Ni icyizere ishingira ku ruganda ruzajya ruvangavanga amafumbire rwubatswe na Rwanda Fertilizer, rukaba rwubatswe mu karere ka Bugesera mu murenge wa Gashora, abahinzi nabo bakaba barwitezeho kubabera igisubizo.
Kayiranga Jean Nepomsene ni umuhinzi mu kagali ka Ramiro umurenge wa Gashora mu karere ka Bugesera, avuga ko ubuhinzi bwabo bwajyaga bukomwa mu nkokora no kudakoresha inyongeramusaruro uko bikwiye, ahanini biturutse ku itinda ryayo, cyangwa n’ibiciro bamwe bavuga ko byabaga biri hejuru, ibi bigaterwa no kuba inyongeramusaruro zose zavaga hanze y’u Rwanda, none ngo iyubakwa ry’uruganda ruzajya ruvanga inyongeramusaruro baryitezeho kuzamura ireme ry’ubuhinzi.
Uruganda ruvangavanga amafumbire rwatangiye gukorera mu Rwanda
Kayiranga agira ati “hari igihe ifumbire itinda ugasanga ibyahinzwe mbere birarumbye kubera tutayikoresheje, ubu noneho bizatworohereza kuko noneho izajya ikorerwa mu murenge wacu wa Gashora bitugirire akamaro ”
Mugenzi we Bagire Godefrein na we w’umuhinzi agira ati “twishimiye ko tuzajya tubona ifumbire hafi kandi ku gihe, kuko ubundi yatugeragaho bigoye, ugasanga umusaruro ubaye mucye ariko ubu ntibizongera kubaho turashimira ko igiye kujya ikorerwa aha mu gihugu cyacu”
Ministre w’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda ;Dr Musafiri Ildephonse ; avuga ko uru ruganda, ruzafasha abahinzi kumenya uko ubutaka bwabo buhagaze n’ubwoko bw’inyongeramusaruro bukeneye, ibi ngo bikazarandura burunduru inzara yakundaga kwibasira abaturage kuko bazajya bakoresha inyongeramusaruro ari benshi.
Ministre Dr Musafiri agira ati “no kuba twayivanaga hanze nabyo byari ikindi kibazo, ariko nibura iyi ngiyi tuje kuvangira mu Rwanda kuko bazanye ibikorwaremezo na row materials(ibikorwamo ifumbire) ziherwaho twizeye ko iyi fumbire izagura macye abantu bakayigura ari benshi”
Ministre w’ubuhinzi n’ubworozi yongeraho ko kuba abaturage bazayikoresha ari benshi bizazamuraho umusaruro 40 ku ijana, ikibazo cy’inzara kiranduke.
“ umusaruro nibura uziyongeraho 40 ku ijana ku wo dusanzwe dusarura ibyo rero bikaba bifite ingaruka nyinshi haba ku byo turya mu gihugu, haba ku byo twohereza hanze no ku mibereho y’abaturage muri rusange, niba umuntu wese ubutaka bwe bwarumbutseho 40 ku ijana ikibazo cy’inzara mu myaka ibiri tuzaba tukirangije burundu ”
Ministre w’ubuhinzi n’ubworozi Dr Musafiri Ildephonse
Byibura kuri ubu mu Rwanda ibiro 60 by’inyongeramusaruro ni byo bishyirwa kuri hectare, mu gihe mu bihugu byateye imbere byo bikoresha ibiro 140 kuri hectare, ni mu gihe mu Rwanda inyongeramusaruro nizikoreshwa neza bizatuma Hectare yeraho hagati ya toni eshanu n’icumi z’ibigori ndetse zibe zaba na cumi n’ebyiri, ibi bikazagirwamo uruhare no kuba uru ruganda ruzajya rukora Toni ibihumbi ijana ku mwaka bitandukanye n’uko inyongeramusaruro zaturukaga hanze y’u Rwanda ibintu byasabaga ikiguzi cyo hejuru, ni mu gihe umuhinzi aba asabwa kwiyishyurira 60 ku ijana by’ikiguzi cyayo.
Inkuru yanditswe na Cypridion Habimana