Advertise your products Here Better Faster

Gahunda y’Igiti cy’Amahoro iranyomoza abatabona icyizere cy’ejohazaza mu rubyiruko

Yanditswe na Cypridion Habimana.

Umuryango AJECL ukomeje gutera Igiti cy’Amahoro mu bigo by’amashuli, aho cyageze abanyeshuli n’abarimu ntibashidikanya mu guhamya impinduka kiri kugira mu kubaka Amahoro n’icyizere.

“Ituze ry’Umutima Umuntu ahabwa n’umubano mwiza afitanye n’Imana nawe ubwe n’abandi ndetse n’ibintu byose birimo n’ibidukikije” ni igisobanuro cy’Amahoro gitangwa n’umuryango uharanira Amahoro AJECL(Association des Jeunnes de Saint Charles Lwanga), uku ni nako uyu muryango watangije gutera ibiti byiswe  “Igiti cy’Amahoro” ku bigo by’amashuli.

Igiti cy’Amahoro cyahujwe n’igiti cy’ubuzima (Photo AJECL)

Padiri Iyakaremye Theogene washinze umuryango AJECL ; avuga ko igiti cy’Amahoro kigomba gufasha urubyiruko gusobanukirwa uko Amahoro yubakwa, rugihuza n’igiti gisanzwe ndetse n’igiti cy’ubuzima, nk’uko ishyamba ari ibihaha by’Isi biyifasha guhumeka.

Iki giti nacyo gifite ibice birindwi bihuzwa n’ubuzima bw’umuntu aho imizi igereranwa n’(amateka y’umuntu), igihimba(uko ahagaze), amashami(abamukomokaho cyangwa abamureberaho), amababi(amafunguro), indabo(imishinga afite), imbuto(ibyo amaze kugeraho) n’amahwa(Ingorane umuntu ahura nazo) ; bityo rero kwita ku bice byacyo neza bigafasha kubaka umubiri muzima, ku buryo n’inzitizi Umuntu ahura nazo atiheba ngo yumve ko ubuzima bwarangiye.

Padiri Iyakaremye Theogene asobanura ko umurongo mugari mu kubitera ku mashuli, ari ukugira ngo abana bahorane iyo shusho ubuzima bwabo babugereranya n’ubw’igiti bityo bubake

Amahoro aho bari hose, kandi n’igihugu kigire abaturage beza bafata neza ibidukikije kandi bubahana mu Mahoro.

Agira ati “cyane cyane ikigamijwe ni ukugira ngo umwana ahore ajyana ubuzima bwe abugereranya n’ubwo bw’igiti agende yita kuri buri gice n’umumaro wacyo, bitume uko akura akure yuzuye yibanda ku bice byose bimugize, kandi aharanira ko n’ingorane zaza nta n’imwe yamuvuza gukomeza ubuzima, ibyo rero bikazamuha ubuzima ku giti cye, bigaha ubuzima communaute(aho atuye), bigaha ubuzima igihugu, ndetse ubwo n’Isi ikaboneraho”

Padiri Iyakaremye Theogene washinze umuryango AJECL(Photo AJECL)

Ku ruhande rw’abarimu; bavuga ko ihuzwa ry’igiti cy’Amahoro n’igiti cy’Ubuzima hari impinduka zigaragara ryazanye; urugero nko kongera imyitwarire myiza mu banyeshuli kuko baba bahuje ubuzima bwabo n’ibice bigize igiti, bigatuma n’ibyonnyi birimo ibiyobyabwenge, inda zitateganijwe n’ibindi byibasiye urubyiruko bitabageraho ku buryo nta nda zitateganijwe ziheruka mu bigo by’amashuli bakoreramo.

Ni mu gihe no ku ruhande rw’abarimu ari ko bimeze; kuko bafata abanyeshuli nk’amashami yabo bityo ntihagire umunyeshuli uva mu ishuli ngo baterere iyo. Gasangwa Gilbert ni umurezi mu rwunge rw’amashuli rwa Bushonyi mu murenge wa Nyarugenge akarere ka Bugesera. Agira ati “mu mashuli hajya habaho ko abana bava mu ishuli(drop out), dukoresha ibishoboka byose iyo umwana avuye mu ishuli tutitaye ku cyamuvanyemo tukamuhiga tukamugarura, kuko iyo agiye akavamo tubigereranya n’uko wafata umuhoro ugatema rya shami, kandi igiti cy’Amahoro gituma tubona ko amashami yacu nk’abarimu atari abana twabyaye gusa ahubwo n’abanyeshuli ni amashami yacu ”

Nsabiyumva Isaac ukorera mu rwunge rw’amashuli rwa Buye mu murenge wa Mageragere mu mujyi wa Kigali, aguga ko kwita ku giti kugira ngo gikure neza biragereranwa no kubaka Amahoro kugira ngo agere hose.

Akongeraho ati “ubona byibura ko hari ikintu biri guhindura, haba mu banyeshuli ubwabo ndetse natwe ubwacu nk’abarezi hari icyo duhindukaho kandi tugahindura na bagenzi bacu, ni nayo mpamvu iyo turi kwita kuri iki giti cy’Amahoro bituma turushaho kubaka Amahoro”

Ku ruhande rw’abanyeshuli, bavuga ko hari ubwo bumvaga bata amashuli ariko nyuma yo gusobanukirwa n’ihuzwa ry’igiti cy’Amahoro n’Igiti cy’Ubuzima, byatumye iyi myumvire batandukana nayo, ibi kandi biri kubafasha kwirinda ibishuko ibyo bita ko ari ukwihanduza amahwa aho kugira ngo abajombe.

Uwizeyimana Rachel yiga mu mwaka wa gatatu ku rwunge rw’amashuli rwa Bushonyi, agira ati “hari ukuntu najyaga mpura n’ikibazo mu muryango wanjye rimwe na rimwe nkumva nata n’ishuli, ariko aho nasobanukiwe n’uburyo bwo kwihanduza amahwa aho kuyijombesha byamfashije kumva ko ntata ishuli; ahubwo nkakomeza kwiga kuko imbogamizi mu buzima zibaho”

AJECL ikomeje gutera Igiti cy’Amahoro ku bigo by’amashuli(Photo AJECL)

Mugenzi we Uwase Adelphine wiga mu rwunge rw’amashuli rwa Buye na we ashimangira ko uko igiti gikura bibafasha kugaba Amahoro muri bagenzi babo ; “nagiye mpinduka uko igiti gikura na Njye nkagaba Amahoro muri bagenzi banjye, kandi ubu ntawagira icyo anshukisha, kuko mbasha kwihanduza amahwa ari byo bya ryonyi biba bishaka kutwonona” .

Hari abavuga ko urubyiruko rw’iki gihe ruri kwangirika, bityo bikazagorana kubona abaturage bazima mu bihe biri imbere; uku si ko Padiri Iyakaremye Theogene mu muryango AJECL abibona, abishingira ko urubyiruko rwinshi ari urumeze neza kandi rutanga icyizere, akavuga ko gahunda y’igiti cy’Amahoro inagamije kurwereka ko ejo heza hashoboka, na bacye bangirika bagabanuke; ari nako abasaba guhorana Amizero bagasohoka mu maganya.

Agira ati“icya mbere nakubwira ni uko kubona ibintu gutyo ni ukuba pesimiste, pesimiste ni ukubona ibintu ku ruhande rw’ibibi ; Njyewe nka Padiri mfite Amizero kandi nemera ko urubyiruko rwinshi ni urumeze neza kandi rutanga icyizere, gusa ni uko hari ya mvugo ngo Umukobwa aba umwe agatukisha bose ; abo bacyeya bangiritse baragaragara cyane bigatuma amaso yacu abarangarira, ariko ntabwo bivuze ko hatari benshi bameze neza”

Padiri akomeza avuga ko ari ibintu byahozeho na cyera ugasanga bamwe ntibemera neza imyitwarire y’urubyiruko, ariko imbaraga zishyirwamo zirimo n’inyigisho z’Amahoro n’igiti cy’Amahoro biratanga icyizere ; “Ejo habo harashoboka, kubijyanye n’icyo turi gukora ni ukugira ngo n’abongabo bangirika bagende baba bacyeya, noneho Isi irusheho kuba nziza ariko si uko tuvuga ngo ibintu byaracitse ahubwo ni uko tuvuga ngo tugomba gufasha abantu bose kwiga kumva ibintu neza bakavamo abantu beza, bityo iyi shusho y’Imana iturimo ntitwemere ko iserebera ; abantu ntibabeho baganya ahubwo bagendane Amizero ko Yezu yatsinze Isi ”

Umuryango AJECL washinzwe mu mwaka wa 2004, ukaba wibanda ku nyigisho zimakaza Amahoro, aho uharanira ko ikinyejana cya 21 gitandukana n’ibinyejana byakibanjirije byaranzwe n’intambara nyinshi, ibi ukabinyuza mu matsinda ya GWIZA AMAHORO n’izindi gahunda zimakaza Amahoro.

Pressbox Author

Pressbox Author

Pressbox news reporter

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.