By Ndabateze Jean Bosco
Muri gahunda yo kurandura indwara ya Malariya ubukanguramba bwo kurwanya malariya bwakomereje mu karere ka Gasabo Umurenge wa Rutunga ahahingwa Umuceli, Abahahinga Umuceli bongeye gusabwa kwirinda dore ko bahora mu gishanga nka hamwe mu hashobora kwandurirwa indwara ya Maralia.
Ni Igikorwa cyakozwe n’Urugaga rw’imiryango itari iya Leta ishinzwe kurwanya SIDA no guteza imbere ubuzima ndetse no guharanira uburenganzira bwa muntu (NGOs Forum).
Umulisa Edith Umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo kurwanya Malariya mu Mujyi wa Kigali yongeye kwibutsa abahinga Umuceli uruhare abaturage bagira mu guhashya Malariya.
Agira ati: “Uruhare rwa mbere ni urwacu kugira ngo twirinde imibu itera malariya, kandi tukagerageza gushaka umuti wo kwisiga kugira ngo mu mirimo yacu tubashe guhashya iyo ndwara kandi birashoboka twabigize ibyacu”.
Mu bukangurambaga bwo kurandura Malariya abaturage ba Rutunga basabwe kuzamura uruhare rwabo
Umuyobozi wungirije ushinzwe ubuzima mu karere Ka Gasabo Nyiranyamibwa Ellen yasabye Abahinzi kurushaho kurwanya Malariya ndetse bakoresha Umuti wo kwisiga ndetse bika buri gihe kurara mu inzitiramubu . Abahinga Umuceli nabo bagaragaje yuko batari bafite ubumenyi mugusukura inzitiramubu bakongera bayikoresha.
Kurwanya malariya ni uguhozaho kandi inama tugiriwe nazo zari zikenewe kandi turizera ko kugira ngo turandure iyi ndwara ni ahacu namwe dufatanije.
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, ya 2022/23 yerekanye ko mu myaka itanu abarwara Malaria bavuye kuri miliyoni eshanu bagera ku bihumbi 600, abicwa na yo bagabanuka ku kigero cya 89%.
Insanganyamatsiko iragira iti ” Kurandura Malaria Bihera kuri njye”.
NGOs Forum n’ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo bwasabye abaturage kuzamura uruhare rwabo mu rugamba rwo kurwanya malaria