Advertise your products Here Better Faster

Novak Djokovic akomeje gushyiraho uduhigo

Yanditswe na Ndabateze Jean Bosco.

Novak Djokovic ukomoka muri Serbia , arangije umwaka w’imikino wa 2022-2023, yongera gushyiraho  uduhigo, yegukana TTP Finals ku nshuro ya karindwi yatsinze Jannik Sinner.

Novak ufite imyaka 36, byamusabye isaha imwe n’iminota 43 kugira ngo abe amaze gutsinda Sinner 6-3 6-3 mu mukino wa nyuma wabereye i Turin ku Cyumweru. Ni ku nshuro ya kabiri mu myaka 15, umukinnyi agera ku mikino ya nyuma ya Grand Slam zose uko ari enye na ATP Finals. Byaherukaga gukorwa na Djokovic mu 2015.

Uyu mugabo usanzwe ari nimero ya mbere ku Isi muri Tennis, yatangiye umwaka wa 2023 atwara Australian Open ku nshuro ya 10, akomerezaho kwegukana Grand Slam ya 23 atwara French Open, atambuka kuri Rafael Nadal. Nubwo yatsinzwe na Carlos Alcaraz ku mukino wa nyuma wa Wimbledon, ariko yanatwaye US Open.

Novac yageze  ku mukino wa nyuma anganya na Roger Federer gutwara amarushanwa asoza umwaka inshuro esheshatu, aho aya yitabirwa n’abakinnyi umunani bahize abandi ku Isi.

Umutaliyani Jannik Sinner w’imyaka 22, yakiniraga iwabo, Djokovic yahabwaga amahirwe nyuma y’uko yatsinze nimero ya kabiri ku Isi, Carlos Alcaraz, muri ½ ku wa Gatandatu.

Ni ubwa kane uyu Munya-Serbia yatsinze Sinner wamubonyemo intsinzi imwe rukumbi ubwo bahuriraga mu matsinda i Turin. Ni ku nshuro ya mbere kandi uyu Mutaliyani yari ageze ku mukino wa nyuma mu gihe yashoboraga kuba umwenegihugu utwaye iri rushanwa mu myaka 54 iheruka.

Djokovic yizeye gusoza umwaka ari nimero ya mbere ku Isi ku nshuro ya munani ubwo yatsindaga umukino wa mbere muri ATP Finals.

Nyuma y’iri rushanwa, Novac Djokovic azaba umukinnyi wa mbere ugumye ku mwanya wa mbere mu gihe cy’ibyumweru 400 mu gihe Roger Federer yabikoze ibyumweru 310.

Jean Claude Kubwimana

Jean Claude Kubwimana

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.