Yanditswe na Ndayisaba Jean de Dieu
Inkumi n’abasore bagera kuri 99 bo mu mirenge ya Nyakarenzo na Nkungu batagize amahirwe yo gukomeza amashuli basoje amasomo y’imyuga itandukanye binyuze mu mushinga wa AEE k’ubufatanye na Help child bahabwa inkunga y’ibikoresho byo gutangira kwikorera bibaha icyizere cyo kwigira.
Ibi bikoresho babihawe nyuma y’igihe cy’amazi atandatu bigishwa imyuga itandukanye irimo gutunganya imisatsi n’inzara, gusudira ndetse n’ibijyanye n’amashanyarazi .
Bamwe bavuga ko ubumenyi bahawe ndetse n’iyi nkunga y’ibikoresho bizafasha buri wese mu mwuga yize bizabahindurira ubuzima bakiteza imbere bitandukanye n’uburyo bamwe bari babayeho mbere yo kubona aya mahirwe.
ISHIMWE Olivier wize amashanyarazi agira ati “muri karitsiye twari tumaze kwigira amabandi, ariko nkimara kuza kwiga hano, ibintu byarahindutse . naje nta cyintu na kimwe nzi ku mashanyarazi ariko ubu natangiye gukora ibiraka byo kwensitarira abantu amazu”.
Ishimwe Olivier wize amashanyarazi amurika bimwe bubyo yize
NYIRABYUMVUHORE Oliva nawe ati “nize umwuga wo gukora imisatsi no gutunganya inzara. Nacikirije amashuli ubuzima buranga kugeza aho kubura amavuta yo kwisiga ariko ibi bikoresho bigeye kumpindurira ubuzima kuko ngiye gutangira kwikorera.”
Abize ibijyanye na Salon bahawe ibikoresho byose byayo
umuhuzabikorwa w’imishinga ya AEE iterwa inkunga na Help Child ku rwego rw’igihugu Bella KABALUNGI yasabye uru rubyiruko gukora kinyamwuga bakarangwa n’imyitwarire myiza kuko ari byo bizabafasha mu kunoza akazi kabo bakiteza imbere.
Ati “icyo tubasaba ni ugushyira mu bikorwa ubumenyi bahawe n’impanuro twabahaye bakabyaza umusaruro ibikoresho bahawe. Nibitwara neza bagakoresha neza ubumenyi n’ibi bikoresho nta kabuza baziyubaka bubake n’igihugu”.
Bella KABALUNGI asenga asabira umugisha uru rubyiruko ngo ruzakoreshe neza amahirwe rwabonye
Intumwa ya Help Child yateye inkunga AEE muri iki gikorwa NIZEYIMANA Telesphore yavuze ko ibi ari ibikorwa bizakomeza uko ubushobozi buzagenda buboneka kugira ngo urubyiruko rutagize amahirwe yo kwiga rudafite icyo gukora narwo rugende ruhabwa ubushobozi bwo kwibeshaho.
NIZEYIMA Teleshore wari ugaharariye Help Child
Uretse inkunga y’ibikoresho byuzuye buri umwe azakenera mu mwuga we, bose bishyuriwe aho gukorere mu gihe cy’amezi atatu.
Muri 99 abagera kuri 35 bize gutunganya imisatsi n’inzara mu gihe abanda basigaye bize amashanyarazi no gusudira .