indi mirenge bihana imbibi muri aka karere hamwe no mu karere ka Ngoma, baravuga ko hatagize igikorwa urutoki rushobora kuba amateka kubera uburwayi bwa Kirabiranya.

Indwara ya “KIRABIRANYA” ikomeje kubonwa nk’ishobora guca urutoki mu murenge wa Karenge mu karere ka Rwamagana hamwe n’indi mirenge bihana imbibi muri aka karere, ndetse n’iyo mu karere ka Ngoma.

Karenge muri Rwamagana na Ngoma barasaba insina zihangana na KIRABIRANYA

Abahinzi b’urutoki bavuga ko ubu burwayi bufata insina; bukomeje gukoma mu nkokora umusaruro w’ubuhinzi mu gihe ubusanzwe aka gace gasanzwe kazwi ho gutungwa cyane n’umusaruro w’urutoki, nyamara ubu burwayi bwatumye umusaruro ukomeje kuba nkene.

Uwiduhaye Alphone ukora ubuhinzi bw’urutoki agira ati “aka gace murebe ka Karenge ntabwo ari uku kahoze kagiraga ibitoki byinshi kandi byiza, ku buryo umuntu wese yajyaga yumva uvuze karenge akumva urutoki, ariko twaje gukomwa mu nkokora na kirabiranya, umusaruro w’ibitoki waragabanutse cyane cyaane muri aka gace k’i Karenge

Mugenzi we Mukanyonga Epiphanie na we agira ati “insina zagize ikibazo gikomeye cyane muri uyu murenge wa Karenge no mu yindi mirenge duhana imbibi yo mu karere ka Ngoma; ku buryo byagize ingaruka ku musaruro w’ibitoki twagiraga

Ibimenyetso bya KIRABIRANYA

Iki kibazo cya Kirabiranya mu ntoki kinagarukwaho n’abakorera  uruganda COHAMIRWA rwenga inzoga ISANGANIZABAGABO  mu murenge wa Karenge mu karere ka Rwamagana, bose bafatanije n’abaturage basaba ko haboneka insina zihangana na kirabiranya.

Dukuzumuremyi Donatien ushinzwe ubuziranenge muri uru ruganda, na we agira ati “hari ubwo ugura ibitoki umusaruro wari utezemo ntuboneke bitewe na kirabiranya; hari ibiba bifite kirabiranya irimo imbere ntibashe kuboneka mu gihe wabitaze watonora ugasanga ntibishoboka ukabishyira ku ruhande; ugasanga wa musaruro wari witeze nta bwo uwubonye”

Dukuzumuremyi Donatien ushinzwe ubuziranenge mu ruganda COHAMIRWA (Photo Cypridion Habimana)

Akomeza asaba ikigo cy’u Rwanda gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi “RAB” gukora ubushakashatsi hakaboneka imbuto y’insina zibasha guhanga na “KIRABIRANYA

Agira ati “icyo twasaba RAB ni uko yakora ubushakashatsi yenda niba hari imbuto yashobora guhangana na KIRABIRANYA bakaba bazigeza ku baturage bagahinga natwe tukabona umusaruro mwiza ; bigateza imbere abahinzi kandi na Company yacu ikaba yakomeza gutera imbere

Bigirimana Innocent umuyobozi wungirije w’uruganda COHAMIRWA, agira ati “ibyo twasaba RAB ni uko yadukorera ubushakashatsi ikazana izindi nsina nziza zishobora guhangana na KIRABIRANYA; bakaziha abaturage bakongera bagahinga urutoki; kandi muri ubwo buryo bikaba bifashije abaturage bigafasha umurenge bigafasha n’akarere mu iterambere ryagutse ry’igihugu cyacu ”

Bigirimana Innocent umuyobozi wungirije w’uruganda COHAMIRWA (Photo Cypridion Habimana)

Mu gushaka kumenya icyo ikigo gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda RAB, kivuga kuri ubu busabe bw’abahinzi; umukozi wa RAB kuri station ya Ngoma ushinzwe programme y’urutoki, Karangwa Franck ; avuga ko kugeza ubu nta buryo bwo kubona insina zihangana na kirabiranya zibaho kuko mu gihe cyose zigira amakakama, uko byagenda kose hatubahirijwe amabwiriza yo kwirinda kirabiranya iyo hari izifashwe zanduza izindi.

Agira ati “kugeza ubu ni Njyewe ukwibwiriza ukuri nta muti wa KIRABIRANYA uhari, ariko amabwiriza arahari; gukumira, kurinda, kurwanya birashoboka nawe ngira ngo warahatembereye warahabonye n’ubwo KIRABIRANYA ihari ariko ibitoki birahari”

Bwana Franck mu kigo RAB ; ashimangira ko kugeze ubu igishoboka ari ukubahiriza amabwiriza yo gukumira no kurwanya Kirabiranya, ikindi kandi akagira inama abahinga urutoki kutaruharira abakozi gusa.

Agira ati “abakurikije amabwiriza tubaha bashobora kurokora urutoki; urutoki ntabwo bikira bya bindi by’uko watura i Kigali ugahinga urutoki; urutoki ni urwa nyirarwo akarukurikirana umunsi ku wundi akubahiriza amabwiriza tumubwira uko agomba kurinda uko agomba gukoresha ibikoresho bye ntabitizanye; ni bwo buryo gusa nta kindi kirenze icyo nshuti yanjye, kuko abakurikiza amabwiriza bafite urutoki ruzima”

Ibimenyetso by’indwara ya KIRABIRANYA ni ukoIndwara ya KIRABIRANYA ifata insina zose, ibimenyetso byayo aka ari ukurabiraa kw’amakoma y’insina uhereye ku mwumba, amashyira agaragara igihe utemye umutumba, no kumirana kw’amabere y’ibitoki

Mu ruganda COHAMIRWA n’abahinzi basaba RAB kubashakira imbuto y’insina ihangana na KIRABIRANYA (Photo Cypridion Habimana)

Kugeza ubu mu bihingwa rusange bihingwa mu Rwanda, urutoki ruhingwa ku kigero cya 23 ku ijana, ari nayo mpamvu abahinzi basabwa kubahiriza amabwiriza yo guhangana n’uburwayi bwa kirabiranya uko bwikiye.

Pressbox Author

Pressbox Author

Pressbox news reporter

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.