Advertise your products Here Better Faster

Bugesera: Abaturage bavuga ko basigara mu kaga iyo babajije ibibazo urwego rw’umuvunyi rwabasuye

By Cypridion Habimana

Bamwe mu baturage mu bice bitandukanye by’u Rwanda, bavuga ko mu gihe hari ibibazo babajije  inzego zisumbuye ku zanze ku bacyemurira ibibazo, basigara mu kaga, bakanimwa service.

Hirya no hino mu Rwanda hakunze kumvikana abaturage bavuga ko baba bafite ibibazo, nyamara ugasanga inzego bireba zagize uburangare   mu kubicyemurira  ku gihe, ku mpamvu rimwe na rimwe zitavugwaho rumwe n’ababa bafite ibibazo hamwe n’abagomba kubicyemura.

Hari ubwo inzego z’ubutegetsi bw’igihugu zo hejuru zimanuka zikegera abaturage bakazigezaho ibibazo baba bafite, aha ni naho urwego rw’umuvunyi rujya rumanuka mu turere mu gucyemura ibibazo by’abaturage, bamwe mu bo mu karere ka Bugesera bavuga ko iyo uru rwego ruvuye muri aka karere ababajije ibibazo basigara mu kaga, hakaba hari nubwo bimwa service na bamwe mu bayobozi.

Uwo mu murenge wa Gashora mu kagali ka Kagomasi twise Kalisa ku mpamvu z’umutekano we, avuga ko yabajije ikibazo kandi cyari rusange kijyanye n’ingurane ku butaka bw’ahari hanyujijwe ibikorwaremezo, bimuviramo gukurwa muri komite y’umudugudu yabagamo.

Abaturage bavuga ko ubajije ikibazo cyazinzikwe asigara mu kaga

Agira ati “njyewe navuganiye abaturage kuri ibi by’amapoto baje gutwara ibyagombwa, bahita bavuga bati Muzigura agumura abaturage, kandi ntabwo nari ndi kubagumura hubwo nababazaga impamvu batatwishyura, bampimbira ibyaha ngo nabatutse kandi nta muntu n’umwe wigeze agaragaza igitutsi namututse; nari nshinzwe umutekano mu mudugudu bahita bavuga ngo Mayor ahamagaye avuga ngo nimve ku buyobozi cyangwa tukagufunga, nahise mbagwira nti n’ubundi nta bwo mwampembaga ndemera kuva ku buyobozi”

Undi muturage avuga ko uhita uhabwa akato aho utuye

Agira ati “ni ikibazo kirekire ahubwo uhita usa n’aho unahawe akato ahubwo, bakanakugendaho bakaba banakugirira nabi, ariko impamvu biba ari ukugira ngo ibyaha byabo babizinzike bigume aho ngaho bakomeze badutsikamire”

Aba baturage bavuga ko mu gihe urwego rw’umuvunyi rwabasuye cyangwa izindi nzego zisumbuyeho bazigejejeho ibibazo byanze gukemurwa n’inzego zibegereye, hajya habaho uburyo bwo gukurikirana umutekano wabo.

Umuturage wo mu murenge wa Kamabuye agira ati “dore nk’ubu na mwe mwaje aha muri abanyamakuru, ubu nibamenya ko twavuganye namwe bizaba ikibazo usange batugendaho, twasabaga ko mu gihe izi nzego zije zajya zinakurikirana umutekano wacu, kuko hari igihe dushobora guhohoterwa ugasanga badufunze batujyanye no munzererezi”

Aba baturage bavuga ko ubusanzwe bakunda ubuyobozi bwabo, kandi baba bashaka gutanga bitekerezo byabo mu bwisanzure buri wese akiyumva mu buyobozi.

Urwego rw’umuvunyi ruhumuriza abaturage kuri ibi bibazo bavuga ko bahura nabyo iyo babajije ibibazo

Umuvunyi mukuru Madame Nirere Madeleine, avuga ko iyo urwego rw’umuvunyi rusoje icyumweru ruba rwahariye ibibazo by’abaturage mu karere runaka, rugifataho umwanzuro, kandi n’ikibazo rwasigiye akarere cyangwa izindi nzego bireba ngo bigikemure; uru rwego rugakomeza gukurikirana uko cyacyemuwe, harimo guhora rwibutsa akarere ari nako rukurikirana wa muturage, ku buryo ntawushobora kumutoteza.

Madame Madeleine yongeraho ko hari numero itishyurwa y’uru rwego 199, ku buryo uwakorerwa itotezwa yajya ayihamagara akarwiyambaza.

Madame Madeleine ubwo habaga ikiganiro cyahuriwemo n’inzego zihuriye mu runana rw’ubutabera(Urukiko rw’ikirenga, ubushinjacyaha, Ubugenzacyaha, Urwego rw’imfungwa n’amagereza, urwego rw’umuvunyi……….), ikiganiro cyabaye tariki 08 Gashyantare 2024; yagize ati

“dufite umurongo utishyurwa 199 na numero zacu yewe barazifite, abaturage baraduhamagara n’ubu nicaye mu nama yewe bari kunyihamagarira cyangwa bandika za message, n’ubu hari abari ku rwego bantegereje. Urumva ahangaha ntekereza ko umuturage atakagombye kwiheza nimbi ufite ikibazo kigeze ku buyobozi; hamagara umurongo utishyurwa 199 hamagara n’indi mirongo itishyurwa y’inzego z’ubutabera irahari myinshi, ari  RIB, ari ubushinjacyaha ari urukiko rw’ikirenga hose iyi mirongo itsihyurwa irahari”

Urwego rw’umuvunyi ruvuga ko 45 ku ijana by’ibibazo ruva mu karere bicyemuwe burundu, ibindi rugasiga bihawe umurongo w’uko bizakemurwa n’inzego bireba kandi rugakurikirana.

Nubwo umuvunyi mukuru avuga ko nta muturage usigara atotezwa n’inzego z’ibanze mu gihe yatanze ikibazo zitakemuye, ibyo ari byo byose ntawakwifatira ku gahanga abaturage ngo abahakanye ko ibyo bavuga atari ukuri, kuko iki ari ikibazo gikunze kugaruka kenshi, igiha umukoro inzego z’ibanze wo gukemurira ibibazo by’abaturage ku gihe, na cyane ko ari byo ziba zashyiriweho, kandi ntizumve ko aho umuturage yatanze ikibazo mu zindi nzego agamije kuzigayisha.

Pressbox Author

Pressbox Author

Pressbox news reporter

Leave a Replay

2 thoughts on “Bugesera: Abaturage bavuga ko basigara mu kaga iyo babajije ibibazo urwego rw’umuvunyi rwabasuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.