Umuhanzi Danny Forever arasaba abahanzi b’abanyarwanda bakorera umuziki hanze y’u Rwanda kujya bahoza ku mutima igihugu cyabo cy’u Rwanda, kuko nta kindi gihugu cyasimbura u Rwanda.
Mu bisanzwe umuhanzi Danny Forever avuka mu karere ka Kirehe mu ntara y’uburasirazuba bw’u Rwanda, ariko akaba akorera umuziki mu gihugu cya Kenya I Nairobi aho yagiye agiye kwiga umuziki, nyuma akomerezaho gukorera akazi muri iki gihugu.
Umuhanzi Danny Forever yasohoye indirimbo ishimira President Paul Kagame(Photo Cypridion)
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru pressbox.rw yavuze ko yatangiriye umuziki mu Rwanda mu itsinda “ABASANGIRANGENDO BOYS”, ryari rigizwe n’abahungu batanu bandikaga indirimbo ariko bakaba batarigeze bazisohora, bitewe n’ikibazo cy’ubushobozi bucye bw’amafaranga; nyuma yaje kugira amahirwe yo kujya kwiga ibijyanye n’umuziki mu gihugu cya Kenya awusoje ahita abona akazi aho inzozi ze zaje kuba impamo, abona ubushobozi bwo kujya asohora indirimbo ku buryo ubu afite indirimbo 25 zirimo n’izifite amashusho(Video).
Agira ati “ubu maze gukora indirimbo 25 zirimo izifite ama video n’izindi z’ama Audio gusa, urumva ni iterambere ryiza nabashije kugira”
Umuhanzi Danny Forever mu muziki we anagirana imikoranire n’abandi(Photo Cypridion)
Mu ndirimo z’umuhanzi Danny Forever harimo iyitwa “NI UMUGABO”, iyi ndirimbo avuga ko yayikoze agamije gutaka ibyiza by’u Rwanda, abaturage b’u Rwanda n’ubuyobozi bw’u Rwanda, nk’umuntu ukunda igihugu cye.
Aragira ati “mu mwaka ushize(last year) ni bwo nicaye ndavuga nti reka nkore indirimbo ivuga ku byiza by’u Rwanda, ku baturage b’u Rwanda imibereho myiza yabo ku buyobozi bwiza, mvuga no ku mukuru w’igihugu wacu mushimira intambwe amaze kuduteza n’iterambere abanyarwanda amaze kutugezaho, mbikora biri guhura n’uko muri uyu mwaka hazaba amatora, ngamije kugira ngo nk’abanyarwanda tumushyigikire, mbishishikariza n’abandi, iyo ni yo motivation yabinteye kugira ngo nkore iyi ndirimbo y’igihugu cy’u Rwanda ”
Umuhanzi Danny Forever asaba urubyiruko guhora rumanitse idarapo ry’u Rwanda(Photo Cypridion)
Uyu muhanzi kandi mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru pressbox.rw, yavuze ko ubu asigaye akora ibitaramo mu gihugu cya Kenya aho akorera umuziki, byumwihariko mu mujyi wa Nairobi, gusa ntarabasha kuza gukorera ibitaramo mu Rwanda, icyakora afite gahunda yo kuzaza gukora ibitaramo mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2024.
Agira ati “muri uyu mwaka(in this year) ndashaka kuzaza gutaramira abanyarwanda tukabaha ikintu bita umuziki, uw’iwacu; ama afrobeat aryoshye ameze fresh, tukizihirwa twese”
Umuhanzi Danny Forever avuga ko atewe ishema n’igihugu cye, ari cyo “u Rwanda”,ari naho ahera asaba urubyiruko rw’u Rwanda kwiteza imbere bakanateza u Rwanda imbere, n’abajya mu mahanga bagaharanira guhora bazamuye idarapo ry’u Rwanda.
Ati “ndashishikariza urubyiruko cyane kuzajya bakora icyo kintu ntibibagirwe iwabo aho bavuye, kuko iwanyu haba ari iwanyu, gusa batwitege kuko tuzabikora neza cyane bazishima tuzabaha umuziki mwiza cyane kandi mushyashya”
Umuhanzi Danny Forever amaze gukora indirimbo 25, zimwe mu ndirimbo ze harimo: “NI UMUGABO, YOU AND I, NIPENDE, URANKURURA, NO BODY n’izindi……, ” ku buryo iyo ugiye ku muyoboro wa youtube “Danny Forever” uzisangaho zose.
Inkuru yanditswe na Cypridion Habimana
9 thoughts on “Umuhanzi Danny Forever yasohoye indirimbo ishimira President Paul Kagame”
Big up man
Danny turakwemera. Shyira ibuye ryifatizo ku muziki mpuzamahanga
None nabona gute Numero za telephone za Danny, ko namubuze
Courage Danny Forever
Uyu muhanzi arashoboye
Nagire aze kuduha show hano mu Rwanda
Danny Forever ndamwibuka Kirehe.
Komera Kinywanyi
Dukeneye Abahanzi nk’aba bahoza ku Mutima igihugu cyababyaye
Arashoboye, komerezaho Muhungu wacu