Ubuyobozi bwa Koperative Umwalimu SACCO bwatangaje ko mu mwaka wa 2023 washojwe kuwa 31 Ukuboza 2023, iyi koperative yungutse miliyari 16.9 Frw hakubiyemo n’imisoro, hakurwamo umusoro ungana na miliyari 5.1 Frw hagasigara inyungu ya miliyari 11.8 Frw.
Iyi nyungu ikaba yarazamutse ku gipimo cya 39% ugereranyije n’inyungu yari yabonetse mu mwaka wa 2022, kuko mu mwaka wa 2022 iyi koperative yari yungutse miliyari 12.2 Frw hakubiyemo n’imisoro, hakurwamo umusoro, hagasigara inyungu ya miliyari 8.5 Frw.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa 26 Werurwe 2024 mu nama ya 28 Isanzwe y’Inteko Rusange y’Umwalimu SACCO yabereye i Kigali, ihuza ubuyobozi bw’Umwalimu SACCO n’abanyamuryango barenga 400 bahagarariye abandi mu mirenge yose y’igihugu.
Izo nyungu zose zagezweho bitewe na serivisi zitandukanye zahawe abanyamuryango b’iyi koperative mu mwaka wa 2023, ndetse no kugabanya amafaranga yakoreshwaga ku mirimo imwe n’imwe kuko imyinshi isigaye ikorwa n’ikoranabuhanga.
Ku bijyanye no gutanga inguzanyo, mu mwaka wa 2023 Koperative Umwalimu SACCO yahaye abanyamuryango inguzanyo zingana na miliyari 194.6 Frw, izo nguzanyo zikaba zariyongereye ku rugero rungana na 34% ugereranyije n’inguzanyo zingana na miliyari 145.3 Frw zahawe abanyamuryango mu mwaka wa 2022.
Inguzanyo zatanzwe muri rusange zishyuwe neza nk’uko byari biteganyijwe, ndetse igipimo cy’inguzanyo zitabashije kwishyurwa neza ntikirenga 1.1%, kandi twizeye ko n’izitarishyurwa zizagaruzwa mu gihe cya vuba kuko zimwe mu mpamvu zateraga kutishyura neza zigenda zikemuka.
Ku bijyanye na serivisi z’ubwizigame, mu mwaka ushize wa 2023 ubwizigame bw’abanyamuryango ba Koperative Umwalimu SACCO bwanganaga na miliyari 86.5 Frw, bivuze ko bwazamutse ku rugero rungana na 35% ugereranyije n’ubwizigame bwabonetse mu mwaka wa 2022 bwanganaga na miliyari 64 Frw.
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Umwalimu SACCO Bwana Gaspard HAKIZIMANA yashimiye abanyamuryango ba koperative uburyo bitabiriye serivisi za koperative yabo mu mwaka wa 2023, cyane cyane ko abasabye inguzanyo biyongereye cyane mu mwaka wa 2023.
Yagize ati : « Kuva umushahara wa mwarimu wakwiyongera, abanyamuryango benshi bitabiriye serivisi z’inguzanyo zitangwa n’Umwalimu SACCO. Serivisi z’ikoranabuhanga cyane cyane ‘Mobile Banking’ na zo zafashije abanyamuryango gukomeza kwitabira serivisi za koperative batiriwe baza ku mashami y’Umwalimu SACCO. Ibi byatumye ubwitabire bwabo budahwema kuba bwiza, kandi na serivisi koperative ibagezaho zirushaho kuba nziza» .
Koperative Umwalimu SACCO ikomeje kwagura ibikorwa byayo mu gutanga serivisi hakoreshejwe ikoranabuhanga aho abanyamuryango bakoresha telefone zigendanwa n’ubundi buryo bakabona serivisi batarinze gukora ingendo bajya ku mashami y’Umwalimu SACCO.
Umuyobozi Mukuru wa Koperative Umwalimu SACCO Mme Laurence UWAMBAJE ati : « Nk’ubuyobozi bwa Koperative Umwalimu SACCO turajwe inshinga no kurushaho guha serivisi nziza abanyamuryango bacu no kwagura serivisi zacu z’ikoranabuhanga, kugira ngo tworohereze abanyamuryango kubona serivisi z’imari, gufata inguzanyo, kugura no kwishyura ibintu bitandukanye batagombye kubanza gutonda imirongo ku mashami yacu».
Yongeyeho ati : Abanyamuryango b’Umwalimu SACCO basanzwe bakoresha ‘Mobile Banking & Mobile App’ mu kubitsa, kubikuza no gusaba inguzanyo y ‘ingoboka bakoresheje telefoni. Ibigo by’amashuri kandi bikoresha ‘internet banking ’ mu kwishyura serivisi bahabwa na ba rwiyemezamirimo batandukanye. Mu minsi iri imbere kandi turatangira no gukoresha amakarita yo kubikuza (Debit Cards) ku buryo abanyamuryango bacu bazajya babasha kubitsa, kubikuza no kwishyura ibintu bitandukanye bakoresheje ayo makarita kandi batiriwe bagera ku mashami y’Umwalimu SACCO.»
Yongeyeho ati : « Turizeza kandi abanyamuryango bafite imishinga ibyara inyungu ko bazakomeza guhabwa inguzanyo ku nyungu iri hasi, ndetse turateganya no kubagezaho n’izindi serivisi zitandukanye zijyanye n’ibyifuzo bagenda batugezaho. »
Umwaka wa 2023 warangiye Koperative Umwalimu SACCO ifite umutungo mbumbe wa miliyari 196.5 Frw, ukaba wariyongereye ku rugero rwa 45%, ugereranyije n’umutungo mbumbe yari ifite mu mwaka wa 2022 wanganaga na miliyari 135.8 Frw.
Koperative Umwalimu SACCO ni koperative y’abarimu yo kuzigama no kuguriza, ikaba yarashinzwe mu mwaka wa 2006 ku gitekerezo cya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame itangira kwakira ubwizigame bw’abanyamuryango muri 2007, ariko itangira guha inguzanyo abanyamuryango bayo mu mwaka wa 2008.
Koperative Umwalimu SACCO ihuriwemo n’abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye ya Leta n’ayigenga, abarimu bo mu mashuri makuru na Kaminuza ndetse n’abandi banyamuryango bakora mu nzego zishinzwe uburezi mu Rwanda. Igamije guteza imbere imibereho y’abarimu n’abandi banyamuryango bayo biciye mu nguzanyo bahabwa no kubashishikariza kuzigama aho bagenda bazigama nibura amafaranga angana na 5% y’umushahara wabo buri kwezi ndetse ubu bwizigame bukagenerwa n’inyungu buri mwaka ingana na 5%.
Kuva itangiye gutanga inguzanyo, Umwalimu SACCO yagiye ishyiraho ubwoko butandukanye bw’inguzanyo hagamijwe gukemura ibibazo bitandukanye by’abanyamuryango. Kugeza ubu, hari ubwoko butandukanye bw’inguzanyo kandi buri wese ahitamo iyo afata bitewe n’icyo agiye kuyikoresha. Inyungu kunguzanyo na yo iterwa n’ubwoko bw’inguzanyo yafashe.
Inama Isanzwe y’Inteko Rusange y’Umwalimu SACCO ihuza Ubuyobozi bw’Umwalimu SACCO n’abanyamuryango 416 bahagarariye abandi mu mirenge yose y’igihugu. Abanyamuryango bo muri buri murenge baba bahagarariwe n’umwarimu umwe. Iyi nama iterana kabiri mu mwaka, mu kwezi kwa gatatu no mu kwezi kwa cumi n’abiri
Kugeza kuri uyu wa 26/03/2024, Koperative Umwalimu SACCO ifite abanyamuryango 134,848 (active members).