Advertise your products Here Better Faster

Minisiteri y’ubuzima na RSSB baritana ba mwana ku gushyira inkoni yera y’abatabona kuri mutuelle de Sante

Yanditswe na Cypridion Habimana

Hashize imyaka isaga icumi abafite ubumuga bwo kutabona mu Rwanda bizezwa ko inkoni yera bitwaza bazajya bayigura bifashishije ubwisungane mu kwivuza “Mutuelle de Sante”, nyamara kuva muri 2009 kugeza ubu muri 2023 hafi 2024 ntibirakorwa, bakaba bakigorwa n’ikiguzi cyayo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ubumwe Nyarwanda bw’abatabona “RUB” Dr Donatilla Kanimba uri hagati, iburyo ni Dr Beth Mukarwego uyobora RUB, ibumoso ni Sibomana Papy umuyobozi wa komite y’ubuvugizi muri RUB (Photo Cypridion)

Hirya no hino mu Rwanda hakunze kugaragara bamwe mu bafite ubumuga bwo kutabona, usanga bitwaza ibibando mu ngendo zabo za buri munsi, abandi bakaba bagendana n’ababarandata, nyamara ariko hari abandi bifashisha  Inkoni Yera y’abatabona, bityo bikorohereza ingendo bakora kandi n’ubabonye akamenya ko bafite ubumuga bwo kutabona akaba yabafasha.

Si buri wese byorohera kubona iyi nkoni yera bitewe n’ubushobozi bwo kuyigura, bamwe mubafite ubumuga bwo kutabona bavuga ko buri hejuru, kandi bamwe bagaragaza ubukene dore ko igurwa amadollari 35, ari naho bahera basaba ko yashyirwa muri gahunda y’ubwisungane mu kwivuza.

Umwe muri bo wo mu karere ka Nyagatare agira ati “ikintu twumva cyanozwa ni uko leta yacu yadufasha iyi nkoni yacu tukajya tuyigura dukoresheje mutuelle de santé, byoroshye nk’uko waka imiti kuri Mutuelle ukayibona”

Mugenzi we wo mu karere ka Bugesera nawe agira ati “izi nkoni zirahenze twifuza ko zashyirwa muri gahunda ya Mutuelle twajya tujya kwivuza tuzishaka tukazibona bitatugoye”

Abafite ubumuga bwo kutabona basaba ko inkoni yera yashyirwa muri gahunda ya Mutuelle de Sante (Photo Cypridion)

Ubuyobozi bw’ubumwe Nyarwanda bw’abatabona “RUB”, buvuga ko hashize igihe bukora ubuvugizi kugira ngo Inkoni yera byorohe kuyibona, birimo no kuba yashyirwa muri gahunda y’ubwisungane mu kwivuza, ari nabyo n’ubu bikomeje gukorwa. Nk’uko bigarukwaho n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’ubumwe Nyarwanda bw’abatabona Dr Donatilla Kanimba.

Agira ati “igihe cyose tuba twizezwa ko bizatungana ariko kugeza na n’ubu ntibiratungana, ubwa mbere twemererwa ko inkoni yera yajya mu bishobora kugurwa hifashishijwe Mutuelle de Sante hari muri 2009, imyaka icumi irarenga kugeza na n’ubu ntibirakunda ariko ntabwo tuzarambirwa tuzakomeza dukore ubwo buvugizi ”

Umuvugizi wa Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda Julien Mahoro Niyingabira, yadutangarije ko ikigo cya RSSB ari cyo cyagira icyo kivuga kuri ubu busabe, na cyane ko ari cyo kibifite mu nshingano.

Ikigo RSSB gifite mu nshingano ibijyanye n’ubwisungane mu kwivuza; kivuga ko gikeneye kumenya umubare w’abafite ubumuga bwo kutabona, batagira inkoni yera y’abatabona kugira ngo hashyirweho gahunda yo kubafasha kuzibona, na cyane ko atari ubwa mbere iki cyifuzo kikigezwaho, aho kivuga ko nikimara kubona imibare kizafatanya n’izindi nzego.

Amakuru twahawe n’umukozi wa RSSB agira ati “ubu bigeze ku rwego na cancer RSSB izivuza abaturage, nibaza rero ko gushyira inkoni yera ku bwisungane mu kwivuza bitagorana twabonye imibare y’abafite iki kibazo”

Kugeza ubu ikiguzi cy’Inkoni Yera kiri hagati y’amadollari 30 na 35, ni mu gihe buri mwaka tariki 15 Ukwakira hizihizwa umunsi w’INKONI YERA y’abatabona, mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2023 uyu munsi wizihijwe tariki 15 Ugushyingo hazirikanwa ku nsanganyamatsiko “INKONI YERA UBWISANZURE BWANJYE”.

Inkoni Yera y’abatabona yatangiye gukoreshwa nyuma y’Intambara ya mbere y’isi ubwo umwe mu basirikare yatakazaga ubushobozi bwo kureba, iza kwemezwa n’umuryango w’abibumbye mu 1964. Ubuyobozi bw’ubumwe Nyarwanda bw’abatabona “RUB”, bukemeza ko bukomeje gukora ubuvugizi mu nzego zitandukanye kugira ngo igere kubafite ubu bumuga, kandi no mu gihe yashaje ntibigorane kubona iyisimbura.

Pressbox Author

Pressbox Author

Pressbox news reporter

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.