By Cypridion Habimana
Ibi babishingira ku kuba Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko guhera tariki 16 Werurwe 2024, izakuraho nkunganire yajyaga mu kwishyurira itike y’urugendo, abantu batega imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.
Nyuma y’uko icyorezo cya COVID 19 cyadukiye ku Isi hose no mu Rwanda kitahasize, leta y’u Rwanda yagiye yunganira abaturage muri gahunda zitandukanye zabasabaga amikoro, ari nayo ku biciro by’ingendo leta yari yarashyizeho nkunganire.
Kuri ubu leta iravuga ko yayikuyeho ibintu biraza gutuma ibiciro by’ingendo bizamuka, ibintu abaturage bavuga ko bishobora gutuma n’ibindi bitumbagira bikazatuma ubuzima buhenda cyane mu Rwanda.
Abaturage bafite impungenge kubera nkunganire ku ngendo yakuweho
Hari amakuru ataremezwa neza y’ibiciro ikinyamakuru pressbox.rw cyabashije kumenye kiyakuye mu batwara amamodoka atwara abagenzi mu buryo bwa rusange, urugero ni ukuba nko “mu karere ka Bugesera, urugendo rwavaga mu mujyi wa Ruhuha werekeza mu mujyi wa Kigali muri Gare ya Nyanza unyuze mu murenge wa Mareba, umugenzi yishyuraga 1250frs none azajya yishyura 1850frs, unyuze mu murenge wa Kamabuye yishyuraga 1950frs none ubu azajya yishyura 2850frs”.
Abaturage bakaba bavuga ko bizagorana kugira ngo hagire uwongera gukora ingendo.
Epaphroditte Gatera wo mu murenge wa Mareba agira ati “kujya I Kigali no kuvayo birasaba ko umuntu azajya ahagurukana ibihumbi bitandatu byo gutegesha gusa, ibi ntibizatworohera na gato, leta nk’umubyeyi nihindure icyemezo kuko ba rubanda rugufi bizatugora”
Kantengwa Arriane wo mu murenge wa Ruhuha, na we avuga ko bizatuma ntawuzongera gukora ingendo “ntawuzongera gukora ingendo kuko aya mafaranga ni menshi, n’ubusanzwe byatugoraga none ubwo bongeje, tuzajya tugenda n’amaguru mu gihe biri ngombwa”
Minisitiri w’ibikorwaremezo Dr. Gasore Jimmy mu kiganiro n’itangazamakuru ku mugoroba wo ku wa kabiri ; yavuze ko mu mwaka wa 2020 byabaye ngombwa ko u Rwanda rufata ingamba zirimo gutanga nkunganire mu kwishyura bisi. Zari ingamba zo mu gihe cya COVID-19.
Dr Jimmy Gasore Ministre w’ibikorwaremezo
Nkunganire muri Taransport ntabwo yahise ivanwaho kuko hari ubuke bwa bisi ndetse na serivisi zahabwaga abagenda muri bisi zitari zinoze.
Ku ikubitiro Leta yahise igura bisi 200, icyo ni ikintu cyiza cyabayeho kandi n’ikibazo cya bisi kiba kirakemutse nkuko Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr. Gasore Jimmy abivuga.
Agira ati: “habayeho amavugurura mu Mujyi wa Kigali abantu n’ibigo 18 bahawe gutwara abantu mu Mujyi wa Kigali. Buri muhanda ujyamo abantu babiri cyangwa barenze abo n’abandi bashoramari babyifuzaga bafunguriwe amarembo”.
Dusengiyumva Samuel, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yagaragaje ko mu Mujyi wa Kigali hari ibigo 14 n’abantu 4 ku giti cyabo batsindiye gutwara abantu mu buryo bwa rusange, bikazarushaho kwihutisha service.
Ibibazo bikomeye byari bibangamiye ingendo mu Mujyi wa Kigali byaragabanyutse.
Iyi politiki nshya iratangira kubahirizwa kuva tariki 16 Werurwe 2024.
Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, atangaza ko hari bisi 500 zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali.
Mu Mujyi wa Kigali hari imihora 7, Remera- Down Town, Kabuga – Rubirizi, Remera – Kacyiru n’ahandi.
Imirongo mishya izakorwamo na barwiyemezamirimo bazaboneka nka Remera – Freezone, n’ahandi.
Umuhora wa 2 uzakorerwamo ba rwiyemezamirimo 5. Kibaya – Kanombe – Down Town, Busanza-Nyarugunga- Remera, Masaka – Kabuga, Masaka – Rusheshe.
Kuva muri 2020, hatangiye gukoreshwa igiciro kivuguruye, ariko Leta ihita ishyiraho Nkunganire kugira ngo umugenzi akomeze gukoresha igiciro cyashyizweho mu 2018.
Umugenzi icyo gihe wakoraga ingendo zihuza Intara yemerewe kuguma kwishyura ibiciro byashyizweho mu 2018 byari bishingiye ku 21 Frw ku kilometero ku bajya mu Ntara na 22 Frw ku kilometero mu Mujyi wa Kigali.
Ubu uko bimeze, ni uko umuntu wese uteze imodoka, Leta imwishyurira hagati ya 40% na 50% by’ikiguzi cy’urugendo yaba agiye mu bice bitandukanye bya Kigali cyangwa mu Ntara.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yasobanuye ko Abaturage bazi ko nta gihombo kirimo mu gukuraho nkunganire kuko ngo amafaranga yashyirwaga muri nkunganire mu gutwara abantu, agiye gushyirwa mu zindi gahunda zo kuzamura imibereho yabo nko kugaburira abana ku ishuri, Girinka, mituweli n’izindi.
Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana yavuze ko igiciro cyashyizweho kigereranyije hashingiwe ku mikoro y’abaturage.
Yagize ati: “Guhera umwaka ushize ibibazo twagize bikomeye cyane ni ukutabona bisi bigatuma abantu birirwa bategereje, imirimo yabo na gahunda zabo zikahazaharira ku buryo Leta yakoze ibishoboka ngo dukemure ikibazo cya bisi no kuvugurura uburyo bwo gutwara abantu mu buryo bwa rusange.
Abantu bararambirwaga bagashaka ubundi buryo bwo kugenda bubahenze kurusha igiciro cya bisi. Ubu rero igiciro kiragereranyije”.
Mu baturage baganiriye n’ikinyamakuru www.pressbox.rw bose baravuga ko leta y’u Rwanda yari ikwiriye kugumishaho iyi nkunganire ku ngendo, kuko abaturage badafite ubushobozi buhambaye bwo kwishyura ikiguzi cy’urugendo ku buryo bishobora gutuma batazongera gukora ingendo, ariko kandi bagasaba leta ko yakwisubiraho.
Ubwo Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente yajyaga mu nteko nshingamategeko gusobanura ikurwaho ry’iyi nkunganire, abadepite ntibabivuzeho rumwe, kuko hari abavugaga ko abaturage bamaze kwigira ku buryo nya mpungenge zaba zirimo, ariko abandi bagaragaza ko harimo impungenge kuko abaturage batazabona ubushobozi mu gihe iyi nkunganire yaba ivuyeho, Amafaranga leta imaze gushyira kuri nkunganire asagaho milliyari 90 z’amafaranga y’u Rwanda.