Advertise your products Here Better Faster

Uburwayi buterwa no kunywa itabi burayoboye ku gutera imfu zashobora kwirindwa

Itabi ni ribi ku buzima kuko rigira ingaruka zo gutera uburwayi butandukanye. Ubushakashatsi bwagaragaje ko umuntu umwe kuri babiri banywa itabi buri munsi aba afite ibyago byo kwicwa na ryo. Uburyo bwonyine bwo kwirinda urupfu rwaterwa no kunywa itabi ni ukurireka.

Turebere hamwe zimwe mu ndwara zidakira ziterwa no kunywa itabi ndetse bikaba byatera urupfu ku muntu urinywa:

Guturiki kw’imitsi yo mu bwonko

Abantu banywa itabi baba bafite ibyago byikubye kabiri kugera kuri kane byo guturika imitsi yo mu bwonko kuruta  abatarinywa. Ibyago byo guturika imitsi bigendana byiyongera bitewe n’ingano y’amatabi umuntu anywa.

Amaso

Umwotsi w’itabi ugira ibinyabutabire bigabanya gutembera kw’amaraso mu maso, ndetse n’ingano y’umwuka (oxygène) ugenda mu maraso. Ibi bikorwa bishobora gutuma umuntu unywa itabi ahaburira ubuzima.

Mu kanwa

Itabi rigabanya gutembera kw’amaraso ndetse rigaca intege ubwirinzi bw’umubiri ku ndwara, bigatera indwara yo mu kanwa yo kwangirika kw’ishinya (paradontite).

Indwara z’ubuhumekero

Asima (Asthma)

Kunywa itabi byongera ibyago byo kwangirika kw’imyanya y’ubuhumekero. Ibimenyetso by’umuntu urwaye Asima (Asthma), bigaragara cyane ndetse bikibasira cyane umuntu unywata itabi cyane.

Ibihaha

Kunywa itabi cyangwa guhumeka imyotsi y’umuntu wanyweye itabi, byongera ibyago byo kurwara indwara zo mu bihaha, kuko itabi rigabanya ubudahangarwa bw’umubiri bwo guhangana n’imyanda yo mu mubiri (infection).

Igituntu

Igituntu giterwa n’utunyangingo duto dufata mu bihaha( Bacteria). Abantu banywa itabi bababafite ibyago byinshi byo kurwara igituntu ndetse no kwicwa na cyo kuruta abatanywa itabi. Mu bushakashatsi bwakozwe muri 2018, ku isi ku bantu 860.000 barwaye igituntu bari barabaswe n’itabi.

Umutima

Abantu banywa itabi baba bafite ibyago byikubye kabiri cyangwa gatatu byo kwandura indwara z’umutima kuruta umuntu utanywa itabi.

Diyabete (diabetes)

Uko umuntu anywa itabi niko ibyago byo kwiyongera kwa diyabete byiyongera, ndetse byongera n’ingaruka ku muntu urwaye diyabetse bikanagabanyiriza umubiri ububasha bwo gukora insiline (insulin).

Indwara zifata imyanya myibarukiro

Kunywa itabi bishobora kuba inkomyi ku myanya myibarukiro y’umugore mu gihe yifuza gusama ndetse bikaba byakongera ibyago byo gucura. Kunywa itabi ku mubyeyi utwite cyangwa guhumeka umwuka w’itabi bishobora kumugiraho ingaruka mbi ndetse no k’uwo atwite.

Indwara zifata mu ngingo n’amagufa

Kunywa bigira ingaruka ku mikomerere y’amagufa kuko rigabanya uburyo umubiri wakira imyunyu ngugu (calcium).

Ubwirinzi bw’umubiri

Itabi rigabanya ubwirinzi bw’umubiri, abanywa itabi bakunda gufatwa n’uburwayi kuruta abatanywa itabi kuko imibiri yabo iba yaracitse integer kuko itabi rigabanya ubwirinzi bw’umubiri.

Muri afurika abasaga ibihumbi maganabiri na mirongo icyenda na batanu bahitanwa n’indwara ziterwa no kunywa itabi buri mwaka nkuko bitangazwa n’umuryango mpuzamahanga wita ku buzima (WHO).

Pressbox Author

Pressbox Author

Pressbox news reporter

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.