By Cypridion Habimana
Inama y’Abaminisitiri mu Burundi yemeje itegeko rikuraho zimwe mu nzitizi zibuza abanyamakuru gukora umwuga wabo neza harimo n’igifungo.
BBC ducyesha iyi nkuru, yanditse ko itangazo rivuga ko kuva hagiyeho ibwiriza ryo muri Nzeri 2018, rigenga gutangaza amakuru, abakorera muri icyo gice bose bahuriza ku gitekerezo cy’uko ingingo zimwe na zimwe z’iryo tegeko zasubirwamo.
Bavuga ko byafasha mu gukomeza “demokarasi n’ukwishyira n’ukizana kw’abenegihugu mu gutanga ibitekerezo byabo, no kujyana n’ibihe mu bijyanye n’iterambere ry’ikoranabuhanga mu guhanahana amakuru.”
Mu bishya iri tegeko rishya rizanye harimo:
Kujyana n’ibihe mu iterambere ry’ibitangazamakuru
Kwagura uburenganzira bw’umunyamakuru n’ibinyamakuru n’ibyo basabwa
Kuzamura igice cya Sinema no kukimenyekanisha
Gukuraho igihano cyo gufungwa ku munyamakuru wakoze amakosa y’umwuga, kigasimburwa no kuriha ihazabu.
Aho gufunga umunyamakuru, inama y’abaminisitiri ivuga ko “ihazabu ku makosa yakozwe n’umunyamakuru mu mwuga yaba hagati y’ibihumbi magana atanu na miliyoni n’ibihumbi magana atanu y’amafaranga y’Amarundi.”
Kugeza ubu, umunyamakuru umwe rukumbi, Floriane Irangabiye ni we ufunzwe mu Burundi.
Mu 2019, abanyamakuru ba Iwacu, Agnès Ndirubusa, Christine Kamikazi, Egide Harerimana na Terence Mpozenzi bafatiwe muri komine Musigati mu majyaruguru y’Uburundi, aharimo kubera intambara hagati y’abantu bitwaje intwaro n’igisirikare.
Bamaze imisi 430 muri gereza mbere yo guhabwa imbabazi n’umukuru w’igihugu Evariste Ndayishimiye mu Ukuboza 2020.