By Cypridion Habimana
Abaturage bashinja bamwe mu bayobozi gukorerwamo na bamwe mu baturage bafite amafaranga, cyangwa bavuga rikijyana mu kwikiza abo batiyumvamo no kubacecekesha.
Ubusanzwe ibigo by’ingororamuco bizwi nka “Transit centers” bijyanwamo abananiranye, kandi bafite imyitwarire ibangamiye rubanda, nyamara ariko bamwe mu baturage bavuga ko atari ko biri kuko ushobora kugirana ikibazo n’umuntu, agahita abwira ubuyobozi n’inzego zibishinzwe zikakujyana muri transit kandi urengana, yewe hakaba n’abakunze kubikangisha bagenzi babo.
Umuturage witwa Jean Marrie Vianney Rukera wo mu murenge wa Kamabuye mu karere ka Bugesera, avuga ko bidakwiye ko umuntu w’umugabo utuye wabyaye ajyanwa mu nzererezi by’amaherere.
Abaturage bavuga ko Transit Centers yabaye igikangisho ku bakire mu gucecekesha abo badashaka
Agira ati “iyo ubona umuntu w’umugabo ufite imbyaro eshatu, enye, eshanu, esheshatu, zirindwi kugera mu munani bamushyira mu nzererezi, birababaje cyane. Nibadusabire ikintu cy’inzererezi yo ku Ruhuha iveho kuko turabangamiwe cyane, umuntu arakwanga akagusabira kujya mu nzererezi ”
Uyu muturage hari n’ikosa baketseho umuturage byaba yarikoze cyangwa yarihimbiwe, byagakwiye kujya bikemurwa n’inzego z’ibanze bihereye mu mudugudu kuzamura
“hari ikindi kintu nibaza ubundi umudugudu ushinzwe iki? Akagali gashinzwe iki? Umurenge ushinzwe iki, kuki atariho ibibazo byagakwiye gucyemukira” Ni ibyibazwa na Jean Marrie Vianney Rukera
Ujyanwe mu kigo cy’inzererezi afatwa nabi cyane ku buryo byibura mu byumweru bitatu gusa aba atakibasha no kurya
Iki ikibazo aba baturage bavuga ko cyagakwiye kwitabwaho, na cyane ko ujyanwe muri ibi bigo bavuga ko afatwa nabi cyane by’indengakamere.
Sekamana Alphonse agira ati “ikintu njye ndi gusaba, icyo bita Transit Njye numva yagacika; transit ntabwo ari gereza transit ni ukwica abantu; ujyayo uri umusore ufite ibiro mirongo inani ugaruka ufite ibiro cumi na bitanu; ntubirenza”
Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika Aimable Havugiyaremye, avuga ko nta bantu batinda mu bigo ngororamuco, kuko inzego zitandukanye zihora zikora igenzura cyangwa screening mu ndimi z’amahanga, kugira ngo abarengana barenganurwe, gusa ngo baracyafite imbogamizi zo kuba ibi bigo abantu bamwe ari bo babihoramo, ibi yabigarutseho mu ntangiriro za Gashyantare 2024 mu kiganiro n’itangazamakuru ryagiranye n’abahuriye mu runana rw’ubutabera.
Agira ati “yaba police yaba RIB ndetse n’ubushinjacyahe buri munsi duhora dukora screening, mu gihitamo ibigomba gkurikirwa nk’ibyaha bigakurikirwa, ab’amakosa bakigishwa agakosorwa, igihari nk’imbogamizi zikomeje kugaragara ni uko hari abajyanwamo bakarekurwa ejo ugasanga basubiyemo ”
Ku rundi ruhande umunyamabanga mukuru w’urwego rw’ubugenzacyaha RIB; Colonel Jeannot K.Ruhunga; ntahakana ko hari abitwaza ububasha bafite bakajyana abaturage muri Transit Centers, ariko ubugenzuzi buhora bukorwa burenganura abarenganye, maze ababigizemo uruhare bakabihanirwa, ari nako ashimira itangazamakuru ku muhate rigira mu guhwitura abafite imyitwarire nk’iyi.
Agira ati “kuba hashobora kuba abuse cyangwa kurengera abantu bakabikoresha mu nyungu zabo cyangwa kumvishanya nabyo bibaho bishingiye kuri ruswa n’ibindi; ariko dukora isuzuma kenshi mu kumenya ese umuntu wagiyeyo yagiyeyo bishingiye kuki? Ese nta bimenyetso afite ku buryo yajya mu butabera, ibyo byose birasuzumwa, kandi hari n’imikorere mibi ishobora kugaragara mu babishinzwe kandi abo bantu barahanwa, si rimwe si kabiri abantu bagiye babihanirwa kubera ko bajyanyemo abo bidakwiye”
Umunyamabanga mukuru wa RIB Col Jeannot K.Ruhunga ati nta byera ngo de! Hari abajyana abatagombaga kujya muri Transit Centers ariko barahanwa si rimwe si kabiri
Kugeza ubu muri buri karere k’u Rwanda hagiye harimo ibi bigo ngororamuco; transit Centers, n’ubwo ariko inzego zitandukanye zivuga ko zijyanwamo ababa bagaragaweho n’imico ibangamiye rubanda, abaturage hirya no hino bakomeza kwifatira ku gahanga abitwaza imbaraga bafite, bagasaba ubuyobozi kujyanamo abo bafitanye ibibazo bwite maze ubuyobozi nabwo bukagendera ku bucuti baba bafitanye, bagamije kubumvisha no kubacecekesha, ari nayo mpamvu iki kibazo cyakitaweho.