Yanditswe na Ndayisaba Jean de Dieu.
Ubwo hizihizwaga umunsi w’umuhinzi w’icyayi, ubuyobozi bw’uruganda rwa Gatare tea company ltd ruri mu murenge wa Karambi bwasabye abahinzi gukomeza gufata icyayi neza kuko icyo mu Gatare kugeza ubu kiri ku mwanya wa kabiri muri afurika ,runabashyikiriza impano zitandukanye z’agaciro k’asaga miriyoni 7.
Umuyobozi wa Gatare tea company ltd GASARABWE Jean Damascene yavuze ko umusaruro wari uteganijwe uyu mwaka utazagerwaho ijana ku ijana bitewe n’imihindagurikire y’ikirere ariko ko uruganda rutaburiye hose.
Agira “ twagize ibibazo by’izuba ryinshi ryaje rikurikira imvura yari yaguye nayo ari nyinshi bitajyanye n’igihe cyiza icyayi cyashakaga bituma umusaruro twari twihaye kugeraho tutazawugeraho.”
GASARABWE akomeza avuga ko ingufu ibihe bitatumye bashyira mu kongera umusaruro zashyizwe mu gukora icyayi cyiza .
Ati “ ntabwo twaburiye hombi, aho mbivugira aha uruganda rwa Gatare twakoze icyayi cyiza gishimwa ku isoko mpuzamahanga bituma tuba aba kabiri mu rwego rw’afurika .”
GASARABWE Jean Damascene umuyobozi wa Gatare tea company ltd
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke bushimira uru ruganda uruhare rugira mu mibereho myiza yabaturage baruturiye binyuze mu kubaha akazi ndetse no kwishyurira abatishoboye mutuweri nk’uko byagarutswe ho na MUKANKUSI Athanasie ushiznwe imibereho myiza y’abaturage.
Ati “ ni amahirwe akomeye kuko abaturage bacu bahakura amaramuko bikabafasha kwikemurira ibibazo byabo bya buri munsi batabaye umutwaro kuri leta”.
MUKANKUSI Athanasie Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage
Muri uku kwizihiza umunsi w’umuhinzi w’icyayi Gatare tea company ltd yatanze impano ku bahinzi n’abasoromyi zirimo inka 6 n’ihene 30, matora 20, ibitenge 30 n’inkweto za bote 50 runishyuirira abatishoboye bagera kuri 300 mituweri.
Abahinzi n’abasoromyi b’icyi bishimiye umunsi wabo
Uruganda rwa Gatare tea company ltd rwatangiye gukora mu kuboza 2017 nyuma y’uko abahinzi b’icyayi barusabye perezida Kagame kuko bagorwaga no kugeza umusaruro wabo ku ruganda rwa Gisovu ruri mu karere ka Karongi aho icyayi cyamaraga iminsi mu mayira.
Kugeza ubu ruha akazi abaturage bakora bubyizi bagera ku 2000 bakabasha kubona amafaranga abafasha kwiteza imbere batabaye umutwaro kuri leta.