Advertise your products Here Better Faster

Inteko z’Abunzi zaciye umuco wo kwihanira

Hari abaturage hirya no hino mu gihugu bahamya ko inteko z’Abunzi zagabanyije umuco wo kwihanira mu baturage kuko amakimbirane akemurwa atarafata intera. Bahamya ko kunga biruta guhana.

Abavuga ibi babihera ko mbere yo gushyirwaho kw’inteko z’abunzi mu gihugu, yewe no mu gihe uru rwego rwari rutaratangira kwizerwa ngo rwitabazwe n’abafitanye amakimbirane, wasangaga bene ayo makimbirane bayareka agakura akaba yageza aho avamo kwihanira kugeza ku kwicana. Ikindi ni ukuba kujya mu nkiko bifatwa na bamwe nk’ibigoranye kuko bihenze kandi binanyura mu nzira ndende.

Muhayimana Assoumpta utuye mu Kagari ka Nyagisozi mu murenge wa Ntongwe mu karere ka Ruhango, avuga ko abikesheje inteko y’Abunzi, ubu atekanye nyuma y’imyaka 12 yari yarashyamiranye na mukase ku kibazo cy’izungura ry’imitungo ise yasize.

Ati “Nashakaga uburenganzira mu bya data, mukadata yatubuzaga ubwo burenganzira ngo akoreshe ubutaka uko ashaka. Bumwe yaranabugurishije, mpita njya kurega mu buyobozi. Abunzi baratwunze aba ari naho ikibazo gikemukira”.

Ku muco wo kwihanira ukunze kugaragaraga mu bibazo nk’ibi iyo birambye mu miryango, Muhayimana avuga ko haburaga gato ngo no kwicana bizemo. Ati “Twari tumaze imyaka nka 12 dushyamirana cyane. Babikemuye bigeze kure cyane kuko yajyaga anshyiraho iterabwoba. Najyaga guhinga mu isambu bakarandura imyaka. Bajyaga bagambirira kunshimuta ngo mbahe amahoro. Nanjye sinamworoheraga”.

Undi wakemuriwe amakimbirane ni Mvunabandi Elias wo mu Kagari ka Kebero, umurenge wa Ntongwe mu karere ka Ruhango. Avuga ko ikibazo cye cyari amakimbirane yagiranye n’umuturanyi we ashingiye ku ideni ry’amafaranga.

Ati “Mu bunzi naramutsinze bamutegeka kunyishyura ibihumbi 50, yarabimpaye. Nyuma yaho tubanye neza, yibera iwe nanjye nkibera iwanjye”.

Bishimira umusaruro wabo                                                                                          

Nsoneye Etienne, Perezida w’Abunzi mu murenge wa Ntongwe mu karere ka Ruhango avuga ko mu mwaka wa 2021 hakiriwe ibirego 41 byiganjemo iby’ubutaka, amadeni y’amafaranga, no kuzungura. Byose bikaba ngo byarahawe umurongo ku buryo n’inkurikizi ari nziza ku buryo n’umuco wo kwihanira nta wo.

Ati “Ubu kwihanira nta byo kubera uburyo tubaganiriza. Abo dufasha turakurkirana tugasanga barasubiranye umubano mwiza”.

Pressbox yageze no mu karere ka Ngoma mu murenge wa Kibungo, isanga imibare iheruka yerekana ko hagati ya 2020-2022 ibirego byakiriwe ari 42, muri byo ibyakomeje mu nkiko ni 4.

Indi mibare ya mbere yerekana ko hagati ya 2015-2020 hari hakiriwe ibirego 92, ariko ibyakomeje mu nkiko ni 8. Ibirego byiganje ni iby’amasambu hagati y’abanyamuryango, ibijyanye n’ugutandukana kw’abashakanye, ndetse n’ababurana amadeni.

Kimonyo Phocas, Perezida w’Abunzi mu murenge wa Kibungo, avuga ko inkurikizi yo kungwa igaragaza kunyurwa kw’abunzwe. Agira ati “Kuva inteko z’Abunzi zatangira ni byiza pe. Mbibayemo igihe kinini cyane. Urebye raporo twakira ubona ko abakomeza mu nkiko ari bake cyane. Ikindi kandi iyo dukurikiranye dusanga ibintu byo kwihanira bitakibaho, byaracitse neza”.

Kimonyo avuga ko hari ibikwiye kunozwa bikibangamiye inzego z’Abunzi, bishingiye ahanini ku imikoranire n’umurenge. Ati “Twifuza ko ibirego byajya bitunyuzwaho ubwacu kuko ubundi byakirwa n’abagitifu. Twagahawe ububasha akaba ari twe dutangira twakira ibibazo, tugahamagara abarebwa nabyo, tukazaba ari natwe dutanga imyanzuro”.

Aganira na Pressbox, Kanzayire Consolée, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibungo mu karere ka Ngoma yavuze ko Abunzi bafite uruhare runini mu kunganira imiyoborere myiza, ko yewe n’abaturage ubwabo bamaze kugaragaza ukuzamura icyizere bafitiye inteko z’Abunzi.

Yanashimingiye ko nta kwihanira kugaragara mu murenge. Ati “Hano mu murenge wacu nta kwihanira kukihagaragara, abaturage barakimbirana abunzi bakabijyamo bigakemuka”.

Kanzayire yunze mu ry’uhagarariye Abunzi asaba inzego zibishinzwe kugira ibyo banoza mu nshingano abunzi bahabwa. Ati “Hari ibyo badushinga nk’inzego z’ubuyobozi ukabona umwanya wa gitifu ubaye muto ngo yandike cya kibazo ku gihe ku buryo umuturage akerezwa”.

Kongererwa ubumenyi

Agaruka ku ruhare rw’Abunzi muri sosiyete nyarwanda, Mwananawe Aimable, Umuhuzabikorwa wa Ihorere Munyarwanda Organization (IMRO) yagize ati “Abunzi tubabona nk’imbaraga zifasha abaturage. Batuma abaturage badasiragira mu nkiko bityo bikagabanya ubukene mu miryango kuko inkiko zirahenda”.

Mwananawe avuga ko IMRO itanga umusanzu wo guhugura imiryango itari iya leta ikora ku butabera ngo irusheho gutanga ubufasha muri serivisi y’Abunzi. Asaba minisiteri y’Ubutabera kurushaho kubaka ubumenyi bw’abagize inteko z’abunzi ngo barusheho gukemura amakimbirane mu buryo bukwiye.

Imibare itangwa na Minisiteri y’ubutabera mu Rwanda yerekana ko muri rusange ibibazo bigezwa ku bunzi byose kikemurwa ku kigero cya 98%, ibike bikaba ari byo bikomeza mu nkiko.

Mugabo Frank, ushinzwe guhuza ibikorwa by’abunzi na MAJ muri Minisiteri y’Ubutabera avuga ko umusaruro mwiza w’Abunzi ushingiye ku kuba serivisi yihuse kandi idasaba ikiguzi. Ati “Ni byiza kandi binabonwa neza n’abaturage bahabwa iyo serivisi. Tubona ko abaturage bamaze kugirira icyizere abunzi kuko bafite ingero z’abo bunga bakababanisha mu mahoro kandi nta kiguzi cyangwa gutinzwa bibayeho”.

Ku kijyanye no kurekurira inshingano zose zo kunga abunzi gusa, Mugabo avuga ko bitaba byorohereza abunzi kuko umurimo bakora si ko kazi kabo kabahemba amafaranga abatunga, agasaba abayobozi b’imirenge n’utugari kurushaho gukorana neza n’abunzi mu rwego rwo guharanira inyungu z’abaturage.

Mu mwaka wa 2021-2022 mu gihugu hose hakiriwe ibibazo 39.059, hakemurwa 34.796 (89%). Ibibazo 245 ni byo byakomeje mu nkiko.

Jean Claude Kubwimana

Jean Claude Kubwimana

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.