Advertise your products Here Better Faster

Umwanya ibitangazamakuru  bigenera ubuzima bw’imyororokere n’icyorezo cya SIDA uragerwa ku mashyi

Yanditswe na Cypridion Habimana.

Bamwe mu rubyiruko mu Rwanda basanga umwanya bimwe mu bitangazamakuru biha amakuru n’ibiganiro ku buzima bw’imyororokere n’icyorezo cya SIDA ugerwa ku mashyi, ku buryo iki cyuho kivuyemo byarokora.

Usanga rumwe mu rubyiruko ruvuga ko rutabona amakuru ahagije ku buzima bw’imyororokere, hari impande zitandukanye rutunga agatoki kutaruha aya makuru bityo bikarugiraho ingaruka, zirimo nk’ababyeyi ku mashuli n’ahandi, abaganiriye n’ikinyamakuru pressbox.rw bavuga ko n’itangazamakuru ridatanga umwanya uhagije mu kuvuga cyangwa kwandika amakuru ku buzima bw’imyororokere bityo bikarugiraho ingaruka.

Uwitwa Valois Adukere agira ati “usanga hari ibitangazamakuru bifite ababikurikira benshi ariko ntibitangaze amakuru y’imyororokere uko bikwiye, n’amaradio amwe n’amwe usanga atangaza amakuru ku myororokere mu masaha y’ijoro akuze, kandi abangavu n’ingimbi bakeneye ayo masomo baba batakiri maso basinziriye”

Valois Adukere akomeza asaba abanyamakuru kongera uruhare rwabo “ni ugushyiramo imbaraga ku bayobozi b’ibitangazamakuru, nk’uko habaho urubuga rw’imikino hakanabaho umwanya wo kuvuga ku buzima bw’imyororokere wenda nk’isaha imwe ku munsi”

Egidie Mukansanga na we waganiriye n’ikinyamakuru pressbox.rw agira ati “byakabaye byiza abanyamakuru bongereye umwanya kuko byatuma abangavu n’urubyiruko muri rusange rumenya aya makuru, kandi bikanatinyura ababyeyi kuko hari benshi baba bumva ko ari urukozasoni, kandi abanyamakuru ntibakabivuge babiseka”

Urubyiruko rushinja ibitangazamakuru kudaha umwanya amakuru y’imyororokere(Photo Cypridion)

Ibivugwa n’uru rubyiruko binashimangirwa n’ishyirahamwe ry’abanyamakuru barwanya icyorezo cya SIDA; ABASIRWA: naryo ritunga agatoki ba nyir’ibitangazamakuru kuba ari bo nyirabayazana wo kudaha umwanya uhagije inkuru n’ibiganiro bivuga ku buzima bw’imyororokere n’icyorezo cya SIDA.

 “hari abayobozi b’ibitangazamakuru babona inkuru ivuga kuri AIDS bakayibona nk’inkuru itagakwiye gutambuka, nyamara ngo umunyamakuru w’umunyamerika iyo agiye gukora inkuru ivuga kuri Amerika, abanza agatekereza ko ari umunyamerika, ABASIRWA igasanga abayobozi b’ibitangazamakuru bagomba kubanza kumenya ko ari abanyarwanda, niba ny’iri Radio abonye inkuru iburira abanyarwanda uko bakwirinda AIDS ntibayishyireho baba babangamiye ikumirwa rya AIDS mu babakurikira

Ku ruhande rw’abanyamakuru barimo na ba nyir’ibitangazamakuru, bemera ko iki cyuho kikirimo ariko kandi ngo hari icyo bagiye gukora ibitangazamakuru bakorera byongere umwanya bigenera amakuru ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Nzeyimana Viateur uyobora ikinyamakuru “Image Reportersnews” agira ati “tugiye gukangurira abanyamakuru dukorana nabo bongere inkuru zivuga ku buzima bw’imyororokere bizafashe na baba bandi bagifite imyumvire mike nka bamwe mu babyeyi guhinduka, bityo izi nda zitateganijwe n’izi ndwara nka HIV/AIDS zigabanuke

Alex Kadeli uyobora ikinyamakuru lereveil agira ati “icyo ni ikibazo tugiye kongera imbaraga mu banyamakuru mu mashyirahamwe y’abanyamakuru, iki kibazo kibe raised (gishyirwe ahagaragara), kuko bikomeje kugira ingaruka ku rubyiruko”

Umuvugizi wa Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda , Bwana Jurien Mahoro Niyingabira, mu kiganiro twagiranye yadutangarije ko habayeho icyuho mu bihe u Rwanda n’Isi byari byugarijwe n’icyorezo cya COVID 19, kuko ari ho imbaraga nyinshi zari zashyizwe. Bwana Jurien avuga ko ubusanzwe Minisiteri y’ubuzima n’ibigo biyishamikiyeho nka RBC; batanga amakuru ku munyamakuru wese ushaka amakuru, ariko kandi gahunda ihari ngo ni ukongera imbaraga mu gushishikariza abanyamakuru na ba nyir’ibitangazamakuru bakajya baha umwanya uhagije amakuru ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere n’icyorezo cya SIDA mu bitangazamakuru byabo.

Jurien agira ati “mu bihe Isi yari irimo n’u Rwanda rudasigaye, mu cyorezo cya COVID 19 wasangaga  twibanda mu gutangaza amakuru ku cyorezo cya COVID 19 bituma tudohoka ku gushishikariza abanyamakuru mu gutangaza inkuru no ku zindi ngingo, ariko nazo ziri ku rutonde rw’izo twifuza ko bakoraho, ni na yo mpamvu turi kongera ubukangurambaga mu banyamakuru kugira ngo bazitangaze bityo abaturage barusheho kumenya amakuru ahagije kuri zo”

Jurien Mahoro Niyingabira umuvugizi wa MINISANTE(Photo Archive)

Icyuho ku makuru ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere si mu bitangazamakuru gusa kivugwa, kuko usanga hari impande zitandukanye zitana ba mwana, aho nk’abana bashinja bamwe mu babyeyi kutabibaganirizaho dore ko imibare itangwa n’ikigo RBC, igaragaza ko mu bushakashatsi bwakozwe mu mwaka ushize  mu bana babajijwe 62 ku ijana muri bo bavuze ko batajya baganirizwa n’ababyeyi babo kuri iyi ngingo, ibi ari nabyo usanga bituma umubare w’abakobwa baterwa inda zitateganijwe uhora uri hejuru mu Rwanda, aho urugero kuva muri Nyakanga 2022 kugera mu Ukuboza 2022 abangavu ibihumbi cumi na bitatu bari munsi y’imyaka 19 batewe inda mu mezi atandatu gusa, naho 3 ku ijana(3%) by’abafite hagati y’imyaka 15 na 49 mu Rwanda bakaba bafite virusi itera SIDA.

Jean Claude Kubwimana

Jean Claude Kubwimana

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.