Advertise your products Here Better Faster

Uwari mu gitero cya Murambi yahamije ko Abatutsi bahajyanywe ku itegeko rya Perefegitura

Mu rubanza rwa Laurent Bucyibaruta rukomeje kubera mu rukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa, humviswemo umutangabuhamya wahamije ko Abatutsi bakusanyirijwe mu ishuri rya tekiniki rya Murambi ku itegeko ry’abayobozi ba Perefegitura na Komini.

Ni mu gihe mu byo Bucyibaruta ashinjwa harimo gushuka Abatutsi kwikusanyiriza mu ishuri rya tekiniki rya Murambi, abasezeranya ko bagiye guhabwa ibyo kurya, ahubwo bakaza kuhicirwa ku matariki ya 20 na 21 Mata 1994.

Kuri uyu wa gatanu tarikiki ya 20 Gicurasi ubwo humvwaga abatangabuhamya kuri ubwo bwicanyi, hagaragayemo umutangabuhamya w’imyaka 67 wavuze ko yakoreraga muri perefegitura ya Gikongoro muri 1994. Yabwiye urukiko ko azi neza Bucyibaruta kuko bahuraga kenshi cyane cyane mu bikorwa by’umuganda.

Perezida w’urukiko yamubajije niba yari azi uko Abatutsi bari babayeho kuri iryo shuri rya Murambi, amubwira ko yibuka gusa ko bagiye yo, kandi ko bajyanwaga ku itegeko ryatanzwe n’abayobozi ba Komini na Perefegitura.

Uyu mutangabuhamya uvuga ko yabarizwaga mu ishyaka rya PSD yanavuze ko yari yibereye ubwe mu gitero kishe Abatutsi aho i Murambi, kandi ko yanabifungiwe imyaka icumi.

Ati “Nari ndi hafi kuko nanjye nari mpatuye kandi icyo gitero nanjye nakigiyemo”.

Ku bijyanye n’ibyo yibuka muri icyo gitero, uyu mutangabuhamya yavuze ko byatangiye mu rukerera ubwo abajandarume bateraga i Murambi bitwaje intwaro ziremereye ku buryo n’uwabaga ari kure yumvaga urusaku rwazo.

Ati “Twebwe abasivili twagendaga ku ruhande dukikiye ikigo kugira ngo hatagira Umututsi uhunga. Sinamenya umubare w’Abatutsi bahiciwe, gusa ni benshi cyane kandi bari barahageze baturutse imihanda yose”.

Avuga kandi ko mu bari bamaze kwica aho i Murambi, bamwe bahise bakomereza muri Cyanika kuko atari kure cyane ya Murambi. Aho na ho ngo hari inkambi, ari na ho ubwicanyi bwakomereje bukozwe n’abaturage bahagarikiwe n’abajandarume.

Uru rubanza rwa Laurent Bucyibaruta ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda rurakomeje. Rurakurikiranwa n’itsinda ry’abanyamakuru bakorana na Pax Press basanzwe bibanda ku butabera. Rwatangiye ku wa 9 Gicurasi 2022, bikaba biteganijwe ko ruzasozwa ku wa 12 Nyakanga 2022.

Jean Claude Kubwimana

Jean Claude Kubwimana

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.