Kuri uyu wa mbere tariki ya 18 Nyakanga, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’ u Rwanda giherereye ku Kacyiru, hatangijwe amahugurwa y’iminsi itanu yo kwiga uburyo bwo kugenzura ibiribwa n’imiti
Ni amahugurwa yitabiriwe n’abantu 30 baturutse mu nzego z’igihugu zitandukanye harimo Abapolisi 12, 10 bo mu kigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imiti n’ibiribwa (RFDA), 5 baturutse muri Minisiteri y’Ubuzima, na 2 baturutse mu rwego rw’Igihugu rw’ ubugenzacyaha (RIB).
Aya mahugurwa azatangwa n’inzobere mu by’ubuzima zo mu ishami ry’Ubuzima muri Jandarumori y’u Butariyani izwi ku izina rya Carabinieri.
Ubwo yafunguraga ku mugaragaro aya mahugurwa, Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe imiyoborere n’abakozi; Deputy Inspector General (DIGP), Jeanne Chantal Ujeneza yavuze ko iyo ibiribwa, imiti bicurujwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko biteza ikibazo gikomeye ku buzima bw’abaturage.
Yagize ati: “ Byagaragaye ko ibiribwa, imiti n’ibindi bicuruzwa bikozwe nabi, bikabikwa nabi cyangwa bigacuruzwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko biteza ikibazo gikomeye ku buzima bw’abantu. Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo, Leta y’ u Rwanda yashyizeho ikigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti (RFDA), gifite inshingano zo kubungabunga ubuzima bw’abantu binyuze mu kugenzura imiti y’abantu n’iy’amatungo, inkingo n’ibindi bicuruzwa by’ibinyabuzima, ibiryo bitunganyijwe, amavuta yo kwisiga, ibikoresho by’ubuvuzi, imiti yo mu rugo, itabi n’ibindi.”
Yongeyeho ati: “Kugira ngo intego z’iki kigo zigerweho neza, bisaba gukorana n’izindi nzego za Leta zirimo inzego zishinzwe kubahiriza amategeko nk’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) na Polisi n’izindi mu gukora ubugenzuzi buhoraho bw’ ibicuruzwa byavuzwe haruguru mbere y’uko bikoreshwa mu gihugu.”
Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije yashimiye Carabinieri ku nkunga idahwema gutanga mu guhugura abapolisi by’umwihariko abapolisi bo mu ishami ryayo rishinzwe kurengera ubuzima (NAS) bagiye gutanga aya mahugurwa y’iminsi itanu.
Yasabye abitabiriye amahugurwa kugaragaza ishyaka ryo kwiga kugira ngo bakoreshe ayo mahirwe yo kongera ubumenyi bwiyongera ku bushobozi bari basanzwe bafite anabasaba kandi kuzasangiza abandi ubumenyi bazakura muri aya mahugurwa.
Ku ruhande rwe, Col. Francesco Sessa, uhagarariye Carabinieri mu Rwanda yavuze ko aya mahugurwa yateguwe mu rwego rw’ubufatanye hagati ya Polisi y’ u Rwanda na Carabinieri yo mu Butaliyani.
Yagize ati : “Carabinieri ni icyitegererezo cy’umuryango mpuzamahanga kandi kimwe mu by’ingenzi kibandwaho na Carabinieri ni ukongera ubushobozi binyuze mu mahugurwa.
Yongeyeho ko bahuye baturutse ahantu hatandukanye kandi banakorera mu nzego zitandukanye bakoreragamo n’imirimo itandukanye ariko akaba yizera ko basangiye ikintu kimwe; icyifuzo cyo kwigira kuri buri wese mu trwego rwo kugira amakuru agezweho kuburyo buri wese ashobora gusohoza inshingano ze mu guharanira kugira muryango utekanye.
Polisi y’u Rwanda na Carabinieri zasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu mwaka wa 2017 mu byerekeranye no kongera ubushobozi burimo kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi, kurwanya iterabwoba, umutekano w’indege, kurinda ituze n’umutekano w’abaturage, kurinda abanyacyubahiro, umutekano wo mu muhanda, kurengera ibidukikije, kubona ibikoresho bigezweho byifashishwa mu gucunga umutekano n’ibindi.
Inkuru ya RNP