Advertise your products Here Better Faster

Abakora mu nzego z’ubuzima barashishikarizwa kugana MUGANGA SACCO ikabafasha kwiteza imbere

Yanditswe na Kwizera Samuel.

Ubuyobozi bwa koperative Muganga Sacco busaba abari mu nzego z’ubuzima gukorana nayo, kugira ngo babashe kwiteza imbere, aho abarimo  bazajya babona inguzanyo ku nyungu nto ya 10%.

Ikigo cy’imari iciriritse kiswe Muganga Sacco cyagiyeho kigamije  guteza imbere abakora mu nzego z’ubuzima by’umwihariko abaganga ,bakajya babona aho bazigama amafaranga make azajya abafasha kwiteza imbere  mu guhabwa inguzanyo.

Ibi byavuye ku kimina cyahuzaga abakora mu nzego z’ubuzima cyagiyeho mu 2017, kiza gukura kigira amafaranga menshi bituma 2021 bifuza ko cyaba Sacco bakongera imari shingiro ndetse bakajya bananyuzamo imishahara yabo.

Nyuma ibi byifuzo byaje kwemerwa na Banki nkuru y’u Rwanda (BNR) n’ikigo gishinzwe amakoperative (RCA) bemererwa kuba Sacco.

Izindi nyungu ziri muri Muganga Sacco zirimo gukubirwa umushahara inshuro 12 nta ngwate, kubona inguzanyo byihuse hakoreshejwe ikoranabuhanga umuntu atavuye mukazi kandi igahita imugeraho, n’izindi.

Mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru cyo kuwa 25 Nzeri 2022, Umuyobozi wa Muganga Sacco ,Claudine Uwambayingabire, yavuze ko iki kigega kimaze kugira abanyamuryango  bagera ku bihumbi icumi10, umunyamuryango akaba atanga umugabane shingiro w’ 50.000Frw.

Yagize ati”Nyuma y’uko haje igitekerezo cy’uko duhinduka Sacco n’ibitekerezo byarakuze. Byasabye ko kugira ngo duhuze n’ibipimo bya BNR, inama rusange yemeje ko umugabane shingiro uva ku bihumbi icumi ugera ku bihumbi mirongo itanu, binazamura imari shingiro”.

Umuyobozi ushinzwe igenamigambi n’isuzumabikorwa muri Minisiteri y’Ubuzima  ,Dr Uwariraye Parfait, yavuze ko bari mu biganiro n’inzego za Leta ngo  zirebe ko zakongeramo amafaranga yo gushyigikira abakora mu nzezo z’ubuzima, kandi bagashishikariza abakora mu buzima bose kuba abanyamuryango kuko ubu bikiri ubushake.

Yagize ati”Ubu tumaze igihe tuganira n’izindi nzego, ari Minisiteri y’Imari n’abandi, kugira ngo turebe icyo Leta ishobora kunganira Muganda Sacco. Biracyari mu biganiro ariko mu gihe cya vuba dushobora kuzabona umwanzuro mwiza”.

Muganga Sacco imaze gutanga inguzanyo ziri hejuru ya Miliyari ebyiri(2,000,000,000Rwf), ikaba inafite ubwizigame bw’abanyamuryango bukabakaba muri Miliyari enye(4,000,000,000Rwf).

Ubuyobozi bwa Muganga Sacco bugaragaza kandi ko zimwe mu mbogamizi zigihari ari bamwe mu baganga bagiseta ibirenge batarinjira muri Sacco yabo, kubera kumenyera kuba mu kimina n’izindi banki z’ubucuruzi.

Hari kandi kuba iyi koperative igikorera i Kigali gusa, ariko ngo bashyize ingufu mu ikoranabuhanga.

Muganga Sacco yahereye ku bakora mu nzego z’ubuzima bakorera Leta,   iranateganya kongeramo abajyanama b’ubuzima nk’urwego bakorana cyane , n’abakorera amavuriro yigenga.

Pressbox Author

Pressbox Author

Pressbox news reporter

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.