Yanditswe na Kwizera Samuel.
Abahanga bagaragaza ko kuba inzoka yaruma umuntu bitari muri kamere yayo, ahubwo akenshi ngo ibikora yirwanaho igihe umuntu yayisagariye.
Akenshi iyo umuntu abonye inzoka usanga agerageza kuyica, ariko iyo ayihushije ishobora guhunga cyangwa nayo ikirwanaho bikaba byarangira imurumye.
Hari zimwe mu nzoka zigira ubumara ku buryo iyo irumye umuntu aba ari hagati y’ubuzima n’urupfu, bigasaba ko yihutanwa kwa muganga kugira ngo yitabweho.
Umuti uvura ubumara bw’inzoka utangwa n’abaganga ni wo wonyine uramira umuntu warumwe n’inzoka.
Inzoka zifite ubumara zikunze kugaragara ahantu hashyuha, ari naho usanga imibare y’abarumwa n’inzoka ikunze kuba iri hejuru.
Umushakashantsi ku ndwara zititaweho uko bikwiye muri RBC, Nshimiyimana Ladislas, avuga ko mu kwirinda ibyago byo kurumwa n’inzoka abantu bakwiye kwirinda kurema intambara gahati yabo n’inzoka.
Agira ati”Ntabwo aba ari ngombwa ko umuntu abanza guhangana n’izoka kuko ‘dukurikije ibyo tuzi ko ishobora guteza ibibazo ku buzima’ ibyiza umuntu yayireka ikigengera igakomeza inzira yayo nawe agakomeza iye”.
Bitewe n’uko ubumara bw’inzoka buba butandukanye, Ladislas Nshimiyimana, avuga ko hari inzoka ishobora kuruma umuntu ubumara bugatuma icyo gice kibora bakagikuraho cyangwa kikaba pararize(nticyongere gukora)
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’ubuzima mu Rwanda RBC, ishami rishinzwe kurwanya indwara zititaweho uko bikwiye, bugaragaza ko mu Rwanda abagera ku 1500 barumwa n’inzoka buri mwaka.
Kimwe n’izindi ndwara zitizweho uko bikwiye, Minisiteri y’Ubuzima iri mu bukangurambaga bwo kumenyasha Aturarwanda izi ndwara zirimo no kurumwa n’inzoka, n’uburyo bwo kuzirinda hagamijwe kuzica burundu
Dore bimwe mu byo wakora mu kugabanya ibyago byo kurumwa n’inzoka
- Abagenda mu mashyamba bagirwa inama yo kwambara inkweto ndende n’ipantalo ndende. Ibi ni ingenzi kuko niyo bibayeho ko inzoka yakuruma ntabwo igera ku mubiri ngo ikwinjizemo ubumara
- Si byiza gushora akaboko mu mwobo(bikunze gukorwa n’abana) kuko hari igihe muri iyo myobo haba harimo inzoka ikaba yahita iruma umuntu
- Abahinzi bagirwa inama yo kudakora mu byatsi ahantu batabona. Mbere yo gukora mu byatsi ahatabona, ni byiza kubanza kugozamo igiti
- Mu kwirinda ko inzoka zigera hafi y’urugo, ni byiza gukuraho ibihuru, ibirundo by’ibiti, n’iby’amabuye biri hafi y’urugo.
- Inzoka zikunda kurya imbeba. Ni ingenzi gusiba imyobo iri munzu, no gukora ubundi buryo bwose bwirukana imbeba mu nzu, gupfundikira ibiryo n’amazi no gukuraho udusigazwa tw’ibiryo
- Uretse kuba kurara mu nzitiramubu birinda umuntu kurumwa n’ubumubu ushobora kumutera Malariya, byanamurinda no kurumwa n’inzoka n’ibindi bikururanda bigenda n’ijoro
- Mu gihe umuntu agenda mu ijoro ni byiza kumurika aho ari kunyura kugira ngo ataba yakandagira inzoka atayibonye
Icyo wakora mu gihe urumwe n’inzoka
- Mu gihe umuntu arumwe n’inzoka agomba kwirinda guhangayika ngo yiruke. Kugira ubwoba no kwiruka bituma umutima utera cyane bigakwirakwiza ubumara bw’inzoka mu mubiri mu buryo bwihuse
- Ihutire kujya kwa muganga, ariko ushake ugufasha kugerayo byihuse. Ushobora guhamagara umuntu ufite ikinyabiziga akagufasha kugerayo
- Mu gihe urumwe n’izoka, ni ingezi koroshya imyambaro iguhambiriye, ugakuramo imbeta n’ibidi bikomo
- Kuryamisha uwarumwe n’inzoka agaramye bishobora gutuma abura umwuka. Umuntu yarumwe n’inzoka ashobora no kugira isereri, bityo bikaba byiza kumuryamisha mu rubavu rw’ibumoso kugira ngo naruka bitamuniga
- Si byiza kuzirika n’umwenda cyangwa umugozi aho umuntu yarumwe n’inzoka. Ibi bishobora kubuza amaraso gutembera ngo arenge aho umuntu yazirikiye, bikaba byamuviramo ibyago byo gutakaza urwo rugingo
- Mu gihe inzoka iguciriye mu maso cyangwa ku mubiri, kugira ngo wivaneho ubumara ihutire koza uruhu cyangwa mu maso n’amazi menshi, ubundi wihutire kujya kwa muganga
- Mu gihe urumwe n’inzoka wikwihutira kujya mu bagombozi. Ihutire kujya kwa muganga kuko imiti ivura ubumara bw’inzoka itangwa no kwa muganga ariyo yonyinye ishobora kuvura uwarumwe n’inzoka