Advertise your products Here Better Faster

Umuco: Hari abaturage batunga agatoki bamwe mu banyamakuru ko bica nkana ururimi rw’Ikinyarwanda

Yanditswe na Cypridion Habimana.

Mu gihe usanga hirya no hino abaturage bavuga ko hari abangiza nkana ururimi rw’ikinyarwanda, bamwe mu baturage bashyira ku isonga bamwe mu banyamakuru biganjemo ab’imyidagaduro

Abaturage batandukanye bavuga ku ngingo ijyanye n’ikoreshwa ry’ururimi rw’ikinyarwanda, bavuga ko usanga hirya no hino hari bamwe mu bavuga nabi uru rurimi, akenshi ugasanga bararuvanga n’izindi ndimi bagamije kwerekana ko ari intiti.

Bamwe mu baturage ariko ntibarya indimi mu gutunga agatoki bamwe mu banyamakuru biganjemo abakora ibiganiro by’imyidagaduro, ku kuba usanga akenshi batanga icyuho cyo kwangiza ururimi rw’ikinyarwanda, aho abo baganira nabo(abahanzi n’abandi), usanga bavangavanga indimi umunyamakuru ntabakebure ngo bakoreshe ikinyarwanda gusa, nyamara bikaba ikiganiro bivugwa ko gikorwa mu Kinyarwanda.

Berekimasi Gaspard ni umuturage wo mu karere ka Bugesera mu murenge wa Kamabuye; agira ati “nk’umunyamakuru arimo aravugana n’umuntu mu kiganiro runaka cyangwa nk’uku turi hano, turimo turavuga ikinyarwanda noneho akaza kumusubiza mu gifaransa cyangwa se mu cyongereza; none se urumva biba ari byiza, kandi ikiganiro kitwa ko gikorwa mu Kinyarwanda

Undi muturage witwa Mukagasana Berenadette nawe yungamo ati “mu byo bavuganye kandi byari bikwiye kuvugwa mu Kinyarwanda ugasanga baravangamo indimo z’amahanga, bakumva anabivuze ntibamukosore, bajye bahitamo niba ari ikinyarwanda babe ari cyo bakoresha gusa niba ari icyongereza babe ari cyo bakoresha gusa, kuko batuma tutabasha kumva ibivugirwa mu kiganiro cyabo

Hari n’abasanga umunyamakuru yagakwiye kujya abanza guteguza umutumirwa akamusaba ko yakoresha ururimi yumva gusa, hanyuma akamusemurira ibyo avuze.

Bamwe mu banyamakuru bemera ko aya makosa ajya akorwa, ariko nubwo bavuga ko bagomba kujya bakebura abatumirwa babo, banasaba ibi byamamare batumira byiganjemo abahanzi gufata iya mbere mu guha agaciro ururimi rw’ikinyarwanda.

Peter Tungandame akorera kuri Yongwe TV agira ati “rimwe na rimwe ni natwe wa mugani dusa n’aho tubigiramo uruhare, ikiriho rero ni uko tugiye kujya tubasaba akavuga ikinyarwanda gusa niba avuga izindi ndimi agashaka umusemurira cyangwa natwe tukamusemurira

Yves Rugira nawe akora ibiganiro by’imyidagaduro agira ati “icyo nshimangira ni uko abastars ubwabo ari bo bagafashe iya mbere mu kubaha ururimi rw’ikinyarwanda baruteza imbere mu biganiro bakora, yego natwe nk’abanyamakuru tugomba gushyiraho akacu

Umuyobozi wungirije w’inteko nyarwanda y’umuco ushinzwe ururimi rw’ikinyarwanda Jean Claude Uwiringiyimana, avuga ko ibitangazamakuru bikunze kugaragarizwa buri gihembwe rapport y’amakosa akorwa mu itangazamakuru mu gukoresha neza ikinyarwanda; n’ubwo bamwe batubahiriza inama baba bagiriwe iyi Nteko ivuga ko yiteguye gutanga umusanzu ufatika mu gukosora aya makosa yo kuvanga indimi.

Jean Claude agira ati “ku bufatanye n’ibitangazamakuru Inteko y’umuco rwose twiteguye gutanga umusanzu mu gucengeza mu banyamakuru n’abo b’ibyamamare umuco wo kutavanga indimi; ariko uruhare runini ni ba bandi bangiza Ikinyarwanda nkana, badategura ibyo bagiye kuvuga bafate iya mbere mu kumva akamaro ko kutavanga indimi” 

Inteko Nyarwanda y’umuco ivuga ko mu ibarura rigaragaza ko itangazamakuru mu Rwanda, rikorwa mu rurimi rw’ikinyarwanda ku kigero gisagaho 80 ku ijana.

Ibarura ku baturage n’imiturire riheruka ryagaragaje ko 99 ku ijana by’abatuye u Rwanda bumva ikinyarwanda, 77 n’ibice ku ijana bakumva ikinyarwanda gusa nta rundi rurimi bumva, bisobanuye ko 22 n’ibice ari bo bumva ikinyarwanda n’izindi ndimi, ibi biri uko mu gihe 54 ku ijana bazi gusoma no kwandika ikinyarwanda gusa, 14 ku ijana bakamenya kwandika no gusoma ikinyarwanda n’icyongereza, 1.4 ku ijana bakaba bazi kwandika no gusoma ikinyarwanda n’igifaransa, naho 1.5 ku ijana bazi indimi zemewe zikoreshwa mu butegetsi mu Rwanda ari zo; ikinyarwanda, igifaransa, icyongereza n’igiswahiri.

Imibare ikagaragaza ko iyo ukoresheje ijambo ry’icyongereza, uba ubwiye 14 ku ijana bonyine muri milliyoni zisaga cumi n’eshatu z’abanyarwanda, bisobanuye ko uba uheje milliyoni icumi n’amagana.

Pressbox Author

Pressbox Author

Pressbox news reporter

Leave a Replay

3 thoughts on “Umuco: Hari abaturage batunga agatoki bamwe mu banyamakuru ko bica nkana ururimi rw’Ikinyarwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.