Ku wa mbere tariki 12 Kamena 2023 mu karere ka Ngoma kimwe no mu tundi turere twose tw’igihugu haratangizwa icyumweru cyahariwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana, ku nsanganyamatsiko igira iti “Hehe n’igwingira ry’umwana”.
Muri iki cyumweru -cyatangijwe ku mugaragaro ku rwego rw’Akarere ka Ngoma kuri uyu wa kabiri – hateganijwe ibikorwa bitandukanye birimo: kwegereza serivise z’ubuvuzi ababyeyi n’abana; kongera ubukangurambaga bujyaye no kugana service z’ubuvuzi uko bikwiye; gusuzuma imirire mibi mu bana; gutanga inkingo ku bana bazivukijwe; no gutanga serivice zo kuboneza urubyaro mu babyeyi.
Ku bigo nderabuzima no mu mashuli hirya no hino mu karere abana bazahabwa vitamine A n’ibinini by’inzoka banakingirwe imbasa. Abantu bakuru na bo bazahabwa ibinini by’inzoka, habeho no gusuzuma indwara yo kubura amaraso ahagije mu mubiri (anemia) mu ngimbi n’abangavu.
Abana bavugwa aha ni kuva k’ukiri mu nda kugeza ku myaka 15 y’amavuko, mu gihe ababyeyi bazibandwaho ari abatwite kugeza ku bamaze iminsi 42 babyaye.
Iki cyumeru cyahariwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana giteganijwe kuva ku wa mbere tariki 12 kugeza ku wa gatanu tariki 16 Kamena 2023.
Abana bahawe vitamine A n’ibinini by’inzoka
N’abantu bakuru bahawe ibinini by’inzoka
Umuyobozi mukuru w’Ibitaro bikuru bya Kibungo Dr Gahima John yavuze ko nta mwana cg umubyeyi ukwiye kuvutswa amahirwe yo kubona serivise z’ubuvuzi.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza Mukayiranga Marie Gloriose.