Advertise your products Here Better Faster

RDC yamaganiye kure amasezerano hagati y’u Rwanda na EU

By Cypridion Habimana

Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ivuga ko yamaganye amasezerano yo gutunganya amabuye y’agaciro u Rwanda ruherutse kugirana n’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU), ivuga ko ubutaka bw’u Rwanda budafite “amabuye y’agaciro y’ingenzi cyane ashakishwa muri iki gihe ku Isi”.

BBC ducyesha iyi nkuru ivuga ko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa DR Congo; Christophe Lutundula yavuze ko amaperereza y’inzego zitandukanye zirimo inteko ishingamategeko ya DRC n’inzobere z’umuryango w’Abibumbye; yerekanye ko u Rwanda rwifashisha inzira z’abagizi ba nabi rwashyizeho, mu kuhakura amabuye n’undi mutungo kamere Congo ifite ku bwinshi.

Leta y’u Rwanda ihakana kwiba amabuye y’agaciro cyangwa umutungo kamere wa Congo, ivuga ko mu butaka bw’u Rwanda harimo amabuye y’agaciro, kandi ku bwinshi; nka GASEGERETI, COLTAN, WOLFRAM na ZAHABU.

Mu cyumweru gishize, ikigo cy’u Rwanda gishinzwe mine, peteroli na gaz cyatangaje ko mu 2023 urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro rwaciye umuhigo wo kwinjiza arenga miliyari imwe y’amadolari-ruvuga ko rwinjije miliyari imwe n’igice kimwe y’amadolari, yiyongereye akava kuri miliyoni 772 z’amadolari muri 2022.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta na komiseri wa EU ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga; Jutta Urpilainen; ubwo basinyaga ayo masezerani I Bruxelle ku wa kabiri

U Rwanda ruvuga kandi ko intego yo kwinjiza miliyari 1.5 y’amadolari ku mwaka bitarenze uyu mwaka wa 2024, avuye mu mabuye y’agaciro rwohereza mu mahanga.

Ayo masezerano (Memorandum of Understanding, MoU) y’u Rwanda na EU, yashyizeho umukono ku wa kabiri w’iki cyumweru I Bruxelle mu Bubiligi ku cyicaro cya EU, na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta, na Jutta Upilainen, Komiseri wa EU ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga.

Ku rubuga X, Minisitiri Biruta yavuze ko u Rwanda rushishikariye cyane ayo masezerano azatuma habaho “ejo hazaza h’uburumbuke kandi harambye”, yaba ku baturage b’u Rwanda n’ab’Isi.

Komiseri Urpilainen yavuze ko ayo masezerano atangije ‘ubufatanye bwa hafi” buzatuma habaho ibikorwa by’iyongera-gaciro byihanganira ibiza kandi birambye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Inyandiko ya EU ivuga kuri ayo masezerano, irimo ko mu mezi atandatu ari imbere impande zombi zigiye gushyiraho igishushanyo mbonera cyo gukorana mu buryo bufatika mu gushyira mu ngiro ubwo bufatanye.

BBC ikomeza ivuga ko muri ibyo harimo nko kubaka ibikorwa-remezo bijyanye n’iyongera-gaciro ry’amabuye, kongera amahugurwa n’ubumenyi, ubushakashatsi no guhanga udushya no gusangira ubumenyi n’ikoranabuhanga.

EU ivuga ko hazabaho n’ibikorwa byo kongera ingamba z’ubugenzuzi no kumenya inkomoko y’amabuye, n’ubufatanye mu kurwanya ubucuruzi bw’umutungo kamere butemewe n’amategeko, no gukurikiza ibipimo mpuzamahanga byo kubungabunga ibidukikije.

Ku ruhande rwa leta ya DR Congo, Minisitiri Christophe Lutundula avuga ko ayo masezerano ya EU n’u Rwanda ku iyongera-gaciro ry’umutungo kamere w’ingenzi cyane “rudafite, nta yindi ngaruka byazana itari ukongera ikoreshwa rinyuranyije n’amategeko ry’umutungo kamere wa Congo bikozwe n’u Rwanda”

Minisitiri Lutunduka avuga ko ubukungu bw’u Rwanda “bushingiye kuri icyo gikorwa cy’icyaha” kandi ko ayo masezerano na EU atuma rurushaho kugira amikoro yo gushotora Congo.

Minisitiri Christophe Lutundula, wa RDC

Yavuze ko leta ya Congo ifata isinywa ry’ayo masezerano “nk’igikorwa kitari icya gishuti habe na gato”, nyuma y’uko ribaye hashize iminsi Perezida wa Pologne-igihugu kinyamurayango cya EU-agiriye uruzinduko mu Rwanda ngo akarwemerera kuruha intwaro mu gihe rwaba rugabweho “igitero kivuye hanze”.

Yongeyeho ko DR Congo yiteze ko abategetsi ba EU bayita “ibisobanuro kuri iyi myitwarire idasobanutse mu gihe EU badahwema kwemeza ko bashaka kugira uruhare mu gusoza ikibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Congo n’ikoreshwa rinyuranyije n’amategeko, ry’umutungo kamere wayo, no gushimangira ubufatanye” hagati ya EU na Congo.

Nta cyo EU yari yatangaza ku mugaragaro kuri ibi bivugwa na Congo.

Raporo z’inzobere z’umuryango w’Abibumbye, Amerika n’ibihugu byinshi byo mu burengerazuba bishinja u Rwanda gufasha inyeshyamba za M23 zirwanya ubutegetsi bwa DR Congo, ibirego u Rwanda ruhakana.

Iyi raporo nay o ishinja DR Congo gukorana n’umutwe w’inyeshyamba z’abanyarwanda ukorera mu burasirazuba bw’icyo gihugu (FDLR), uvuga ko urwanya ubutegetsibw’u Rwanda; DR Congo nayo igahakana icyo kirego.

EU ivuga ko amasezerano yagiranye n’u Rwanda akurikiye ayandi yagiranye na DR Congo na Zambia mu kwakira 2023, na Namibia mu Ugushyingo 2022.

Hanze ya Afurika, EU ivuga ko isanzwe ifitanye amasezerano na Argentine, Canada, Chili, Greenland, Kazakhstan na Ukraine ku iyongera-gaciro ry’umutungo-kamere mu buryo burambye.

Pressbox Author

Pressbox Author

Pressbox news reporter

Leave a Replay

5 thoughts on “RDC yamaganiye kure amasezerano hagati y’u Rwanda na EU

  • February 23, 2024 at 12:44 pm
    Permalink

    FATSHi yarasaze kabisa, ubwo se yumva ubutaka bwe ari bwo bwonyine bubamo amabuye y’agacio. Nagende ara

    Reply
  • February 23, 2024 at 12:46 pm
    Permalink

    Ariko akaga kari aha kabisa, none ubwo Kongo iyo yumva yabuze ikindi gihugu gusinyana amasezerano n’ikindi?
    Aka karere ni ako gusengerwa

    Reply
  • February 23, 2024 at 12:49 pm
    Permalink

    Congo na Burundi wagira ngo barasaze kabisa. Ibyo birirwamo ni akamaramaza rwose, bareke bave muri ayo matiku bakemure ibibazo vy’abenegihugu babyo

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.