Yanditswe na Habimana Cypridio
Abakorera television zikorera kuri Murandasi byumwihariko youtube, bagaragaza imbogamizi zo kutagera ku nkuru mu buryo bworoshye kubera kudahabwa agaciro n’abayobozi, hamwe na bamwe mu baturage.
Buri tariki 21 Ugushyingo ni umunsi mpuzamahanga wo kwizihizaho television, umuryango Nyarwanda w’abanyamakuru baharanira iterambere rirambye RJSD wafashije abanyamakuru kwizihiza uwa 2023 hifashishijwe uburyo bw’iya kure.
Nk’igitangazamakuru cyumvikanisha amajwi ariko kandi kinagaragaza amashusho abaturage bavuga ko television ibaha amakuru bakabibona nk’aho bari bahari, bityo bakayifata nk’ingirakamaro byimazeyo.
Egidie Mukansanga wo mu karere ka Rwamagana agira ati “ikintu cyiza cya television iyo urimo kuyireba uba wibona nkaho iyo nkuru aho yabereye uhari, kuko amajwi aba ajyanye n’amashusho, bimeze nk’aho nawe uri kuri terrain uyikurikirana vis-à-vis(imbonankubone) ”
Uko ikoranabuhanga rigenda rikataza ni ko na television kuzireba byoroshye, aho hari izisanzwe barebera mu mazu, hakaba n’iziri gukorera ku muyoboro wa Internet, aho iziri kugaragara cyane kuri internet mu Rwanda ari izikorera ku muyoboro wa youtube. Bamwe mu baturage ariko ntibarya indimi mu kuvuga ko icyizere bafitiye izikorera kuri youtube ari gicye, aho bizera ibitambutswa kuri television zisanzwe kuko babifata nk’ibikoze kinyamwuga.
Burindwi Jean Damascene wo mu karere ka Nyanza agira ati “izo kuri youtube nazo ndabanza mvuge ko zidufitiye akamaro ariko nanone, hari igihe usanga ibyo turebaho bidahuye n’ukuri uwabikoze agamije kwishakira amafaranga gusa, bityo ugasanga ntacyo byigisha abanyarwanda, ariko izi dusanzwe tureba ziba zifite structure(Imiterere) zigenderaho”
Ku ruhande rw’abakorera ama television hari zimwe mu mbogamizi bahura nazo. Emma Bruno Mbonyuwera ukorera Isango Tv nka television isanzwe, avuga ko kuba ziba zifite amasaha agenwe ikiganiro runaka gitambukiraho cyangwa amakuru afite isaha atambukiraho idahinduka bituma hari ubwo abaturage batayireba, bitewe n’uko amakuru baba bayarebye kuri youtube mu gihe abanyamakuru bayatariye rimwe, icyakora avuga ko abakorera ama television atari aya online bakwiye kujya bashyiramo umuhate.
Agira ati “ni twebwe ubwacu abakora kuri television tugomba gushyiramo umuhate kugira ngo ibyo dukora abaturage bajye babireba, kabone n’ubwo baba barebye ibyo kuri youtube ”
Joseph Hakuzumuremyi ufite television Umuryango ikorera kuri internet avuga ko hari ubwo abaturage batizera ibitambutswa kuri internet, ahanini bituruka ku kuba hari izitambutswaho inkuru zidakoze kinyamwuga, bityo gutandukanya ibikozwe kinyamwuga n’ibidakozwe kinyamwuga bikagorana na cyane ko nta n’uburyo buhamye bwo kubigenzura buriho.
Agira ati “turacyafite ikibazo izacu za online ntabwo zirizerwa cyane ngo abayobozi bagire uburyo baziha content(amakuru), n’abakora content(amakuru) beye kuruha bashaka ibyo bashyiramo, bikaba bisaba imbaraga nyinshi”
Joseph Hakuzumuremyi asaba ko television za online zihabwa agaciro(Photo Archive)
Placide Ngirinshuti uyobora umuryango Nyarwanda w’abanyamakuru baharanira iterambere rirambye “RJSD”, avuga ko uyu muryango ukomeje gukora ubuvugizi kugira ngo abakorera kuri Internet nabo bahabwe agaciro cyane ko hari abakora kinyamwuga, nyamara ugasanga ntibahabwa agaciro n’abaturage hamwe n’izindi nzego rimwe na rimwe bakanahohoterwa.
Placide agira ati “twebwe icyo twatanzemo ibitekerezo ari naho duhagaze, turifuza ko yaba ari amategeko cyangwa ari amabwiriza mashyashya asohoka agomba kumenya aba bantu ko nabo ari abanyamwuga bari muri iyi secteur(umwuga), hanyuma ibyo bikazatuma n’abaturage babagirira icyizere, kuko iyo urebye abanyamakuru ba online cyangwa na youtube ni bo bari victime(bari mu kaga) kurusha abandi, iyo urebye n’abanyamakuru bafunze ni abakorera kuri youtube”
Placide Ngirinshuti RJSD yemeza ko abanyamakuru ba online harimo abanyamwuga (Photo Archive)
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’urwego rw’abanyamakuru bigenzura mu Rwanda “RMC”;Emmanuel Mugisha ; avuga ko hari itegeko rigenga itangazamakuru riri kuganirwaho, rizafasha abakorera kuri Internet gutuma ibyo batangaza byizerwa, aho uretse kugira amakarita y’ubunyamakuru no kubyandikisha mu nzego zibishinzwe, hazajya habaho n’ikirango cyafatwa nka cachet(stamp) kizajya kigaragaza ko iyo television ikora kinyamwuga kizajya kiyigaragaraho, ku buryo uyirebye azajya amenya ko ari television yanditswe mu nzego zibishinzwe kandi ikora kinyamwuga.
Imibare yasohotse mu cyegeranyo cya 2021 cy’uko ibitangazamakuru bikurikiranwa mu Rwanda ; (National Media Consumption Survey Rwanda 2021); igaragaza ko 27 ku ijana by’abaturarwanda bareba television, iyi rapport ikagaragaza ko benshi bakunda kureba amashusho yiganjemo ama filme ku kigero cya 65 ku ijana, mu gihe abareba inkuru zicukumbuye ari 13 ku ijana, television yavumbuwe n’umudage Paul Nipkow mu mwaka wa 1884, ni mu gihe mu mwaka wa 1996 ari bwo uumuryango w’abibumbye washyizeho kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa televisiyo.