Kuri uyu wa mbere tariki 11 Nzeri 2023, hirya no hino mu karere ka Ngoma kimwe n’ahandi mu gihugu hose, hatangiye icyiciro cya kabiri cy’igikorwa cyo gukingirira Imbasa bikorewe mu ngo ku bana bose kuva ku wavutse kugeza k’ufite imyaka irindwi.
Iki gikorwa cyatangijwe ku mugaragaro n’umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza Mukayiranga Marie Gloriose, ari kumwe n’ubuyobozi bw’Ibitaro Bikuru bya Kibungo, n’itsinda rigari rizakurikirana iri kingira ku rwego rw’Akarere.
Muri iki gikorwa cy’iminsi 5 (11-15/9/2023) abana barongererwa ubudahangarwa mu mubiri binyuze mu rukingo rutangwa mu buryo bw’igitonyanga, rugatangwa n’abajyanama b’ubuzima. Hagamijwe gukumira ubwandu bw’Imbasa yo mu bwoko bwa 2 yagaragaye muri bimwe mu bihugu birimo n’ibituranyi.