Advertise your products Here Better Faster

Green Party yamwunguye ubumenyi asigaye asangiza abandi ku bidukikije

Mukandanga Jeanne utuye mu karere ka Rwamagana avuga ko amaze gufasha benshi guhindura imyumvire ku micungire y’ibidukikije aho atuye mu murenge wa Kigabiro, yifashishije ubumenyi yungukira mu ishyaka abarizwamo rigamije kurengera Demokarasi n’ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda-DGPR) 

Ni mu gihe we na bagenzi be b’abagore n’urubyiruko kuri uyu wa 11 Kamena 2022 bahawe amahugurwa na Green Party agamije kurushaho kububakira ubushobozi bwo kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere leta y’u Rwanda ibakorera.

Ubwo yabazwaga n’itangazamakuru ku bushobozi amaze kubakirwa akoresha mu kwiteza imbere no kubaka igihugu muri rusange, Mukandanga yagize, ati “Ubundi jye nza muri Green Party nari nkuruwe ahanini no kurengera ibidukikije. Mu bidukikije harimo umwuka duhumeka, ndetse n’ibintu byose bituma tugira ubuzima”.

Avuga kandi ko amaze gushishikariza benshi kurushaho kurengera ibidukikije.

Ati “Ahantu ntuye mu murenge wa Kigabiro nakanguriye abantu gutera ibiti mu mbuga iwabo. Nsaba umwanya mu nteko z’abaturage, bakawumpa nkabaganiriza ku bidukikije no kubirengera: iyo mbyigisha ntanga ingero nko kuba abantu bagomba gutera ibiti ku buryo nko kuba umuntu yakenera urubuto rwo kurya ngo ajye mu isoko, ahubwo yakabaye atera igiti cyarwo iwe. Hari ababikurikiza kandi mbona bifasha mu kurengera ibidukikije muri rusange”.

Gashugi Leonard, Visi perezida wa kabiri wa Green Party mu Rwanda, avuga ko hari igihe cyabayeho ibidukikije byugarijwe cyane hariho isuri nyinshi, n’ukundi kwangirika kw’ubutaka hirya no hino mu gihugu, bikaba ari byo bituma iri shayaka rishyira ibidukikije mu ngingo ziganirizwaho abanyamuryango hirya no hino mu turere.

Anavuga ko yishimira uburyo ubuvugizi bwose Green Party ikoze buhabwa agaciro na leta mu nyungo z’umuturage.

Ati “Vuba aha twakoze ubuvugizi ku myanda ijugunywa muri Nyabarongo umujyi wa Kigali uhita ufata ibyemezo bukeye bwaho. Turacyakora ubuvugizi ku micungire myiza y’ibidukikije kandi twishimira ko ibyo leta tuyitungiye agatoki ibishyira mu bikorwa mu nyungu z’abaturage. Twe turi ijisho rifasha ishayaka riri ku butegetsi, byose bigamije guteza imbere abaturage kuko twese dukorera abaturage”.

Uretse ibidukikijwe byibanzweho mu mahugurwa, izindi ngingo zirimo demokarasi n’uburinganire mu miryango zahawe umwanya mu kurushaho kubaka ubushobozi bw’abanyamuryango mu guteza imbere umuryango nyarwanda.

Undi mu baganirije urubyiruko n’abagore bose hamwe 40 bari bitabiriye aya mahugurwa ni Masozera Jacqy, Umubitsi mukuru w’ishyaka. Avuga ko abenshi mu baje bari bashya, bityo ko baganirijwe byimbitse ku murongo nyawo Green Party ikoreramo.

Ati “Hari benshi bashyashya bitabiriye, twabafashije kumenya neza imikorere y’ishyaka bajemo n’indangagaciro zaryo. Abenshi usanga bafite ukuntu baribwiwe guhabanye n’uko riri bya nyabyo. Twababwiye ko umurongo turimo ari uwo gusenyera umugozi umwe ku bw’inyungu rusange zo guteza imbere igihugu”.

Urubyiruko n’abagore bitabiriye amahugurwa

Rwamagana ibaye akarere ka kane mu turere tumaze gukorerwamo amahugurwa. Kiyongereye kuri Karongi, Nyanza na Rubavu. Intego ni ukugera mu turere twose tw’igihugu.

Jean Claude Kubwimana

Jean Claude Kubwimana

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.