Yanditswe na Tuyishime Malachie.
Abarimu bo mu mashuri ya TVET bo mu turere dutanu basoje amasomo ya mudasobwa bahawe impamyabumenyi Internationa Certificate Driving License (ICDL) umuhango wateguwe RBT(Rwanda TVET Board) ifatanije n’abafatanyabikorwa batandukanye bafatanyije guhugura aba barimu.
Abarimu bagaragaje ko aya mahugurwa bahawe agiye kubabera umusingi bubakiraho mu kubyaza umusaruro ikoranabuhanga rikataje mu gihugu ndetse no mu myigishirize yabo.
Umwe mu barangije aya masomo Ugizwenamaliya Corona umurezi mu Karere ka Rusizi yagaragaje ko aya masomo azabafasha mu myigishirize yabo yagize ati: “Mudasobwa ni igikoresho umuntu yakoresha bu bikorwa bitandukanye bamwe bayikoresha bareba indirimbo, bareba firime, ariko twe twize uburyo wayikoresha utegura amasomo yacu, uko wakoresha murandasi (internet), ushaka ubumenyi bwagufasha mu myigishireize.”
Yatanze urugero rw’abarimu bigisha gusudira nubwo abantu bakumva ko badakeneye ikoranabuhanga rya mudasobwa mu gusudirara ariko agaragaza ko mbere yuko usudira ubanza gushushanya icyo ugiye gusudira kandi aho isi igeze ibintu byinshi bsigaye bakoresha mudasobwa aho gukoresha intoki nkuko byari bimenyerewe.
Hagabimana Leoder ushinzwe amasomo mu ishuri rya TVET yagaragaje ko aya masomo agiye kumufasha gushyira mu bikorwa inshingano afite akoresheje ikoranabuhanga. Yagize ati: “Twize gukoresha mudasobwa mu kwigisha, uburyo warinda amakuru yawe ku ikoranabuhanga. Nkanjye ushinzwe gutegura amasomo bizamfasha kuyategura nkoresheje ikoranabuhanga.
Hagabaimana yagaragaje ko bagifite imbogamizi z’ibikorwa remezo bikwiye kongerwa harimo nk’ibyumba bya mudasobwa, na internet ku mashuri cyane yo mucyaro kuko hari n’amashuri atarageraho umuriro w’amashanyarazi bizabafasha kubyaza umusaruro ubu bumenyi bakuyemo.
Umuyobozi mukuru wa RTB Umukunzi Paul yavuze ko bari gukora ibishoboka byose kugira ngo ibigo bibashe kubona ibyumba bya mudasobwa kugira ngo bafashe aba barimu gushyira mu bikorwa ibyo bakuye muri aya masomo.
Yagize ati: “Aya mahugurwa yagenewe abarimu bigisha muri TVET yo ku rwego mpuzamahanga kuko impamyabumenyi (certificate) bahawe zizabasha gu isi yose kuko aya mahugurwa atangwa ku rwego rw’isi. Mubyo dushyize imbere ni uko muri TVET zose bagira lab z’ikoranabuhanga. Turifuza kandi ko abarimu bose bigisha mu mashuri ya leta n’amashuri yigenga bahugurwa ku gukoresha ikoranabuhanga mu murezi.
Umuyobozi wa Edified Generation Rwanda yahuguye aba barimu Ntirenganya Valens yashimiye abarimu bitabiriye aya mahugurwa abasaba kubyaza umusaruro ubumenyi bakuyemo mu konoza ireme ry’uburezi bifashishije ikoranabuhanga kuko ikoranabuhanga rifasha mu kwihutisha iterambere.
Abarimu basoje aya masomo ni abarimu 150 bo mumashuri yisumbuye ya tekinike baturutse mu turere 5 aritwo Gasabo, Nyamagabe, Rusizi, Gicumbi, na Gatsibo aya masomo yamaze amezi atatu abayitabiriye bose babashije gutsinda bose nkuko batangiye.