By Cypridion Habimana
Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yanze ibyo Hamas isaba kugira ngo habeho agahenge – avuga ko kugera ku “ntsinzi yuzuye” muri Gaza bishoboka mu gihe cy’amezi atari macye.
Yabivuze nyuma yuko Hamas igaragaje urutonde rw’ibyo isaba, mu gisubizo yatanze ku cyifuzo gishyigikiwe na Israel cyuko habaho agahenge.
Intambara muri Gaza imaze kwangiza byinshi birimo n’ubuzima bw’ibihumbi amagana
Netanyahu yavuze ko ibiganiro n’uwo mutwe “nta ho birimo kwerekeza”, avuga ko ibyo Hamas isaba “bitangaje cyane”.
Ibiganiro birakomeje mu kugerageza kureba niba hari amasezerano yagerwaho.
Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa gatatu, Netanyahu yagize ati: “Nta wundi muti [igisubizo] uhari utari intsinzi yuzuye kandi ya burundu.
“Niba Hamas irokotse muri Gaza, bizafata igihe gito gusa mbere yuko ikora irindi tsembatsemba.”
Israel yari yitezwe ko itaza kunyurwa n’ibyo Hamas na yo yasabye, ariko iki gisubizo cya Netanyahu ni ugushwishuriza Hamas, ndetse abategetsi ba Israel barabona neza ko umuhate wa Hamas wo gutuma intambara irangira mu buryo yifuza ari ibintu bitakwihanganirwa na gato.
Sami Abu Zuhri, umutegetsi wo ku rwego rwo hejuru muri Hamas, yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko amagambo ya Netanyahu ari “uburyo bwo kwikubita mu gatuza muri politiki”, kandi ko agaragaza ko ateganya gukomeza intambara mu karere.
Umuriro ukomeje kwaka muri Gaza kandi Netanyahu yanze agahenge
Umutegetsi wo mu Misiri yabwiye BBC ko ikindi cyiciro cy’ibiganiro, birimo Misiri na Qatar nk’abahuza, bicyitezwe gukomeza kuri uyu wa kane mu murwa mukuru Cairo wa Misiri.
Uwo mutegetsi yavuze ko Misiri yasabye impande zose kurangwa no kwiyoroshya kwa ngombwa kugira ngo hagerwe ku masezerano atuje.
Kuba Netanyahu yanze ibyo Hamas isaba, yise “kurota”, bitandukanye cyane n’amagambo ya Qatar, yavuze ko igisubizo cya Hamas ari “cyiza”.
Ku wa kabiri ni bwo Hamas yagaragaje ibyo na yo yifuza kugira ngo habeho agahenge.
Imbanzirizamushinga y’inyandiko ya Hamas yabonywe n’ibiro ntaramakuru Reuters irimo ibi isaba:
Icyiciro cya mbere: Guhagarika imirwano mu gihe cy’iminsi 45, muri icyo gihe abashimuswe bose b’Abanya-Israel b’abagore, n’abagabo batagejeje ku myaka 19, abageze mu zabukuru n’abarwaye, bakarekurwa bakaguranwa Abanya-Palestine b’abagore n’abana bafungiye mu magereza yo muri Israel. Abasirikare ba Israel bakava mu bice bituwe byo muri Gaza, ndetse kongera kubaka ibitaro n’inkambi z’impunzi bigatangira.
Icyiciro cya kabiri: Abanya-Israel b’abagabo basigaye bashimuswe bakaguranwa imfungwa z’Abanya-Palestine ndetse abasirikare ba Israel bakava muri Gaza burundu.
Icyiciro cya gatatu: Impande zombi zigahererekanya ibisigazwa by’imirambo hamwe n’imirambo.
Ayo masezerano yatanzweho ibyifuzo yanatuma hiyongera ibiribwa n’indi mfashanyo muri Gaza. Ubwo iminsi 135 nta mirwano iba yaba irangiye, Hamas yavuze ko ibiganiro byo gusoza intambara byaba byararangiye.
Abantu bagera ku 1,300 biciwe mu bitero bya Hamas mu majyepfo ya Israel ku itariki ya 7 Ukwakira (10) mu mwaka ushize.
Abanya-Palestine barenga 27,700 bamaze kwicwa, naho abagera nibura ku 65,000 barakomeretse mu ntambara yatangijwe na Israel mu kwihimura, nkuko bitangazwa na minisiteri y’ubuzima igenzurwa na Hamas.
Abasirikare ba Israel bagiye kwinjira muri Rafah
Ku wa gatatu, Netanyahu yanemeje ko abasirikare ba Israel bategetswe kwitegura gukorera mu mujyi wa Rafah wo mu majyepfo ya Gaza – aho Abanya-Palestine babarirwa mu bihumbi za mirongo bahungiye mu rwego rwo guhunga imirwano.
Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye António Guterres yaburiye ko kwagurira intambara muri Rafah “byakongera cyane kandi mu buryo bwihuse amakuba asanzweho ajyanye n’imibereho” muri uwo mujyi.
Umwe mu bakuwe mu byabo wari uri mu nzira yambukirwamo ya Rafah, hafi y’umupaka na Misiri, yabwiye ishami rya BBC ritangaza amakuru mu Cyarabu ati: “Dufite ubwoba bw’igitero kuri Rafah.
“Dusinzira mu bwoba ndetse tukicara dufite ubwoba. Nta biribwa bihari, kandi harakonje.”