Yanditswe na Ndayisaba Jean de Dieu.
Mu gihe inzego z’ubuzima zisaba ababyeyi kujya bihutira kujyana abana ku mavuriro mu gihe bababonyeho indwara, hari ababyeyi bo mu murenge wa Gihundwe bavugako hari indwara zitavurirwa kwa muganga bigatuma bahirira abana imiti y’ibyatsi. Ibi bikamaganirwa kure n’impuguke mu buvuzi kuko ngo bishobora kwangiza umwana kurushaho.
Zimwe muri zo ni iz’uruhu muri aka gace bita inyandazi n’ikivubu zifata umwana akagira ibiheri umubiri wose ndetse bikavamo ibisebe.
Umwe mu babyeyi baganiriye na pressbox agaruka ku miterere y’izi ndwara yagize ati “izo ndwara ni mbi cyane iyo zaje ku mwana aracikagurika ugasanga umwana yafufumanze yazanye ibiheri binini hari n’igihe usanga umwana ikivubu kiri kumurya mu nda n’iyo nyandazi nayo ugasanga umwana ari kwishimagura cyane.”
Bavuga ko izo ndwara zitavurirwa kwa muganga bigatuma bahira imiti y’ibyatsi akaba ariyo baha abana mu buryo bwo kubavura nk’uko Nyirangendahimana Beatrice wariho aha uruhinja rw’ukwezi iyo miti abivuga.
Ati “impamvu ntamujyana kwa muganga ni uko batavura izi ndwara, iyo dushatse ibi byatsi hari igihe bibavura”.
Uwitwa Nyiramatabaro Christina nawe avuga ko inyandazi n’ikivubu ngo bitavurirwa kwa muganga ahubwo ko hari imiti y’abakurambere yifashishwa mu kuvura izo ndwara.
Agira ati ”kwa muganga ntabwo babivura nta muti bafite tuvuza uw’ibinyarwanda ba sogokuru na banyogokuru bagiye batwereka batarapfa na ba mabukwe. Byitwa imifumbegeshi, ibifuraninda za bambuba na za gatika byose baraterateranya.”
Umuyobozi w’ibitaro bya Gihundwe Dr. Nshizirungu Placide avuga ko guha umwana imiti y’ibyatsi ari bibi kuko bishobora kwangiza imwe mu nyama y’imbere, akagira inama aba baturage ko batagomba kwishyiramo ko hari indwara zitavurirwa kwa muganga ahubwo ko bagomba kujya bahigerera nibura bakirebera.
Ati “indwara z’uruhu ziravurwa rwose, ntago rero ari byiza kwishyiramo ko indrwara itavurwa kubera ko umuntu yabyumvanye undi nibura atanagerageje ngo agere kwa muganga yirebere ko binanirana koko. Ni yo mpamvu dushishikariza abantu kujya kwa muganga.”
Akomeza agira ati “ ariko noneho rero abana batoya bo bagira umwihariko no ku miti ya kizungu kubera ko umubiri w’uruhinja uba utarakomera. Ukwihangana kwe ku bintu yafata bitandukanye n’umuntu mukuru. Gufata rero umwana w’uruhinja ukamuha imiti y’ibyatsi utazi igipimo ntago ari byiza ni amakosa bitera ingaruka zirenze kwangiza imyanya myinshi y’imbere.”
Amabwiriza y’inzego z’ubuzima avuga ko umwana wese utaragira amezi atandatu uretse ibere ari nta kindi kintu ashyira mu kanwa icyakora mu gihe arwaye akajyanwa kwa muganga nabwo agahabwa imiti igennye kandi ijyanye n’ikigero cye mu gihe abanywa bene iyi miti uretse kuba iba itizewe, ntiba inafite igipimo runaka cyijyanye n’ingano y’umwana ku buryo bitamugiraho ingaruka.