Advertise your products Here Better Faster

Kamonyi: Umugabo yapfiriye ku mupfumu

By Pressbox Reporter

Umugabo witwa Singirankabo Xavier w’Imyaka 56 y’amavuko wo mu Karere ka Kamonyi biravugwa ko yapfiriye ku muvuzi Gakondo (umupfumu) aje kwivuza.

Bamwe mu batuye mu Mudugudu wa Gitega, Akagari ka Kivumu, mu Murenge wa Musambira ho mu Karere Aka Kamonyi bavuga ko uyu mugabo yavuye iwe aje kwivuza ku mukecuru w’Umupfumu ahageze ahita yitaba Imana.

Abo baturage bavuga ko mbere y’uko uyu Nyakwigendera yitaba Imana yabanje kujya mu kabari afata Fanta nyuma ni bwo yagarutse babahamagara ko arangije gupfa.

Kamonyi Umuturage yapfiriye ku mupfumu(Photo Archivers)

Umwe mu bahaye amakuru ikinyamakuru UMUSEKE utashatse ko amazina ye atangazwa, yagize ati “Yapfuye ataramara isaha ageze kuri uwo mukecuru, abo mu muryango we bahise batabara baza kureba uko bimeze.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kivumu, Mukantaganda Rachel yavuze ko Singirankabo Xavier yaje kuri uyu mukecuru ahetswe n’umumotari ageze kuri urwo rugo araharembera ahita ahapfira.

Ati “Ibyo kuba yari agiye kwivuza ku mupfumu ntabyo nzi gusa ikigaragaza ko abo mu muryango bari bazi aho yaguye ni uko bahise baza kuri uyu mukecuru bivuze ko bari bazi ko ariho ari.”

Uyu muyobozi Mukantaganda avuga ko abo iwabo batwaye umurambo kujya kuwushyingura.

N’ubwo atemeje ko Singirankabo Xavier yapfiriye ku mupfumu, bamwe muri abo baturage bahamya ko uwo mukecuru asanzwe avura abaturage mu buryo bwa gakondo, bakavuga ko ariwo umurimo umutunze, icyakora bakavuga ko batazi icyamwishe.

Ubusanzwe bamwe mu baturage bakunze kwivuriza indwara zananiranye ziganjemo AMAROZI mu bavuzi gakondo, kuko bavuga ko nta handi zavurirwa, ni mu gihe kandi kuri ubu mu Rwanda abavuzi gakondo bemewe kuvura mu gihe babarizwa mu rugaga rubahuza mu buryo buzwi.

Pressbox Author

Pressbox Author

Pressbox news reporter

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.