Yanditswe na Tuyishime Malachie.
Tariki 28 Nyakanga ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya indwara ya Hepatite, u Rwanda rwifatanije n’isi yose kwizihiza uyu munsi ku nsanganyamatsiko igira iti: “Dukomeze ubufatanye turandure indwara ya Hepatite”.
Minisitiri w’ubuzima Dr Daniel Ngamije yavuze ko u Rwanda rwatangiye urugamba rwo gushyira imbaraga mu kurandura burundu ubwandu bushya bwa hepatite C kuko ishobora kuvurwa mu buryo butagoranye.
Umuyobozi w’umuryango mpuzamahanga wita ku buzima (HWO) mu Rwanda Dr Brian Chirombo yashimiye guverinoma y’u Rwanda irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repuburika Paul Kagame na Madame Janet Kagame uruhare bagira mu kurwanya ikwirakwira rya hepatite ndetse no gushaka uburyo abantu benshi bagerwaho n’ubuvuzi, avuga ko ubuyobozi bw’umuryango ahagarariye butazateshuka ku gutera inkunga u Rwanda mu ntego rwihaye zo kurandura indwara ya hepatite.
Dr Chirombo yasabye u Rwanda kwihutisha kugabanya icyuho kiri mu kugerwaho n’ubuvuzi ku ndwara ya hepaitite ku nzego zose z’ubuzima, kikaba igihugu cyambere munsi y’ubutayu bwa sahara kigeze ku ntego yo kurandura indwara ya hetatite.
Abanyarwanda basaga 4% babana n’indwara y’umwijima yibasiye cyane abakuze bari hejuru y’imyaka 50 y’amavuko. Iyi ndwara umuntu ashobora kuyimarana imyaka igera kuri 20 itarigaragaza nk’uburwayi. Iyo itavuwe, abantu basaga 80% bayanduye barwara Kanseri y’umwijima ikaba ariyo ikomeje kudutwara abantu cyane cyane abakuze. Hepatite C nta rukingo igira ariko ishobora kuvurwa igakira mu mezi atatu gusa.
Hepatite C yandurira mu maraso, gutizanya ibikoresho bikomeretsa nk’inshinge, umubyeyi utwite ashobora kwanduza umwana amubyara, ishobora kandi kwandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Hepatite ni indwara ifata umwijima ikaba ishobora guterwa na virus zo mu bwoko 5 butandukanye harimo iterwa na Virusi A, B, C, D na E. Muri izi hepatite ziterwa na virusi izitera uburwayi bukomeye ni hepatite B na C. Hepatite B irakingirwa bityo umuntu akayirinda mbere y’uko ayirwara; hepatite C nta rukingo igira ariko iravurwa igakira. Niyo mpamvu kurandura indwara ya hepatite C bishoboka.
Amakuru dukesha umuryango mpuzamahanga wita ku buzima (WHO), ugaragaza ko ku isi abarwayi ba hepatite yo mu bwoko bwa B na C basaga miriyoniu 325, buri mwaka abasaga 900.000 gahitanwa na hepatite B, muri Afurika buri mwaka iyi ndwara ya hepatite ihitana abasaga ibihumbi ijana na makumyabiri na bitanu (125.000). nubwo ubuvuzi bwayo buboneka. Mu rwego rwo kwirinda iyi ndwara 42% by’abana bavuka ku isi bahabwa urukingo rubakingira iyi ndwara mu gihe bavutse.