Abarimu bagera kuri 49 bigisha mu bigo by’amashuri abanza byo mu Murerenge wa Mareba mu karere ka Bugesera bahamya ko ubumenyi bahawe na Internet Society Ishami ry’uRwanda ku ikoranabuhanga bwo gukoresha Mudasobwa mu myigishirize buzabafasha kuzamura ireme ry’uburezi.
Aba barimu batoranyijwe mu bigo 8 byo mu murenge wa Mareba bahabwa amahugurwa y’iminsi itatu yasojwe tatiki 21 Gicurasi 2023.
Bamwe mu barimu bahawe aya mahugurwa bagaragaje ko mbere yo guhabwa ayo masomo ku ikoranabuhanga abenshi batari bafite ubumenyi bw’ibanze mu gukoresha mudasobwa.
Malizamunda Callixte wigisha ku Kigo cy’amashuri abanza cya E.P. Ruyenzi avuga ko ubumenyi bwo gukoresha ikoranabuhanga rya Murandasi yabonye buzamufasha kwigisha abanyeshuri gukoresha iryo koranabuhanga mu myigire yabo ndetse no hanze y’ishuri.
Yagize ati: “Ubumenyi twahawe buzafasha buri mwarimu wese mu kazi ke bityo bizamurire n’abanyeshuri ubumenyi bwabo ku gukoresha ikoranabuhanga. Rero tuzagerageza gukoresha ibikoresho bike dufite mu gusangira ubumenyi n’abarimu bagenzi bacu”
Niyomufasha Rose na we yigisha kuri E.P. Ruyenzi mu murenge wa Mareba, yishimira ubumenyi yahawe ku ikoranabuhanga rya Mudasobwa.
Ati: “Nishimiye kubona ubumenyi ku ikoranabuhanga bwo gukoresha porogaramu zimwe na zimwe za Mudasobwa nka Microsoft Excel, kuko nakundaga kumva abantu bavuga ko bazi gukora raporo bakoresheshe Mudasobwa nkumva simbishyikira neza, ariko uyu munsi nshobora kwandika raporo nyikoreye muri ‘Microsoft Excel’ cyangwa ‘Word’ ndetse nkabasha guhindura amabara y’imyandiko. Uretse ibyo kandi nari mfite ‘Email’ ntabasha kuyikoresha; ariko mbikesheje ubumenyi maze guhabwa na Internet Society Ishami ry’uRwanda ubu mbasha kuyikoresha.”
Umuyobozi mukuru wa Internet Society ishami ry’u Rwanda, Mfitumukiza Emmanuel avuga ko abarimu bahugurwa mu rwego rwo kugira ngo bajyane n’aho Isi igeze mu ikoranabuhanga.
Ati: “Ni mu rwego rwo kubaka ubushobozi bwa Mwarimu mu ikoranabuhanga by’umwihariko rya interineti kugira ngo mwarimu yigishe ariko na none yigishe akoresheje ikoranabuhanga, ajyane n’igihe. Twahuguye abarimu 49 muri uyu murenge wa Mareba kandi tubitezeho ko na bo bazahugura andi bagenzi babo ndetse bakanakoresha ubumenyi bungutse mu kwigisha mu bigo byabo kugira ngo ikoranabunga ryimakazwe mu bantu.”
Umuyobozi w’ishami ry’uburezi mu Karere ka Bugesera Gashumba Jacques avuga ko Internet Society Ishami ry’uRwanda imaze gushyira interineti mu mashuri ya Nyirarukobwa, Butereri, Kayovu na Kibungo ikaba igiye no kwagurira ibikorwa mu mashuri ya Mareba.
Ati: “ Tuyishimira ko imaze kuzana impinduka mu burezi bwacu kuko idufasha mu myigire hakoreshejwe ICT, bigatuma habaho Koroshya akazi ku barimu no kumvikanisha amasomo biruseho. Internet Society Ishami ry’uRwanda kandi yadufashije gukura abaturage mu bujiji kuko abarimu bagendana n’igihe.”
Amasomo ahabwa abarimu mu gukoresha ikoranabuhanga yibanda mu gutanga ubumenyi bw’ibanze bwo gukoresha porogaramu za Mudasobwa zikunze kwifashishwa mu gutegura amasomo na raporo mu myigishirize ndetse no mu zindi gahunda zisanzwe.
Imibare itangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi bw’ibanze, Rwanda Basic Education Board (REB) igaragaza ko ikoreshwa rya Murandasi mu bigo by’amashuri yisumbuye ryazamutseho 47 ku ijana mu gihe mu mashuri abanza ryazamutseho 54 ku ijana mu gihugu hose.