Advertise your products Here Better Faster

Kimisagara: Hatangijwe amarushanwa y’abato, Borussia Dortmund nk’umuterankunga

Yanditswe na Ndayisaba Jean de Dieu.

Ubuyobozi bw’ihuriro ry’urubyiruko rukora siporo rwa Kigali (Association de Jeunes Sportifs de Kigali) izwi nka Esperence ya kimisagara n’abafatanyabikorwa bo mu Budage yatangije irushwanwa ry’umupira w’amaguru ryiswe kimisagara youth league mu batarengeje imyaka 17 rizahuza amarerero atandukanye muri zone ya kimisagara ndetse na Kabuye mu rwego rwo kuzamura impano z’abana boto bakina umupira w’amaguru.

Umwihariko w’iri rushanwa ngaruka mwaka ni uko ikipe ya Borussia Dortmund yo mu cyiciro cya mbere mu Budage ari umutera nkunga waryo ikazatanga ibihembo by’imipira yo gukina ndetse n’imyenda n’ibindi bikoresho ku makipe azaba ayambere nk’uko byemezwa na Fabio ukuriye ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake b’abadage bakoranye na Esperance mu gutegura iri rushanwa.

Agira ati “twagize amahirwe yo kuba tuzafatanya n’ikipe izwi cyane mu Budage yitwa Borussia Dortmund ndetse n’imwe mu ma fanclub yayo bombi bakazaduha imipira ndetse n’ibindi bikoresho bitandukanye birimo imyenda tuzahemba amakipe azaba ayambere.

Fabio akomeza avuga ko iri rushanwa riteguye ku buryo buri mwana wese  uzaryitabira yakorewe ikarita ndetse ko abazarikina  bose amakuru arebana n’igihe bavukiye, imyaka bafite n’ibindi byabitswe muri mudasobwa.

Fabio ukuriye itsinda ry’abakorerabushake b’abadage bateguye iri rushanwa aha ubutumwa abazakina Kimisagara youth league

Umuyobozi wa AJSK Esperance Nsengimana Donatien yavuze ko iri rushanwa rya kimisagara youth league rizitabirwa n’amakipe y’abana agera kuri 19 muri yo agera ku 10 akazakinira ku kibuga cya Kimisagara ahazwi nko kuri maison de jeunes naho andi 9 azakinira ku kibuga cy’i Kabuye mu karere ka Gasabo aho buri kipe izahura n’indi nyuma harebwe ifite amanota menshi abe ariyo ihembwa cyakora ku bihembo avugako badahemba amafaranga ahubwo bazahemba ibikoresho.

Ati “amakipe icumi azakinira hano Kimisagara andi icyenda akinire muri zone ya Kabuye, uburyo biteguye ni uko ikipe izahura n’indi nyuma turebe amonota duhembe iza mbere. Uburyo bwo guhemba rero twebwe   ntago tujya mu byo duhemba bidasanzwe, icyo dukoresha ni ibikoresho dushaka imipira tugashaka amamayo kuko byose bigenda bifasha amarerero aba yitabiriye aya marushanwa”.

Bitewe n’uko abana bazitabira iri rushanwa bakiri kwiga, iyi mikono izajya ikinwa ku cyumweru cyakora mu gihe k’ibiruhuko hazongerwa iminsi yo gukina, bikaba biteganyijwe ko iri rushanwa rizakinwa mu gihe cy’amezi atatu

Kuva aya marushanwa ngaruka mwaka yatangira gukinwa AJSK Esperance yishimira ko hari abana bayakinnye bigatuma bazamuka mu byiciro bitandukanye yaba mu kiciro cya kabiri ndetse n’icya mbere nka Byiringiro Lague ukinira APR n’ikipe y’igihugu.

Andi mafoto yaranze igikorwa

Pressbox Author

Pressbox Author

Pressbox news reporter

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

twandikire

ibaba copy

Design by Ibaba Creative Space