Yanditswe na Cypridion Habimana
Abatuye imirenge ya Rilima na Mayange mu karere ka Bugesera, bavuga ko uburyo bwo kugurizanya buzwi nka Banki Lambert, bukomeje kumaraho imitungo abaturage none baratabaza.
Banki Lambert ni uburyo hatangwamo inguzanyo mu kuyitanga hakandikwa ko ingwate umuturage atanze iguzwe nyamara atari ukuri, iyi nguzanyo ikaba itangwa hagati y’abaturage ubwabo cyangwa itsinda runaka cyangwa inama z’ingobyi zikayiha abaturage.
Igiteye inkeke ni uko akenshi uburyo inyungu y’iyi nguzanyoari umurengera bituma uwahawe inguzanyo atinda kwishyura maze abamuhaye inguzanyo bakaza bagatwara wa mutungo we, kandi ku mafaranga macye baba baramugurije.
Muri iyi minsi abayihabwa hafi ya bose usanga babura ubwishyu, maze ya mitungo yabo igahita ifatwa ku buryo mu karere ka Bugesera muri imwe mu mirenge nka Rilima na Mayange biri gutuma bamwe mu baturage batakaza imitungo yabo yiganjemo amazu.
Aha mu murenge wa Rilima hari inama y’ingobyi yitwa DUFATANYE ikorera mu kagali ka Kimaranzara, iyi nama y’ingobyi itagira ubuzima gatozi imaze gutwara amazu y’abaturage batandukanye, bose bitewe n’inguzanyo iba yabahaye batinda kwishyura igatwara amazu yabo na cyane ko baba barakoze amasezerano y’ubugure.
Nyiransabimana Rose utuye mu kagali ka Nyabagendwa, avuga ko yahawe inguzanyo n’umurenge SACCO wa Rilima, ya milliyoni eshatu mu mpera z’umwaka wa 2021, araranyijeho gato kwishyura SACCO iramurega aratsindwa ategetswe kwishyura milliyoni eshanu uwari umwishingizi we witwa Bucyayungura Boniface amugira inama yo kuguza amafaranga milliyoni eshanu mu inama y’ingobyi yitwa DUFATANYE ikorera mu kagali ka Kimaranzara muri uyu murenge wa Rilima.
Mu kumuha aya mafaranga bamusinyishije inyandiko ivuga ko baguze igipangu cye gifite agaciro ka milliyoni zisaga miromgo itanu, iyi nyandiko bayandikaho ko baguze milliyoni cumi n’eshatu ibi bikaba byarakozwe tariki 07/03/2022, nyamara bamuha milliyoni eshanu zonyine zinagaragara kuri historique yo mu murenge SACCO aho yashyizweho tariki 09/03/2022, iyi nguzanyo yagombaga kujya yunguka amafaranga milliyoni buri kwezi, ibi ntibyarambye kuko iyi nama yaje kumurega ngo ayihe igipangu cye agisohokemo n’umuryango, kuri ubu iki kibazo kikaba biri mu nkiko, aho iyi nama yamutsinze mu rukiko rw’i Nyamata, abifashijwe n’umwunganira mu mategeko batanga ubujurire mu rukiko rw’i Gasabo aho bategereje kuzaburanira mu minsi iri imbere.
Uyu Mugore ufite umugabo n’abana bane asaba kurenganurwa ; agira ati « abaturage turababaye cyane, aka ni akarengane ndatabaza kuko ntibyumvikana ukuntu bampaye inguzanyo ya milliyoni eshanu none bakaba bari kuntwarira igipangu cya milliyoni mirongo itandatu »
Urundi rugero urw’umuryango wakozweho na Banque Rambert ni urw’umuryango wa Mukamugenzi Beatha n’umugabo we Ngezahayo Vincent, batuye mu murenge wa Mayange akagali ka Mbyo umudugudu wa Rugarama, byatumye igipangu cyabo bari batuyemo gifite agaciro k’amafaranga milliyoni makumyabiri, gitwarwa n’uwitwa Bucyayungura Boniface n’inama y’ingobyi DUFATANYE yabahaye inguzanyo y’amafaranga milliyoni ebyiri n’ibihumbi maganabiri na makumyabiri.
Hari amafaranga uyu muryango uvuga ko wagiye wishyura nyamara inama y’ingobyi irayahakana, byaje kurangire igipangu gitwawe none umuryango uri kwangara wari ufite aho uba, aba bose baratabaza.
Mukamugenzi agira ati « ndatabaza Nyakubahwa Perezida wa Repubulika n’inzego yishyiriyeho bamanuke baze badukure muri aka kayubi turimo baturenganure abaturage bo hasi turi kuhababarira »
Bucyayungura Boniface uhagarariye agatsiko gatungwa agatoki mu kwangaza abaturage babanyaga imitungo yabo, uyu ni nawe uyobora inama y’ingobyi DUFATANYE ikomeje kuyogoza abaturage muri Banque Rambert mu mirenge ya Rilima na Mayange, uyu iteka akunze kwanga gutanga amakuru, ariko aho ayatangiye akavuga ko iyi mitungo baba bayiguze na ba nyirayo.
Bucyayungura agira ati «Ayo mazu twarayaguze kandi n’ubuyobozi burabizi bijya kubeshya »
Hari urupapuro rwitwa urw’ubugure iyi nama y’ingobyi ivuga ko yagiranyeho ubugure na Nyiransabimana Rose, twabashije kubona, uru ruriho umukono umwe nawo w’uwari umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Nyabagendwa witwa Umukunzi Henriette, ahamya ko iyi nama y’ingobyi ishaka kurya ibipangu bya Rose ku maherere na cyane ko umutungo we ufite agaciro kari hejuru cyane ugereranyije n’ayo bamuhaye, kuri we ngo bagakwiye kumureka akigurishiriza hanyuma akabaha ayabo aho kumutwarira igipangu cyose.
Agira ati « igipangu cye gishobora kugura na milliyoni mirongo irindwi cyangwa mirongo itanu, ibitekerezo natanga ni uko aba bantu bavuze ko batwara icyo gipangu kuri milliyoni cumi n’eshatu ntabwo bibaho byaba ari nko gufata ku ngufu, de preference(uko mbitekereza) ni uo bamureka akigurishiriza akavanamo ayabo akayabaha andi akayasigarana »
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rilima Sebarundi Ephreme avuga iyi Banque Lambert atari ayizi na cyane ko bikorwa rwihishwa ; ariko akaba agiye kubikurikirana ari nako agira inama abaturage yo kujya baguza amafaranga mu bigo by’imari byemewe gusa.
Agira ati « tugiye kwereka abaturage ububi bw’izo nguzanyo kuko niba byaratangiye kubavana mu mitungo yabo ntibikwiye, kuri abo byagezeho nabo tugiye gukurikirana tumenye uko icyo kibazo twagikemura gusa tukaba dusaba abaturage kujya basaba inguzanyo mu bigo by’imari byemewe aho kujya ahabavana mu byabo »
Abatanga Banque Lambert bajyana abo bazihaye mu nkiko bavuga ko baguze, nyamara ariko mu biganiro bitandukanye bagirana nabo byaba imbonankubone cyangwa kuri telephone, bumvikana bavuga ko babagurije bityo babasaba kwishyura ayo mafaranga y’umurengera.
Iki kibazo cya Banqque Rambert kiraha umukoro inzego z’ubuyobozi mu kuba maso kugira ngo bayirandure, dore ko inahanirwa n’amategeko, ariko niba noneho bigeze no mu nama z’ingobyi byaba ari agahomamunwa kuko inama z’ingobyi zagiriyeho kuzamura abaturage mu iterambere aho kubatindahaza.
2 thoughts on “Bugesera: Rilima na Mayange Banque Lambert ikomeje kwangaza bamwe mu baturage”
None se aba baturage hari uba wabafashe ku ngufu kugira ngo abahe aya mafaranga?
Nibajye birengera ingaruka kuko bayafata ku bushake bwabo!
Ubuyobozi nibukurikirane abo batanga ayo mafaranga buhagarike ubwo bwambuzi