Advertise your products Here Better Faster

U Rwanda ntirwabashije kwikura imbere ya Nigeria mu mukino wafunguye irushanwa rya WEST AFRICA TROPHY

Yanditswe na Jean Bosco Ndabateze.

Ni irushanwa ryatangiye kuri uyu wagatatu tariki ya 4 Ukwakira rikazasozwa tariki ya 15 Ukwakira 2023, iri rushanwa ririkubera mu mujyi wa Ragos rikaba riri guhuza ibihugu 4 aribyo Urwanda,Ghana,Sierra Leone na Nigeria

Muri uyu mukino ikipe y’igihugu ya Nigeria niyo yatangiye ishyiraho amanota(Batting),U Rwanda rwo rutangira rutera udupira(Bowling) arinako rubuza Nigeria gushyiraho amanota menshi,

Nigeria yatangiye ishyiraho amanota yasoje igice cyambere ishyizeho amanota 127 muri Overs 20,urwanda rukaba rwasohoye abakinnyi 8 ba Nigeria

U rwanda rwatangiye igice cyakabiri rusabwa amanota 128 ngo rube rutsinze uyu mukino,gusa ntibyigeze birworohera kuko muri overs 18 n’agapira 1,nigeria yari imaze gusohora abakinnyi bose burwanda, U rwanda rukaba rwari rumaze gushyiraho amanota 73 gusa

Nigeria ikaba yatsinze uyu mukino kucyinyuranyo cy’amanota 54.

ADELIN Tuyizere umutoza wungirije mwikipe y’igihugu,akaba yemeza ko ikipe yagize igihe cyo kwitegura neza,ndetse iri rushanwa rikazabafasha no kwitegura neza imikino nyafurika yogushaka itike y’igikombe cyisi izaba mukwezi gutaha,mugihugu cya Namibia

Yemeza kandi ko imbaraga zabakinnyi 2 bongerewe muri ekipe,aribo HAMZA KHAN na NADIR MUHAMMED ari igisubizo kuri ekipe kuko umwe ari umu Batta mwiza,undi akaba a bowllinga akoresheje imoso,

Yavuze ko kuba batakaje umukino wambere bakinnyemo na Nigeria ahanini byatewe nuko abakinnyi bari bagifite umunaniro,kandi ko ikipe ya Nigeria batari bayifiteho amakuru ahagije kuko ari ubwambere bari bakinnye,

Yavuze ko hakirikare ndetse ibi byabahaye ishusho yibyo bagomba gukosora kugirango imikino isigaye bazayitwaremo neza,

Yavuze ko kuba CLINTON RUBAGUMYA usanzwe ari kapiteni wiyi kipe atajyanye nabo,arimpamvu bwite zakazi,anavuga ko DIDIER Ndikubwimana wajyanye izi nshingano,atari bishyashya kuriwe kuko yabaye kapiteni wabatarengeje imyaka 18 ndetse na 20.

Yasoje yizeza abanyarwanda ko iki gikombe bagomba kugitahana mu rwagasabo,

DIDIER Ndikubwimana kapiteni wu Rwanda,yavuze ko impamvu batakaje umukino wambere batsinzwsmo na Nigeria ko batari bafite amakuru ahagije kuri iyi kipe,avuga ko amahirwe yokweguka iki gikombe agihari cyane ko buri kipe bazakina imikino 3,yizeza abanyarwanda ko ntakabuza igikombe bazagitahana.

Kumunsi wejo u rwanda rukazakina umukino warwo wa kabiri rwisobanura n’ikipe y’igihugu ya Ghana.

Pressbox Author

Pressbox Author

Pressbox news reporter

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.