Yanditswe na Habimana Jonathan.
Bamwe mu bagenerwabikorwa ba Tujyane Project, bavuga ko gahunda ya Mvura nkuvure yagize uruhare runini mu kongera kubana neza kw’imiryango y’abakoze n’abakorewe Jenoside mu 1994.
Ibi babigarutseho ubwo kuri uyu Gatatu tariki 28 Nzeri 2022, bagaragazaga ibyagezweho mu mushinga wiswe Tujyane Project wari umaze imyaka ibiri ukorera mu turere twa Nyabihu, Nyamasheke na Rusizi; aho washyirwaga mu bikorwa na Community Based Sociotherapy (CBS) na La Benevolencia ku nkunga ya Amabasade y’Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (Europian Union-EU) mu Rwanda.
Hitimana Emmanuel ni umuyoborabiganiro mu Murenge wa Bigogwe w’Akarere ka Nyabihu, avuga ku buryo bakora amatsinda, bashaka amakuru ku bantu bafunguwe bakabaganiriza kuri gahunda ya Mvura nkuvure, barangiza bakabashyira mu matsinda hamwe n’abakorewe Jenoside, kimwe n’urubyiruko rukomoka muri iyo miryango.
Avuga ko uyu mushinga ugiye imburagihe kuko hagikenewe kugera ku bantu benshi, na cyane ko ubu harimo gufungurwa abantu benshi bakoze Jenoside.
Nsabimana Tharcisse, ni umugabo w’imyaka 49 y’amavuko, akomoka mu karere ka Rusizi, akaba yarafunzwe imyaka 7 amezi 8 n’iminsi 17.
Muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, haza umuntu kwihisha iwabo, nyuma haza ibitero biramwica.
Nsabimana yaje gufatwa arafungwa ashinjwa kwica uwo muntu, gusa nyuma abamwishe baza kugaragara, baramushinjura, arekurwa.
Avuga ko agifungurwa, yari afite ipfunwe yibaza ukuntu azabana n’abandi, uko bazamufata yitwa umujenosideri, uko umuryango wa Nyakwigera uzamufata mu gihe babuze uwabo, na cyane ko n’ubwo yagizwe umwere ariko iyo wageze muri gereza hari indi sura uba ufite.
Yakomeje avuga ko nyuma yo kumva ikinamico Musekeweya, na nyuma y’aho Tujyane Project iziye mu Karere kabo, yaje kwinjira muri Musekeweya Club anayibera umuyobozi, biga ibibazo by’uruhererekane byatewe n’ingaruka za Jenoside no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze bafungiye Jenoside, abyumva neza ndetse bituma ibikomere ku mutima yari afite byomoka, yishyira mu mwanya w’abakorewe Jenoside, bituma yisanga mu muryango abana n’abandi.
Nsabimana avuga ko n’ubwo uyu mushinga urangiye, hakenewe abandi baterankunga kugira ngo hahugurwe abantu benshi kurushaho, nawe yunga murya Hitamana avuga ko muri iki gihe abenshi bari bafungiwe Jenoside barimo gusoza ibihano byabo, bityo bakagaruka mu muryango nyarwanda.
Ni mu gihe Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Community Based Sociotherapy (CBS) Rwanda, Madamu Lucie Nzaramba avuga ko uyu mushinga wari ugamije kugarura mu muryango nyarwanda abari bafungiye Jenoside.
Avuga ko wagize akamaro kanini cyane kuko wazamuye imibare y’abiyunze, bakira ibikomere by’imitima bari bafite, bazamura imibare y’ababariranye, abafunguwe bibona mu muryango banana neza n’abagizweho ingaruka na Jenoside.
Mu bindi byakozwe, harimo kuganiriza abana kuri Jenoside, byatanze umusaruro wo kuba abana b’abakoze Jenoside n’abayikorewe ubu babanye neza, bafatanya muri byose, kimwe n’ababyeyi babo, binyuze mu matsinda ya gahunda ya mvura nkuvure.
Madamu Nzaramba avuga kandi bizeye ko n’ubwo uyu mushinga urangiye, abahuguwe bazakomeza gufasha abandi baturanyi babo, kugira ngo nabo ibikomere by’imitima bafite bigende bishira, ni mu gihe nka CBS bagiye gukomeza gushaka abaterankunga kugira ngo babone uburyo bakomeza iyi gahunda ikazagera hirya no hino kandi ku bantu benshi.
Mu myaka ibiri umushinga Tujyane Project wari umaze, hahuguwe abantu bagera kuri 208, bafasha mu matsinda ya mvura nkuvure, dore mbere yo gutangira uyu mushinga, ikigero cyo kubabarira no gusaba imbabazi ku bakoze n’abakorewe Jenoside cyari kuri 40% ariko ubu bakaba basoje kiri kuri 65%, bityo hakaba hakiri urugendo kugira ngo nibura bugere ku 100%.